Abanyeshuri bagiye mu biruhuko baramenyeshwa ko ibiciro by’igendo bitahindutse

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa 30 Kamena 2021 rwamenyesheje abanyeshuri bagiye mu biruhuko ko ibiciro by’ingendo bitahindutse.

Ni ubutumwa kandi rwamenyesheje ababyeyi b’aba banyeshuri hamwe n’abatwara abagenzi, ruti: “RURA iramenyesha ababyeyi, abatwara abagenzi n’abanyeshuri muri iki gihe bagiye mu biruhuko, ibiciro by’ingendo bitahindutse.”

Uru rwego kandi rwatangaje ko nta wemerewe kongera ibi biciro, runashyira ahagaragara uko ibiciro bihagaze mu mihanda itandukanye mu gihugu.

RURA ishyize hanze iri tangazo nyuma y’icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo guhagarika amashuri mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Minisiteri y’Uburezi ishingiye ku cyemezo cya Guverinoma, nayo yahise ifata icyo gusoza iki gihembwe ejo tariki ya 1 Nyakanga, kugeza tariki ya 4 Nyakanga 2021, abanyeshuri bakazaba bataha.

Fungura iyi ‘link’ urebe uko ibiciro by’ingendo mu gihugu hose bihagaze https://rura.rw/fileadmin/publication/Fares_for_Public_Transport_Services_for_Intercity__22_October_2020.pdf

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *