Abapolisi ba Kenya bakiranywe ibyishimo muri Hayiti

Sangiza iyi nkuru

Ku wa mbere, mu mihanda y’umurwa mukuru, Port-au-Prince abantu bishimiye Abapolisi ba Kenya ubwo bari bamaze gusesekara mu mujyi wa Port-au-Prince, abantu basagwa n’ibyishimo bareba bahagaze abandi bareba abo ba polisi mu bwitonzi.

Nyuma y’imyaka hafi ibiri Hayiti isabye byihutirwa ubufasha bwo guhosha ihohoterwa rikorwa n’udutsiko twabitwaje intwaro muri Hayiti ,abatuye muri iki gihugu bagiye bumva amakuru avuga ko amaherezo abapolisi babarirwa mu magana bo muri Kenya bazaza mu gihugu cyabo ngo babafashe gukemura ibibazo by’umutekano bihari.

Nk’uko umwarimu Verna Siber ukorera i Port-au-Prince yabitangarije Africa news agira ati “aba bapolisi bagomba kuba hose mu gihugu kugira ngo twizere umutekano wacu twidegembye.”

Umuforomokazi Nathalie François, yavuze ko atekereza ko igisubizo cy’ibibazo bya Hayiti ari inshingano z’abaturage b’iki gihugu, ariko akishimira ubufasha ubwo ari bwo bwose, niba bwemerera abaturage umutekano bakeneye ,n’ubwisanzure mu gihugu kugira ngo bashobore kwibeshaho.

Kuri Maxime Josaphat ukora amashanyarazi, muri Port-au-Prince, atekereza ko byatwaye igihe kinini kugira ngo ubufasha bwa polisi ya Kenya bubagereho,aragira ati“Tumaze imyaka ine tubabara.” Igipolisi cya Kenya kizayobora ingabo z’amahanga zirwanya udutsiko dukomeye ,zirwanye urugomo rwica abantu rwagaragaye muri uyu mwaka.

Mu gihe raporo y’umuryango w’abibumbye ivuga ko Haiti ifite abapolisi bagera ku bihumbi bine gusa mu gihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni cumi n’imwe.

Tubibutseko udutsiko tw’urugomo tugenzura 80% by’umurwa mukuru wa Haiti,ibi bikaba byarateye abantu barenga 580.000 mu gihugu hose kutagira aho baba, kuko utwo dutsiko duhora tujujubya abaturage mu gushaka kugenzura uturere twinshi.

Umuryango w’ababumbye uvuga ko akanama gashinzwe umutekano, kashyizeho ingabo ziturutse mu bihugu birimo Bahamas, Bangladesh, Barbados, Benin, Tchad, na Jamayika zizinjira mu banyakenya, ku bapolisi 2500 bose bazoherezwa mu byiciro ku mwaka ku giciro cya miliyoni 600 $.

Iyo raporo kandi ivuga ko Hayiti ari igihugu kidafite amafaranga ahagije n’ibikoresho bihagije ngo gishobore kuba cyahangana n’utwo dutsiko.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *