Ubushinjacyaha bwabwiye urugereko rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibe ruri i Nyanza ko bufite abatangabuhamya 40 biteguye gushinja Micomyiza J Paul, ni mu gihe uruhande rumwunganira rwo ruvuga ko rugifite imbogamizi zo kugera ku bimenyetso bimushinjura birimo ikiri ku cyicaro cy’Umuryango wa FPR Inkotanyi n’ikiri kuri MINUBUMWE.
Micomyiza J Paul yoherejwe mu Rwanda n’Igihugu cya Suwede kugira ngo abe ari ho aburanishirizwa ku byaha akurikiranyweho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birimo ubufatanya cyaha muri Jenoside ndetse no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.
Uyu mugabo w’imyaka 51 yagejejwe mu Rwanda muri 2022, kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bufite abatangabuhamya 40 bifuza kumushinja: Barimo abifuza kuzatanga ubuhamya batagaragara ndetse n’amazina yabo akagirwa ibanga kubera impungenge z’umutekano wabo, bakabamo kandi abazatanga ubuhamya mu rukiko bagaragara. Muri bo kandi ngo hari abari imbere mu gihugu cy’u Rwanda n’abari mu mahanga.
Ku rundi ruhande ariko abunganira Micomyiza J Paul bo babwiye urukiko ko bagifite imbogamizi zo kugera ku bimenyetso bimushinjura. Bavuze ko hari ikimenyetso kiri ku cyicaro cy’umuryango wa FPR Inkotanyi kigaragaza ko uyu Micomyiza mbere ya Jenoside yageze ku Mulindi aho Inkotanyi zari ziri bityo ko icyo kimenyetso kibonetse byagaragaza ko icyo gihe atari intagondwa yanga Abatutsi nk’uko bivugwa mu buhamya bumushinja.
Bavuga kandi ko hari n’ibindi bimenyetso bashaka muri Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano mboneragihgu (MINUBUMWE), byose bagasaba ko Urukiko rwabafasha kubigeraho.
Mu iburanisha ry’uyu munsi abunganira Micomyiza banabwiye urukiko ko bashobora kutazakoresha abatangabuhamya mu kwiregura ahubwo bagakoresha ibindi bimenyetso nyuma y’uko ngo hari abatangabuhamya bari hanze y’u Rwanda banze kuvugisha abanyamategeko bo mu Rwanda bagashaka kwivuganira n’urukiko.
Jean Paul Micomyiza yavukiye mu Karere ka Huye. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari atuye mu Murenge wa Tumba akaba yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Muri 2020 nibwo ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye igihugu cya Suwede ko yatabwa muri yombi nyuma yo kukigaragariza ibyaha akurikiranyweho nacyo kirabikora.


