Abarenga ibihumbi mirongo ine bamaze kugwa mu ntambara ibera muri Gaza

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane ,Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yatangaje ko kuva ku italiki ya 7 ukwakira umwaka ushize,ibikorwa bya gisirikali by’ingabo za Israel muri Gaza byishe byibura Abanyapalestine 40,005 abandi bagera ku 92,401 barakomereka.

Iyi ntambara yibasiye cyane abasivili mu gushaka abarwanyi ba Hamasi. Ibiganiro by’agahenge byagiye biba ntibyabujije ko nyuma y’iyubura ry’imirwano abasivile bahatikirira n’ubundi.

Igihugu cya Qatar kirateganya kwakira ibiganiro by’ubwumvikane ku kibazo cya Gaza kuri uyu wa kane, mu gushaka kugirana amasezerano ku mpande zombi yo guhagarika intambara ,kugeza ubu ataragerwaho.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizeye ko bizatuma Iran izareka kugaba ibitero kuri Israel mu gushaka kwihorera nyuma yaho Israheli yishe umuyobozi wa politiki wa Hamas n’umwe mu banyapolitiki ba Palestine wafashaga mu biganiro Ismail Haniyeh.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *