Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC

Sangiza iyi nkuru

Abize Ishami rya Early Childhood Education (ECE) muri Kaminuza y’u Rwanda, baratabaza REB na MINEDUC nyuma yo kurangiza kwiga bagasanga nta hantu bakenewe ku isoko ry’umurimo kandi Kaminuza ikaba ikomeje gusohora abantu bize iri shami.

Kaminuza y’u Rwanda yasohoye abize Early Childhood Education(ECE) bwa mbere mu mwaka wa 2016, bari bateganyirijwe ahanini kuba abatoza ku mashuri yisumbuye yashyiriweho guhugura abarimu azwi nka Teachers Training Centers(TTC).

N’ubwo abenshi mu bayobotse iri shami bavuga ko babikangurirwaga cyane kuko ari bwo ryari rigitangira kandi bizezwaga ko bazaba bakenewe ku isoko ry’umurimo, batunguwe no kubona imyaka igiye itambuka ntaho gusaba akazi babonye cyane ko amashuri ya TTC ari mu Rwanda ari 16 gusa kandi ari yo bemerewe kwigishamo.

Isoko y’iki kibazo

Imvano y’uku kubura imyanya yatewe n’uko ubwo iri somo ryatangiraga muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma y’umwaka umwe ryanatangijwe mu mashuri yisumbuye ya TTC bityo habaho guhugura abari basanzwe bigisha muri TTC ngo bigishe ECE dore ko Kaminuza nta bantu yari yagatangira gusohora bize iri somo. Kubera iyi mpamvu,abanyeshuri ba mbere Kaminuza yasohoye mu mwaka wa 2016 basanze hari abarimu basanzwe mu kazi kandi batanga umusaruro mwiza, bisa nk’aho babuze aho bamenera kuko nta TTC itari ifite umwarimu icyo gihe.

Umwe mu bize iri shami utifuje ko amazina ye atangwazwa, yabwiye Bwiza.com ko bashidutse imyanya yabize ECE ku isoko ry’umurimo ari ntayo kandi bakaba babona Kaminuza ikomeje gusohora abanyeshuri. Yagize ati”Hanze aha usanga abize Uburezi,mu ishami rya ECE nta hantu bafite ho gusaba akazi kandi abandi bize Uburezi bo bakemererwa kwisanzura mu gushaka imyanya. Ikibabaje usanga ya myanya yakagenewe abize ECE,ishyirwa ku isoko ku bize Uburezi muri rusange bityo bigatuma abize ECE baba nk’abakomatiwe kandi bo bakumirwa mu yindi myanya”.

Undi yibaza icyari kigenderewe mu gushyira ishami rya ECE mu Burezi muri Kaminuza y’u Rwanda kandi MINEDUC na REB bari bazi neza umubare w’ibigo bya TTCs biri mu gihugu. Yagize ati”Ese intego yo gushyira ECE muri UR-College of Education yari iyihe? Ese iyo ntego yagezweho? Abanyeshuri bakomeje iri shami se ubu bari gukora iki”?

Icyo ubuyobozi bubivugaho

Mu gusubiza ibibazo by’aba bantu, Bwiza.com yavuganye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita k’Uburezi(REB), Dr Ndayambaje Irénée avuga ko kuba abize ECE batabona imyanya y’akazi ibakwira bose ku isoko atari ikibazo kihariye kuri bo kuko n’abandi bibabaho. Yagize ati”Ntibakwiye kuveba REB kuko umunyeshuri ajya kwiga isomo ari amahitamo ye kandi yabanje kureba n’igikenewe ku isoko ry’umurimo. Icyakora abantu bize ECE n’ubwo akenshi bakenerwa kwigisha muri TTC, hari n’andi mahirwe abagenewe arimo nko kuba abayobozi b’amashuri ku bafite uburambe mu kazi,gukorana n’imiryango itegamiye kuri Leta,kuba abajyanama mu bigo by’uburezi ndetse no kuba bashinga amashuri yabo y’inshuke igihe bishyize hamwe”.

Abajijwe ku bibaza niba bakwemererwa kujya bapiganira akazi ku yindi myanya y’ibijyanye n’Uburezi, Dr Ndayambaje yavuze ko ibyo bitashoboka kuko icyo bize ari ukuba abatoza b’ababarimu. Yagize ati”Nk’uko nta muntu wize ubwubatsi yajya kuba muganga ni nako bitashoboka ko uwize ECE ajya kwigisha Amateka cyangwa Ubumenyi bw’Isi kandi atari byo yize”.

Dr Ndayambaje akomeza Avuga ko Kaminuza ijya gusaba ko aya masomo atambutswa iba yagendeye kuri gahunda y’Uburezi iriho, bityo isomo rikaba ritahagarikwa kwigishwa kandi hakiboneka imibare y’abashinga amashuri ku giti cyabo azakenera abakozi. Ati”Ntabwo wakenera gukemura ikibazo cyabaye, ahubwo cyaba gisanga warateguye igisubizo”.

Umuyobozi w’Ishami rya Early Childhood and Lower Primary Education muri Koleji y’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Uworwabayeho Alphonse, aganira na Bwiza.com yavuze ko abantu bize ECE,batakagombye kwihebeshwa no kuba nta myanya myinshi babona ku isoko ry’umurimo ahubwo ko bakwiye kwishyira hamwe bakagira ibikorwa byabo bishingira mu gihe akazi katabonetse nk’uko babyifiza. Yagize ati”Umuntu yize Kaminuza aba asobanutse, aba agomba kuzunguza ubwenge,akabyaza amahirwe ubumenyi yavanye ku ntebe y’ishuri akihangira akazi aho katari”.

Bwiza.com kandi yanavuganye na Habumuremyi Jean Marie Vianney,umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gashami ka ECE, avuga ko abataka ibura ry’akazi bataboneka mu bize ECE gusa ko ari ikibazo cyugarije igihugu n’isi muri rusange. Yagize ati”Amahirwe ahari n’uko kuba abatoza b’ababarimu atari byo twigishije gusa. Mu masomo yacu habagamo n’isomo ryo kwihangira imirimo, rishobora kugoboka umuntu igihe yarikoresheje neza”.

Yakomeje avuga ko mu bantu bize ECE atari bose babuze akazi kuko hari abakarimo batari bake, yakanguriye abatarakabona guhanga imirimo yabo bashingiye ku byo bize no kwishyira hamwe bakaba bashinga amashuri y’inshuke kuko ubuke bwayo bukiri ikibazo mu Rwanda, cyane cyane mu bice by’ibyaro.

Bwiza.com yagerageje kuvugana na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ntiyabasha gufata telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi twamandikiye yari atarabusubiza ubwo iyi nkuru yasohokaga.

Muri rusange ikifuzo cy’abize ECE, ni uguhabwa amahirwe yo kubona akazi mu byo bize cyane ko hagaragara imibare itari mike y’ababikora batabyize hirya no hino mu mashuri ahugura abarimu(Teachers Training Centers).

Uretse abize ECE baba baratojwe kuba abatoza b’abarimu mu mashuri ya TTC, abize iri shami mu mashuri yisumbuye bakunze kuba abarimu ku bigo by’inshuke no mu myaka y’amashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza muwa gatatu gusa na bo imyanya yabo kuyibona ni ingumehirya no hino mu gihugu.

Soma Izindi Nkuru

76 Responses

  1. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Mwiriwe neza Bwiza.com?
    Njye nitwa NIYIGENA Jean Marie Thierry, nkaba ndumwe mubize ECE, nkaba narasoje Promotion ya 2016.

    Ndifuza kuba nabaza Nyakubahwa minisitiri w’uburezi niba ko koko bikwiye ko imyanya yo guhugura abarimu b’inshuke yakagombye guhatanirwa nabantu batize ECE nyirizina mugihe abize ECE bahari.

    Ikindi ndabaza Nyakubahwa umuyobozi wa REB niba bikwiye ko yavuga ko abantu bakagombye kureba ibiri kwisoko ry’umurimo akaba aribyo biga, haba harabaye ECE kubera ko habuze ahashyirwa abanyeshuri? Muri make, yahimbiwe occupation modulaire ?

    Murakoze.

      Muraho neza.uretse abize ECE Natwe abize agriculture mechanization
      muri college of agriculture animal science and veterinary medicine
      ni uko.umuntu ararangiza akabura ahantu nahamwe yakwisanga.ikibabaje ni uko leta ikomeza gutakaza amafranga irihira nabandi.

    2. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC

    3. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
      Njyewe mbona abo bayobozi badakemura ibibazo uko bikwiye , Ari numuyobozi mukuru cyangwa intumwa y’abaturage itanga icyo gisubizo ntacyo itumariye pe.
      Kandi mbona iyo birukanwe aho batakamba no guhanga umurimo bikabananira pe.

    4. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
      Njyewe mbona abo bayobozi badakemura ibibazo uko bikwiye , Ari numuyobozi mukuru cyangwa intumwa y’abaturage itanga icyo gisubizo ntacyo itumariye pe.
      Kandi mbona iyo birukanwe aho batakamba no guhanga umurimo bikabananira pe.

  2. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Mwiriwe neza Bwiza.com?
    Njye nitwa NIYIGENA Jean Marie Thierry, nkaba ndumwe mubize ECE, nkaba narasoje Promotion ya 2016.

    Ndifuza kuba nabaza Nyakubahwa minisitiri w’uburezi niba ko koko bikwiye ko imyanya yo guhugura abarimu b’inshuke yakagombye guhatanirwa nabantu batize ECE nyirizina mugihe abize ECE bahari.

    Ikindi ndabaza Nyakubahwa umuyobozi wa REB niba bikwiye ko yavuga ko abantu bakagombye kureba ibiri kwisoko ry’umurimo akaba aribyo biga, haba harabaye ECE kubera ko habuze ahashyirwa abanyeshuri? Muri make, yahimbiwe occupation modulaire ?

