Guverineri w’intara ya Cibitoke yo mu Burundi, amaze gukorana inama 3 n’abayobozi b’amakomini ayigize, abayobozi b’inzego zishinzwe umutekano ndetse n’abandi bahagarariye sirivisi zitandukanye, izi nama zigamije gukangurira abaturage baturiye umupaka kwirinda kwambutsa ikawa bajya kuzigurisha mu Rwanda.
Nku’uko bitangazwa na ABP (Agence Burundaise de Presse), Guverineri w’Intara ya Cibitoke, M. Joseph Iteriteka yatangaje ko muri zone ya Nyamakarabo yatoranyijwe gukorerwamo inama hagamijwe gukangurira abaturage kwirinda icuruzwa ry’ikawa mu buryo butemewe zijyanwa mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi w’Intara akomeza avuga ko muri iki gihe ikawa zeze mu Burundi, zirimo kugurishwa mu Rwanda zijyanweyo mu buryo bwa magendu, ibyo ngo bikaba ari igihombo gikomeye ku gihugu cyabo.
Ibi yabitangaje mu gihe hari abantu 2 bafashwe bagemuye izi kawa mu Rwanda, bafatwa nyuma y’abandi nabo bashyikirijwe ubutabera.
Umwaka ushize nibwo ubuyobozi bw’amakomini ya Mabayi, Mugina na Rugombo mu Ntara ya Cibitoke ihana imbibi n’Uturere twa Rusizi mu Rwanda, bwabujije abahinzi n’abandi baturage kongera kwambukana umusaruro w’ibihingwa byabo bajya kubigurisha mu Rwanda.
Babitangaje mu gihe umubano w’u Burundi n’u Rwanda utifashe neza kuva 2015, ubwo i Burundi imvururu zatangiraga, bamwe bamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


