Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2016, abikorera barenga 2000 bagiranye ibiganiro n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagezweho n’uru rwego ndetse no kugirango bagaragarize umukuru w’igihugu zimwe mu mbogamizi bahura nazo kugirango harebwe uko zakurwaho.
Abacuruzi bibumbiye mu rugaga rw’abikorera bateye inkunga gahunda ya Girinka munyarwanda yatangijwe na Perezida Kagame, ingana na miliyari imwe na miliyoni 100 (1,100,000,000)
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Kagame yashimiye intambwe abikorera bamaze kugeraho ariko anababwira ko badakwiye kwirara kuko hakiri n’ibindi byinshi bigikeneye gukorwa kugirango iterambere ry’u Rwanda rirusheho kwihuta.
Kagame yagize ati “Mukomeze kuba ingabo nziza mu rugamba rw’iterambere. Duharanire gukora neza, Kuba u Rwanda rwaravuye ahabi rwari ruri, rukagera aho rutangwaho urugero ku Isi bituruka ku kizere”
Zimwe mu mbogamizi abikorera bahura nazo babwiye umukuru w’igihugu zirimo gutinda kwishyurwa n’ibigo bya Leta kandi baba bokoresha inguzanyo, inzu zuzura ariko ntizibone abazikoreramo, kutishimira ko igiciro cy’umusoro ku mazu cyazamurwa nk’uko biri kwigwaho, n’ibindi

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Gasamagera Benjamin yagize ati “Nubwo amazu y’ubucuruzi ari kuzamuka ari menshi mu mujyi wa Kigali n’ahandi, ariko abayakoresha baracyari bacye, Tukaba tubasaba ubuvugizi ku ruhande rwa leta, kugira ngo abantu babashe kwitabira gukorera ahantu hajyanye n’icyerekezo, ikindi turifuza ko umusoro ku giciro cy’amazu waguma kuri 1/1000, aho kuba 1/100 nk’uko biri gutegurwa mu itegeko ku musoro ku mutungo.’’
Mu gusubiza izi mbogamizi abikorera bari bamugejejeho umukuru w’igihugu yavuze ko nta na rimwe yahwemye kubaza igitinza ubwishyu bw’abikorera ariko ko usanga ababitinza babikora ku mpamvu zabo kuko bataba babuze ubwishyu asaba Minisitiri w’imari n’igenamigambi gukomeza kubikurikirana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agaruka ku kibazo cyo kuba imisoro itakongerwa, Kagame yagize ati “Ku misoro ubundi hari abantu bifuza ko itanabaho n’undi yakubwira ati na 1/1000 ntikwiriye kuba iriho, ariko byose biba bifite aho bishingira ku buryo abantu babiganira bagashaka icy’ukuri cyorohereza abantu bose.”

Leta y’u Rwanda ivuga ko Abikorera bafatiye runini ubukungu bw’igihugu kuko imisoro yabo ubwabo ubu ari miliyari 986 ku mwaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