    Murakoze.

  3. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Niba c babona kwihangira imirimo aribyo byari bugenderewe kuki ECE YIGISHIJWE?
    AHUBWO BATEGUYE UMUSHINGA WO KWIGISHA ECE barebye inyungu z’akazi kabo Gusa

    1. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
      Ariko gushyiraho ibintu ngo byigwe ntekereza ko byakajyanye n’ikibazo kiba gihari. Gusa iki kibazo ntikiri muri ECE gusa kuko usanga ibintu byinshi byigishwa ntaho wabona babikeneye pe! . Byose nibabbireke bigishe imyuga kuko nibyo byafasha mu kwihangira imirimo

    2. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
      Ariko gushyiraho ibintu ngo byigwe ntekereza ko byakajyanye n’ikibazo kiba gihari. Gusa iki kibazo ntikiri muri ECE gusa kuko usanga ibintu byinshi byigishwa ntaho wabona babikeneye pe! . Byose nibabbireke bigishe imyuga kuko nibyo byafasha mu kwihangira imirimo

  4. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Niba c babona kwihangira imirimo aribyo byari bugenderewe kuki ECE YIGISHIJWE?
    AHUBWO BATEGUYE UMUSHINGA WO KWIGISHA ECE barebye inyungu z’akazi kabo Gusa

  5. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ntabwo byoroshye . gusa nibihangana twese twararuciye turarumira uretse ko ikibazo cy’ubshomeri mbona ari global kbx.

    Mukomeze mutuvuganire nibyo kd dukunda inkuru zanyu

  6. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ntabwo byoroshye . gusa nibihangana twese twararuciye turarumira uretse ko ikibazo cy’ubshomeri mbona ari global kbx.

    Mukomeze mutuvuganire nibyo kd dukunda inkuru zanyu

  7. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Mugihe akazi gakorwamo nubifitiye impamya bushobozi mu Rwanda, biteye isoni kuba muri za TTC abigisha ECE ntampamya bushobozi babifitiye. Nonese ko umufundi ataba umuganga, aha ho bite??

  8. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Mugihe akazi gakorwamo nubifitiye impamya bushobozi mu Rwanda, biteye isoni kuba muri za TTC abigisha ECE ntampamya bushobozi babifitiye. Nonese ko umufundi ataba umuganga, aha ho bite??

  9. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ndashaka gusobanuza neza impamvu iri shami rya ECE ryashyizweho. Hari hagamijwe iki?

  10. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ndashaka gusobanuza neza impamvu iri shami rya ECE ryashyizweho. Hari hagamijwe iki?

  11. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ese ishami rya ECE ryashyiriwe ho iki?

  12. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ese ishami rya ECE ryashyiriwe ho iki?

  13. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Birababaje pe nkibi leta iba ibizi koko cyangwa ninyungu zabantu kugiti cyabo. Igisubizo duhawe na nyakubahwa ntakizere gitanga habe nagato. Ese ko ntamufundi uvura nigute ama ecd centres arimo abantu bandi ababyize baryamanye amadeplome murugo nagahinda gusa……

  14. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Birababaje pe nkibi leta iba ibizi koko cyangwa ninyungu zabantu kugiti cyabo. Igisubizo duhawe na nyakubahwa ntakizere gitanga habe nagato. Ese ko ntamufundi uvura nigute ama ecd centres arimo abantu bandi ababyize baryamanye amadeplome murugo nagahinda gusa……

  15. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Hello. Ndashimira cyane Bwiza.com uburyo yagerageje kudukorera ubuvugizi nubwo ubona ntacyo biri gutanga. Gusa amashami amwe namwe ari muburezi ajye abanzwa gutekerezwa ho mbere yuko batumizaho abanyeshuri bo kuyiga. Muzongere mumbarize abo bayobozi ibi bibazo nanone.1. Why ECE?
    2. Why FED?( Foundation of education)
    3. Why SS? (Social studies)
    4.why SNE?( Special need Education)

    Babajijwe impamvu bemeye ko izi faculty zibaho sinzi niba basubiza neza . gusa bareke ibyo twize tubikore kuko Leta yadutakaje ho amafaranga izi neza ko izaduha akazi.

    Thank u.
    Bwiza.com komereza aho kuvuganira abana b’abanyaRwanda.

  16. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Hello. Ndashimira cyane Bwiza.com uburyo yagerageje kudukorera ubuvugizi nubwo ubona ntacyo biri gutanga. Gusa amashami amwe namwe ari muburezi ajye abanzwa gutekerezwa ho mbere yuko batumizaho abanyeshuri bo kuyiga. Muzongere mumbarize abo bayobozi ibi bibazo nanone.1. Why ECE?
    2. Why FED?( Foundation of education)
    3. Why SS? (Social studies)
    4.why SNE?( Special need Education)

    Babajijwe impamvu bemeye ko izi faculty zibaho sinzi niba basubiza neza . gusa bareke ibyo twize tubikore kuko Leta yadutakaje ho amafaranga izi neza ko izaduha akazi.

    Thank u.
    Bwiza.com komereza aho kuvuganira abana b’abanyaRwanda.

  17. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ibi ni agahinda gusa. Bajye bicara basetting programme ng nitwe twazihisemo. Yewe iki cyibazo ni his excellence wenyine wadutabara.

  18. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ibi ni agahinda gusa. Bajye bicara basetting programme ng nitwe twazihisemo. Yewe iki cyibazo ni his excellence wenyine wadutabara.

  19. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Niba koko abize ECE bagomba gushinga amarerero nibashake uburyo badufasha kubona Igishoro.

    Ikindi nibakoreshe abize ECE muri TTC bakuremo abatarabyize babyigisha.

    Leta ifite ubushobozi bwo kuduhuza na NGOs ( non government organizations ) twe byaraducanze uburyo twakorana nabo .
    Murakoze.

  20. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Niba koko abize ECE bagomba gushinga amarerero nibashake uburyo badufasha kubona Igishoro.

    Ikindi nibakoreshe abize ECE muri TTC bakuremo abatarabyize babyigisha.

    Leta ifite ubushobozi bwo kuduhuza na NGOs ( non government organizations ) twe byaraducanze uburyo twakorana nabo .
    Murakoze.

  21. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Arko aba bayobozi baransetsa ese turishyirahamwe igishoro kirava he? Bo bayakoreye babure kwihangira imirimo ngo batange imyanya n’abandi bakore. Naho kuvuga ngo umuntu ahitamo icyo ashaka ni ukubeshya nkatwe twatangiye 2014 uwize TTC agomba kwiga ECE, SNE, Integrated science. Dufite ibihamya

  22. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Arko aba bayobozi baransetsa ese turishyirahamwe igishoro kirava he? Bo bayakoreye babure kwihangira imirimo ngo batange imyanya n’abandi bakore. Naho kuvuga ngo umuntu ahitamo icyo ashaka ni ukubeshya nkatwe twatangiye 2014 uwize TTC agomba kwiga ECE, SNE, Integrated science. Dufite ibihamya

  23. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ark ubundi bavuga ko ikibazo cy’ubushomeri ari rusange gute kd kuva ECE Yatangizwa muri kaminuza y’u Rwanda itajya itanga imyanya ipiganirwa. Abo bireba nibagire icyo bakora kuko ni ikibazo gikomeye.

  24. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ark ubundi bavuga ko ikibazo cy’ubushomeri ari rusange gute kd kuva ECE Yatangizwa muri kaminuza y’u Rwanda itajya itanga imyanya ipiganirwa. Abo bireba nibagire icyo bakora kuko ni ikibazo gikomeye.

  25. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Government yacu turayizera kandi dukunda uburyo ituba hari mu Bikomeye ndetse n’ibyoroheje. Turayisaba ko yagoboka abavandimwe,ababyeyi Bach bakurikiye iri shami dire ko Ariho navuga ko bashoye bagamije kuzahavana amaramuko none bari kwicuza. Leta nitugoboke. Thanks!!!!

  26. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Government yacu turayizera kandi dukunda uburyo ituba hari mu Bikomeye ndetse n’ibyoroheje. Turayisaba ko yagoboka abavandimwe,ababyeyi Bach bakurikiye iri shami dire ko Ariho navuga ko bashoye bagamije kuzahavana amaramuko none bari kwicuza. Leta nitugoboke. Thanks!!!!

  27. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ese niba bumva ko ece ntagaciro ifite kwisoko ry’umurimo bayivanyeho abana ntibakomeze kwigira ubusa.

  28. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ese niba bumva ko ece ntagaciro ifite kwisoko ry’umurimo bayivanyeho abana ntibakomeze kwigira ubusa.

  29. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Nitwa Ernestine niga ECE muri kaminuza icyo nibaza ubu byaba aringombwa gusubira ku ishuri ikiza sitwahitamo dugatangira kwihangira iyo mirimo nkuko babivuze aho guta umwanya wubusa twiga gusa birababaje pe

  30. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Nitwa Ernestine niga ECE muri kaminuza icyo nibaza ubu byaba aringombwa gusubira ku ishuri ikiza sitwahitamo dugatangira kwihangira iyo mirimo nkuko babivuze aho guta umwanya wubusa twiga gusa birababaje pe

  31. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ese ko abo Dr aribo baba bafite igishoro bazavuye mu kazi ka Leta bakajya guhanga iyo mirimo ko aribo bafite igushoro daa!.

  32. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ese ko abo Dr aribo baba bafite igishoro bazavuye mu kazi ka Leta bakajya guhanga iyo mirimo ko aribo bafite igushoro daa!.

  33. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Erega si uko akazi k’abize ECE kabuze ahubwo benshi ntibazi ubushoboI bwabo bitewe nuko ibyo bize bitamenyekana Ku isoko ry’umurimo nonese buri karere ntigafite uhagarariye amashuri y’inshuke? REB se ntifite Early Childhood Education Specialist? MINEDUC se ntifite Early Childhood Education Inspectors? NECDP se ntiyabaha akazi? NCC yo se ntibishoboka? Cyimwe na NGOs zikora Mu burezi bw’abana b’inshuke? Ndetse n’ahandi nko Mu ma TTCs? Ahubwo buri wese yakwibaza ngo niba abakozi bakora aha hose batari qualified in ECE bakora iki? Bavahe? Kuki se ntawe utekereze kuri Aba bana bize ECE ngo abakorere ubuvugizi? Kuko se izi institutions zose zidahamagara abize ECE? Ikibazo kirihe? Muri URCE? Muri REB? Muri MINEDUC? Cyangwa mubafatanyabikorwa? Kuki se niba badakenewe URCE ikomeje gusohora abandi?Ntawamenya ubwo igisubizo cyizamenyekana.

  34. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC

  35. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ibi birababaje kandi biteye agahinda. Kuki hari abantu bumva baryamira abandi? Ese REB &MINEDUC baba bazi neza ko abenshi bigisha ECE muri TTC batabyize kandi hari ababyize? Kwigisha ibyo utize hari uwabyize bisobanuye iki? Nonese ubundi ko uwize ECE muri kaminuza aba yize service zose zihabwa umwana arizo 1.Child health and nutrition
    2. Education
    3. Hyginne and sanitation
    4. Child protection& safety
    Nizindi zose zireba umwana ukivuka kugeza kumyaka 8 cg 9 muzambarize NECDP yo ibivugaho iki? Aba bize iri shami nibo bakabaye barwanya igwingira mubana bato, nibo bagahuguye abarimu Bigisha amashuri y’inshuke na p1, p2, na p3 ariko REB iba yifitiye abantu bakera badahinduka usanga barize HEG naza lettres bagahugura preprimary.Aba master trainers bo muri NECDP hhhhh.Buri karere karamugira. Iyo title ya master trainer niba bayigira havard i don’t know. Uyu mwarimu nawe yakabaye avuganira abanyeshuri yigishije Ariko abatabye munama.nahumure ntibazamutwarira umukati. Ama NGOs akeneye aba bantu ariko ntawubavugira ngo agaragazeko bashoboye. Naho gushinga ishuri ni gute washinga ishuri ntagishoro rikamara kabiri. kuyobora ikigo byashoboka gute ntaburambe???Ukuntu abantu muri NECDP bavugako bateza imbere ECD badateza imbere abize services zigenewe umwana biratangaje.

  36. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC

  37. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Arko Hari ahantu bambabaje cyane rwose, ngo abanyeshuri baje muri iri shami aribo babyisabiye, usibye se muri iri, muyandi mashami yaba muri kaminuza n’ayisumbuye abajya mubyo basabye ni bangahe, ko batugenera, inaha umuntu ntiyiga icyo akunda yiga igihari ahawe, (proper carree orientation iracyenewe rwose) dedicated to all those education policy makers in Rwanda.thx

  38. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Arko Hari ahantu bambabaje cyane rwose, ngo abanyeshuri baje muri iri shami aribo babyisabiye, usibye se muri iri, muyandi mashami yaba muri kaminuza n’ayisumbuye abajya mubyo basabye ni bangahe, ko batugenera, inaha umuntu ntiyiga icyo akunda yiga igihari ahawe, (proper carree orientation iracyenewe rwose) dedicated to all those education policy makers in Rwanda.thx

  39. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Njye uko mbibona amashami yo muburezi nka ECE,SSE, FOE,na special need education yaba akuweho aho gukomeza gutangira amafaranga abanyeshuri batazabyazwa umusaruro

    Kuva rero bashaka ko bihangira imirimo bakabajyana mumashuriy’imyuga abafashe kwihangira imirimo. Urebye uko babashinyagurira ngo ko bize uburezi twe tubabwize tukaba tugiye kubona akazi mwicaye ubwo ibyo mwiza bibamariye iki?????? Abashoboye kuvuga rikumvikana mubarwaneho.

  40. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Njye uko mbibona amashami yo muburezi nka ECE,SSE, FOE,na special need education yaba akuweho aho gukomeza gutangira amafaranga abanyeshuri batazabyazwa umusaruro

    Kuva rero bashaka ko bihangira imirimo bakabajyana mumashuriy’imyuga abafashe kwihangira imirimo. Urebye uko babashinyagurira ngo ko bize uburezi twe tubabwize tukaba tugiye kubona akazi mwicaye ubwo ibyo mwiza bibamariye iki?????? Abashoboye kuvuga rikumvikana mubarwaneho.

  41. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    REB,MINEDUC,NECDP, NGOS babishatse Bagasaba qualifications ya bachelors degree muri ECE ababyize bose babona akazi kakanabura. Naho usanga umuntu abyuka mugitondo akazana certificate ngo yahuguwe online agahita aba master trainer wa NECDP hhhhh

  42. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    REB,MINEDUC,NECDP, NGOS babishatse Bagasaba qualifications ya bachelors degree muri ECE ababyize bose babona akazi kakanabura. Naho usanga umuntu abyuka mugitondo akazana certificate ngo yahuguwe online agahita aba master trainer wa NECDP hhhhh

  43. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ndabona ibi bisubizo bya banyakubahwa ntagisubizo bitanga. Birengagiza ko bamwe tutagira amahitamo yo kwiga ibyo dushaka cg twahisemo. Njye bampatiye kwiga ECE nshatse kubihinduza bambwira ko mpita mbura amahirwe yo guhabwa bursery, ko nzahita niga ndi private mpita mbireka,nuko ndemera niga ibyo bampitiyemo.

  44. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ndabona ibi bisubizo bya banyakubahwa ntagisubizo bitanga. Birengagiza ko bamwe tutagira amahitamo yo kwiga ibyo dushaka cg twahisemo. Njye bampatiye kwiga ECE nshatse kubihinduza bambwira ko mpita mbura amahirwe yo guhabwa bursery, ko nzahita niga ndi private mpita mbireka,nuko ndemera niga ibyo bampitiyemo.

  45. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Njye ndumva iryo shami ryaba rikuweho aho kugirango bige ibyo kuryamana murugo. Kwihangira imirimo ndabyumva, arikose nibatangira bateranya igiceri 100 bazagira agize ikibanza ryari? Ibikoresho? Ubwo uwize ibiri ku isoko azaba ageze he? Warangiza ngo abarimu barabuze. Ko bazahugura abatarize uburezi bakigisha, bahugiye nabo babushomereyemo bagakora ibyo bize? Gusa Imana niyo izabibamo

  46. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Njye ndumva iryo shami ryaba rikuweho aho kugirango bige ibyo kuryamana murugo. Kwihangira imirimo ndabyumva, arikose nibatangira bateranya igiceri 100 bazagira agize ikibanza ryari? Ibikoresho? Ubwo uwize ibiri ku isoko azaba ageze he? Warangiza ngo abarimu barabuze. Ko bazahugura abatarize uburezi bakigisha, bahugiye nabo babushomereyemo bagakora ibyo bize? Gusa Imana niyo izabibamo

  47. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Njye ndumva iryo shami ryaba rikuweho aho kugirango bige ibyo kuryamana murugo. Kwihangira imirimo ndabyumva, arikose nibatangira bateranya igiceri 100 bazagira agize ikibanza ryari? Ibikoresho? Ubwo uwize ibiri ku isoko azaba ageze he? Warangiza ngo abarimu barabuze. Ko bazahugura abatarize uburezi bakigisha, bahugiye nabo babushomereyemo bagakora ibyo bize? Gusa Imana niyo izabibamo

  48. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Njye ndumva iryo shami ryaba rikuweho aho kugirango bige ibyo kuryamana murugo. Kwihangira imirimo ndabyumva, arikose nibatangira bateranya igiceri 100 bazagira agize ikibanza ryari? Ibikoresho? Ubwo uwize ibiri ku isoko azaba ageze he? Warangiza ngo abarimu barabuze. Ko bazahugura abatarize uburezi bakigisha, bahugiye nabo babushomereyemo bagakora ibyo bize? Gusa Imana niyo izabibamo

  49. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ariko ikibazo kiri mu burezi kizakemurwa nande Koko?? REB iti nta mufundi uba umuganga ; nibyo Koko , none abantu bigisha ECE muri TTC Bose niyo bize????

  50. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Ariko ikibazo kiri mu burezi kizakemurwa nande Koko?? REB iti nta mufundi uba umuganga ; nibyo Koko , none abantu bigisha ECE muri TTC Bose niyo bize????

  51. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Muzambarize niba abantu bababonako ishami rya ECE niba rigaragaye ko ntamusaruro ririgutanga ariko bagakomeza gutanga umwanya ngorikomeze ryigwe niba ibyo atarugupfusha ubusa amafaranga arijyendaho.niba bibonekera buri wese hakorwa ubuvugizi ntibakomeze kwakira abandi banyeshuri kuko haribindi bajyamo byafasha kuruta inyungu zabamwe babiherekeje. murakoze

  52. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Muzambarize niba abantu bababonako ishami rya ECE niba rigaragaye ko ntamusaruro ririgutanga ariko bagakomeza gutanga umwanya ngorikomeze ryigwe niba ibyo atarugupfusha ubusa amafaranga arijyendaho.niba bibonekera buri wese hakorwa ubuvugizi ntibakomeze kwakira abandi banyeshuri kuko haribindi bajyamo byafasha kuruta inyungu zabamwe babiherekeje. murakoze

  53. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Mwaramutse neza? Turashimira bwiza ariko turanagaya abantu bashyizeho gahunda ya ECE kuko twize neza ko hashyirwaho program runaka habanjwe ingaruka izagira ku mbaga nyamwishi. Ikindi kuvuga habaye amahitamwo yabayize siko biri kuko hari benshi bayishyizwemwo bataranayisabye bagerageje no gusaba kuyihindurirwa barabyangirwa. Mukomeze mutubarize na minister ushinzwe uburezi nibishoboka twanakwibariza Nyakubahwa peresida wa Repurika

  54. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Mwaramutse neza? Turashimira bwiza ariko turanagaya abantu bashyizeho gahunda ya ECE kuko twize neza ko hashyirwaho program runaka habanjwe ingaruka izagira ku mbaga nyamwishi. Ikindi kuvuga habaye amahitamwo yabayize siko biri kuko hari benshi bayishyizwemwo bataranayisabye bagerageje no gusaba kuyihindurirwa barabyangirwa. Mukomeze mutubarize na minister ushinzwe uburezi nibishoboka twanakwibariza Nyakubahwa peresida wa Repurika

  55. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    nanjye narangije ECE 2018 ,twize batubwirako head teachers primary aritwe ntanoguhatana, kwigisha muri ttc ntabandi uretse twe ese kurihira abanyeshuri barenze 1000 batazagira icyo bakora si uguhombya leta? arya mafaranga baturihiye cg bakomeza kuriha bakagombye kuyaduha tukirangiza A2 tukihangiramo imirimo ubu twari kuba tugeze mu iterambere,gusa iki kibazo cyakagombye gushikirizwa inteko kigahabwa umurongo muburyo burambye, murakoze

  56. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    nanjye narangije ECE 2018 ,twize batubwirako head teachers primary aritwe ntanoguhatana, kwigisha muri ttc ntabandi uretse twe ese kurihira abanyeshuri barenze 1000 batazagira icyo bakora si uguhombya leta? arya mafaranga baturihiye cg bakomeza kuriha bakagombye kuyaduha tukirangiza A2 tukihangiramo imirimo ubu twari kuba tugeze mu iterambere,gusa iki kibazo cyakagombye gushikirizwa inteko kigahabwa umurongo muburyo burambye, murakoze

  57. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Mbanje kubashimira bwiza.com kubuvugizi mwadukoreye nubwo ibisubizo duhawe mbonye bidasobanutse.Abavuga ngo twahisemo iryo shami tubibona, ntabyo bazi kuko abenshi ntitwigeze tunaritekereza Rg: Jyewe nahawe kwiga ece kugahato ntabyo nigeze ntora nanabyangaga kubi. Gusa narasobanuje muri kie bambwira ko babuze ababyiga hanyuma bashyiramo abantu kungufu jye nagiye no kubihinduza baranyangira ngo babuze ababyiga bashyiramo abantu cyane cyane abari barangirije muri za TTC nuko twisangamo dutyo tutanabishaka gusa jye napfuye kubyiga kuko ntakundi nari kubigenza nyuma Yuko ibyo nari nisabiye kwiga ubwanjye batabimpaye.

  58. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Mbanje kubashimira bwiza.com kubuvugizi mwadukoreye nubwo ibisubizo duhawe mbonye bidasobanutse.Abavuga ngo twahisemo iryo shami tubibona, ntabyo bazi kuko abenshi ntitwigeze tunaritekereza Rg: Jyewe nahawe kwiga ece kugahato ntabyo nigeze ntora nanabyangaga kubi. Gusa narasobanuje muri kie bambwira ko babuze ababyiga hanyuma bashyiramo abantu kungufu jye nagiye no kubihinduza baranyangira ngo babuze ababyiga bashyiramo abantu cyane cyane abari barangirije muri za TTC nuko twisangamo dutyo tutanabishaka gusa jye napfuye kubyiga kuko ntakundi nari kubigenza nyuma Yuko ibyo nari nisabiye kwiga ubwanjye batabimpaye.

  59. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Nge numva ntaho ireme ry’iburezi rizava mugihe batoza abantu kurera ntibabahe ayo mahirwe yokurera kdi bibaye keihangira imirimo twakabikoze tutiriwe dutakaza umwanya wokwiga zakaminuza natwe twize foundation of education duhuje ibibazo na ece mukubura akazi gusa ni uko iyo myanya yubuyobozi bavuga twemerewe bayisizeho amananiza yuburambe kd ntaho bwava ahubwo nibicare nkuko bicaye bashyiraho izi combinetions bashake igisubizo kicyibazo tubagaragariza kuko nibo banabisizeho

  60. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Nge numva ntaho ireme ry’iburezi rizava mugihe batoza abantu kurera ntibabahe ayo mahirwe yokurera kdi bibaye keihangira imirimo twakabikoze tutiriwe dutakaza umwanya wokwiga zakaminuza natwe twize foundation of education duhuje ibibazo na ece mukubura akazi gusa ni uko iyo myanya yubuyobozi bavuga twemerewe bayisizeho amananiza yuburambe kd ntaho bwava ahubwo nibicare nkuko bicaye bashyiraho izi combinetions bashake igisubizo kicyibazo tubagaragariza kuko nibo banabisizeho

  61. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Izo combination zifungwe kuko ni ugutakaza amafaranga y’ igihugu n’ umwana w’ abanyeshuri .
    Iki kibazo his excellence agomba kukimenya .

  62. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Izo combination zifungwe kuko ni ugutakaza amafaranga y’ igihugu n’ umwana w’ abanyeshuri .
    Iki kibazo his excellence agomba kukimenya .

  63. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Mubyukuri birababaje kubona umuntu yoga ibintu bya ECE yarangiza ntiyemererwe kujya guhatanira kwisoko ry,umurimo nabandi! Gusa ndumva bajya gushyiraho ECE ntantego bari bafite. Ngo nuburezi bw,incuke mugihe higishamo nabatarize na primary.

  64. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Mubyukuri birababaje kubona umuntu yoga ibintu bya ECE yarangiza ntiyemererwe kujya guhatanira kwisoko ry,umurimo nabandi! Gusa ndumva bajya gushyiraho ECE ntantego bari bafite. Ngo nuburezi bw,incuke mugihe higishamo nabatarize na primary.

  65. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Muraho! Ikibazo cya ECE siyo gusa ahubwo nikibazo cyabari muri department ya PTE muri URCE ese ubwo Dr Ndayambaje iyo avuga biriya bintu Kandi nawe ari mubabishikarizaga abantu kwiga ayo mashami akiri umwarimu muri URCE aba abyibagiwe? Dr Alphonse siwe watubwiraga ngo ntabwo batwigisha kwigisha muri TTC gusa ngo nahandi bazabemerera . Ese ko mbona kwigisha bitagisaba kuba warabyiza kuki bo batabemerera ngo bakore iyo examen nibatsindwa babareke? Aho kubatangira ese ko Dr Alphonse urugero ruto nkabantu biga SME(Science and Mathematics educ) ko mbona ibyo wigisha abandi mumibare aribyo ubigisha uherahe uvugako batakemererwa kwigisha mumashuri asanzwe? Murafata inzobere muburezi mukazitererana ? Dr Irene ese ko barangiza mukaba bursary bakaza kwiga ubwo burambe bazabukurahe ese muri Kaminuza yanyu mubahereza nuburambe barangije kwiga?

  66. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC

  67. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Psychopédagogie nayo ikwiriye kuvanwa mu mashami yigishwa muri kaminuza z’u Rwanda kuko ntacyo ikimaze. Nayo nta myanya y’akazi ikigira.

    1. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
      Sage ibyo uvuga nibyo koko Psychopedagogy nayo ikwiriye kuvanwa mu mashami ya kaminuza zacu kuko ababyiga ntaho bafite ho kubijyana mu kazi :

      1.Nta myanya y’akazi ko kwigisha muri TTCs mishya ikiboneka kandi no mu bindi bigo by’amashuri ntibabonayo akazi ko kwigisha kuko atari domain yabo (domain y’abize Psychopedagogy bagenewe kwigishamo ni TTCs gusa !).

      2.Amahirwe bari bafite yo gupiganira imyanya y’akazi ka Headteachers na Deans of Studies (DOS) bayabakuyeho. Ndavuga ibi nshingiye ku itegeko rishya MINEDUC iherutse gusohora muri uyu mwaka wa 2020 rijyanye na status y’abarimu aho banahinduye uburyo bwo gushyira mu kazi Headteachers na DOS. Iri tegeko rishya rivuga ko Headteachers na DOS bazajya batoranywa mu barimu basanzwe bari mu kazi. Ibi bisobanuye ko uwize Psychopedagogy utazabona akazi ko kwigisha muri TTCs atazigera aba Head teacher cyangwa DOS, kuko uwize Psychopedagogy yigisha muri TTCs gusa, kandi muri TTCs nta myanya mishya y’akazi ko kwigisha ikihaboneka.

      3.Ni gake cyane NGOs zitangaza imyanya mishya y’akazi zishaka abize Education (n’uwize Psychopedagogy akiyumvamo), kandi nabwo usanga bakunze kuba bashaka abize Masters n’uburambe mu kazi bw’imyaka myinshi.

      Rwose MINEDUC ijye ifasha abana b’Abanyarwanda, ntikabigishe ibintu bitazabagirira akamaro. Naho ibyo bakunze kuvuga ngo byo kwihangira imirimo ni theory gusa, keretse wenda bakuyeho general education maze hagasigara higishwa technical education gusa.

      Rwose inzego nkuru z’Igihugu zijye zidufasha zikurikirane ibibera mu burezi kuko MINEDUC yo irananiwe.

  68. Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
    Psychopédagogie nayo ikwiriye kuvanwa mu mashami yigishwa muri kaminuza z’u Rwanda kuko ntacyo ikimaze. Nayo nta myanya y’akazi ikigira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *