Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe

Sangiza iyi nkuru

Abize Ubuvuzi mu bijyanye n’Insimburangingo n’Iyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda, bavuga ko birengagijwe n’inzego zakabarengeye haba ku isoko ry’umurimo ndetse no muri Minisiteri y’Ubuzima ibareberera.

Kaminuza y’u Rwanda yasohoye abize aya masomo bwa mbere mu 2014. Kuva icyo gihe, Kaminuza yakomeje kwigisha no gusohora abarangije kwiga iby’Insimburangingo n’Inyunganirangingo ndetse bakanakora ikizamini kizwi nka ‘Council’ kibashyira mu rugaga rwabo RSPO (Rwanda Society of Prosthetics and Orthotics).

Mu bihe bisanzwe, abarangije amasomo ajyanye n’Ubuvuzi bakanatsinda ikizamini cya “Council” bazwiho kutabura akazi igihe kirekire, kuko urugaga babarizwamo n’inzego z’ubuzima ku rwego rw’Igihugu, bafatanya bakabohereza ku mavuriro cyangwa bakabafasha mu bundi buryo bubahuza n’imirimo iri ku isoko ijyanye n’amasomo bize.

Ku ruhande rw’abize ibijyanye n’Insimburangingo n’Inyunganirangingo si ko bimeze, kuko bavuga ko kuva ikiciro cya mbere cyasohoka muri 2014 kugeza ubu, hari benshi bagiye batsinda ikizamini bagashyirwa mu rugaga ariko ntibashobozwe kubona akazi ndetse ntibabone n’amakuru ku mwanya waba washyizwe ku isoko ujyanyw n’ibyo bize.

Abize iby’Insimburangingo n’Inyunganirangingo bavuga ko batazwi

Gusa n’ubwo bimeze gutya, abafite iki kibazo bavuga ko hari bagenzi babo bake bagiye bashyirwa mu myanya mu buryo budasobanutse kuko nta bizamini byakorwaga ngo bawutsindire kandi nta n’ubundi buryo buzwi baba barakinjiyemo, bityo bagakeka ko haba harakoze ruswa cyangwa ikimenyane.

Aganira na Bwiza.com ku murongo wa telefoni,umwe mu bize aya masomo atashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ikibazo abona giterwa no kuba Minisiteri y’Ubuzima itabazi. Yagize ati”Ubwo ibitaro bya Gatagara byafungurwaga,hari bamwe muri twe bahakoreraga imenyerezamwuga. Minisitiri yaraje atubonye abaza ubuyobizi bw’ibitaro abo turi bo,avuga ko batatuzi”.

Mu rwego rwo gushaka kumenya uko abinjiye mu kazi baba barakabonye kandi hari abavuga ko Minisiteri itabazi, Bwiza.com yavuganye n’umwe muri bo na we wanze ko amazina ye atangazwa, avuga ko uburyo yinjiye mu kazi ari ibanga bitari ngombwa ko yatangaza, gusa yemeza ko icyo kibazo cyo kubura akazi koko gihari. Yagize ati”Ni ibanga ryanjye. Icyo kibazo kirahari ariko mwabaza ababishinzwe”.

RSPO yemera ko ikibazo gihari

Bwiza.com yavuganye n’Umuyobozi Mukuru wa RSPO akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Hakorimana Robert Clement, avuga ko iki kibazo urugaga ayoboye rukizi ndetse ruri kugishakira igisubizo, gusa kubera uburemere bwacyo asaba ko hazabaho gusubiza ibibazo nk’ibi umunyamakuru ari kumwe n’itsinda ryose bireba.

Mu gushaka kumenya icyo Minisiteri y’Ubuzima ivuga kuri iki kibazo, Bwiza.com yavuganye na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, avuga ko atari kuboneka ako kanya kubera inama yari arimo.

Mu Rwanda, ubuvuzi bw’Insimburangingo n’Inyunganirangingo buri mu bugishyirwamo imbaraga ndetse biba byitezwe ko abarangije aya masomo baba bitezweho kunganira igihugu mu kuzamura uru rwego rw’ubuvuzi.

Soma Izindi Nkuru

26 Responses

  1. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Natwe abiga soil sciences muzadusure ibusogo
    Mutuvugire kuko natwe ntabwo tuzi gahunda ihari,ni kimwe na the pee

  2. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe

  3. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Mwakoze bwiza. Co. kubwiyinkuru, rwose abantu bize ibijyanye no kwita kubafite ubumuga murwego rwo gukora insimburangingo ninyunganirangingo ntabwo bitaweho. Buri mwaka hasohoka abarangije ikiciro cyambere cya kaminuza ntabwo twigeze tugira amahirwe yo kuba twajya mumirimo nkabandi bize ibyubuganga kdi kaminuza yurwanda ntiyigeze isiba gusohora abarangije ariko turanenga ko batigeze bakora ubuvugizi bwabanyeshuri bigishije rwose. Birababaje kuba iyi service itaba no kuri structure ya minisante. Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi abana burwanda bakabona agaciro kuko bize kko benshi bize kunguzanyo kdi zikenewe kwishyura yewe birababaje kuba abantu babura ababavura abakabaye babitaho baragiye kuba abayede nabafundi kdi ngo arabaganga.. Murakoze

  4. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Mwakoze bwiza. Co. kubwiyinkuru, rwose abantu bize ibijyanye no kwita kubafite ubumuga murwego rwo gukora insimburangingo ninyunganirangingo ntabwo bitaweho. Buri mwaka hasohoka abarangije ikiciro cyambere cya kaminuza ntabwo twigeze tugira amahirwe yo kuba twajya mumirimo nkabandi bize ibyubuganga kdi kaminuza yurwanda ntiyigeze isiba gusohora abarangije ariko turanenga ko batigeze bakora ubuvugizi bwabanyeshuri bigishije rwose. Birababaje kuba iyi service itaba no kuri structure ya minisante. Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi abana burwanda bakabona agaciro kuko bize kko benshi bize kunguzanyo kdi zikenewe kwishyura yewe birababaje kuba abantu babura ababavura abakabaye babitaho baragiye kuba abayede nabafundi kdi ngo arabaganga.. Murakoze

  5. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Mwakoze bwiza. Co. kubwiyinkuru, rwose abantu bize ibijyanye no kwita kubafite ubumuga murwego rwo gukora insimburangingo ninyunganirangingo ntabwo bitaweho. Buri mwaka hasohoka abarangije ikiciro cyambere cya kaminuza ntabwo twigeze tugira amahirwe yo kuba twajya mumirimo nkabandi bize ibyubuganga kdi kaminuza yurwanda ntiyigeze isiba gusohora abarangije ariko turanenga ko batigeze bakora ubuvugizi bwabanyeshuri bigishije rwose. Birababaje kuba iyi service itaba no kuri structure ya minisante. Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi abana burwanda bakabona agaciro kuko bize kko benshi bize kunguzanyo kdi zikenewe kwishyura yewe birababaje kuba abantu babura ababavura abakabaye babitaho baragiye kuba abayede nabafundi kdi ngo arabaganga.. Murakoze

    1. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
      Birakwiye ko iki kibazo cyakemuka kuko abakenye insimburangingo ninyunganirangingo nibeshi kd bifuza nabo kugera kwiterambere nkabandi kd ababyize nabo babyize kugirango bafashe abarwayi rwose

    2. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
      Birakwiye ko iki kibazo cyakemuka kuko abakenye insimburangingo ninyunganirangingo nibeshi kd bifuza nabo kugera kwiterambere nkabandi kd ababyize nabo babyize kugirango bafashe abarwayi rwose

  6. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Mwakoze bwiza. Co. kubwiyinkuru, rwose abantu bize ibijyanye no kwita kubafite ubumuga murwego rwo gukora insimburangingo ninyunganirangingo ntabwo bitaweho. Buri mwaka hasohoka abarangije ikiciro cyambere cya kaminuza ntabwo twigeze tugira amahirwe yo kuba twajya mumirimo nkabandi bize ibyubuganga kdi kaminuza yurwanda ntiyigeze isiba gusohora abarangije ariko turanenga ko batigeze bakora ubuvugizi bwabanyeshuri bigishije rwose. Birababaje kuba iyi service itaba no kuri structure ya minisante. Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi abana burwanda bakabona agaciro kuko bize kko benshi bize kunguzanyo kdi zikenewe kwishyura yewe birababaje kuba abantu babura ababavura abakabaye babitaho baragiye kuba abayede nabafundi kdi ngo arabaganga.. Murakoze

  7. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Mwakoze cyane rwose biratubangamiye kwiga ntitubone naho twa depoza
    Kd twarabyize tutabyihitiyemo bakabitwigisha batubwirako biri kwisoko ry’umirimo

  8. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Mwakoze cyane rwose biratubangamiye kwiga ntitubone naho twa depoza
    Kd twarabyize tutabyihitiyemo bakabitwigisha batubwirako biri kwisoko ry’umirimo

  9. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Aba bantu biga ibintu byiza rwose kandi ibikoresho bakenera bari muri practice birahenda cyane, rero byaba bibabaje batabyazwa umusaruro kandi hari abantu bakeneye ubufasha bwabo.

  10. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Aba bantu biga ibintu byiza rwose kandi ibikoresho bakenera bari muri practice birahenda cyane, rero byaba bibabaje batabyazwa umusaruro kandi hari abantu bakeneye ubufasha bwabo.

  11. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Aba bantu biga ibintu byiza rwose kandi ibikoresho bakenera bari muri practice birahenda cyane, rero byaba bibabaje batabyazwa umusaruro kandi hari abantu bakeneye ubufasha bwabo.

  12. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Aba bantu biga ibintu byiza rwose kandi ibikoresho bakenera bari muri practice birahenda cyane, rero byaba bibabaje batabyazwa umusaruro kandi hari abantu bakeneye ubufasha bwabo.

  13. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Mwakoze cyane bwiza.com nkuko namwe mwabyanditse abanyeshuri barangiza bari kurugero rwiza rwatuma babona akazi bafite icyiciro cya mbere cya Kaminuza nindi certificate itangwa numuryango mpuzamahanga w’abaganga Batangas insimburanyingo n’inyunganirangingo Ku isi witwa International society for prostetists and orthotists(ISPO) ariko barangiza bakicara barabuze ago bakora kandi bafite ubumenyi nubushke ndetse nabo bavura bitewe nuko batavuganiwe rwose mudukorere ubuvugizi

  14. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Mwakoze cyane bwiza.com nkuko namwe mwabyanditse abanyeshuri barangiza bari kurugero rwiza rwatuma babona akazi bafite icyiciro cya mbere cya Kaminuza nindi certificate itangwa numuryango mpuzamahanga w’abaganga Batangas insimburanyingo n’inyunganirangingo Ku isi witwa International society for prostetists and orthotists(ISPO) ariko barangiza bakicara barabuze ago bakora kandi bafite ubumenyi nubushke ndetse nabo bavura bitewe nuko batavuganiwe rwose mudukorere ubuvugizi

  15. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Rwose birakabije ibyirishami kuko nanjye nabyize!ntacyo mpisha kuko kugeza ubu kumva ko wize ikiganga ukaba ntanumurimo ujyanye nabyo wakwihangira biratangaje.ugakora ikizamini cyurugaga ugataha ntuzamenye aho akazi gatangirwa, niba ari ruswa cg icyo kimenyane simbizi!hongerwemo na gender balance mukugatanga, ntanahantu ndabona post yakazi kabyo ntakuri kubirimo. Babikemure burya nahandi ntawusohoka ngo ahite akabona ariko umenya aho kari ukagerageza amahirwe, naho twe tudafite icyo duhagazeho kiruta diploma ntako tuzigera tubona.

  16. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Rwose birakabije ibyirishami kuko nanjye nabyize!ntacyo mpisha kuko kugeza ubu kumva ko wize ikiganga ukaba ntanumurimo ujyanye nabyo wakwihangira biratangaje.ugakora ikizamini cyurugaga ugataha ntuzamenye aho akazi gatangirwa, niba ari ruswa cg icyo kimenyane simbizi!hongerwemo na gender balance mukugatanga, ntanahantu ndabona post yakazi kabyo ntakuri kubirimo. Babikemure burya nahandi ntawusohoka ngo ahite akabona ariko umenya aho kari ukagerageza amahirwe, naho twe tudafite icyo duhagazeho kiruta diploma ntako tuzigera tubona.

  17. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Rwose birakabije ibyirishami kuko nanjye nabyize!ntacyo mpisha kuko kugeza ubu kumva ko wize ikiganga ukaba ntanumurimo ujyanye nabyo wakwihangira biratangaje.ugakora ikizamini cyurugaga ugataha ntuzamenye aho akazi gatangirwa, niba ari ruswa cg icyo kimenyane simbizi!hongerwemo na gender balance mukugatanga, ntanahantu ndabona post yakazi kabyo ntakuri kubirimo. Babikemure burya nahandi ntawusohoka ngo ahite akabona ariko umenya aho kari ukagerageza amahirwe, naho twe tudafite icyo duhagazeho kiruta diploma ntako tuzigera tubona.

  18. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Rwose birakabije ibyirishami kuko nanjye nabyize!ntacyo mpisha kuko kugeza ubu kumva ko wize ikiganga ukaba ntanumurimo ujyanye nabyo wakwihangira biratangaje.ugakora ikizamini cyurugaga ugataha ntuzamenye aho akazi gatangirwa, niba ari ruswa cg icyo kimenyane simbizi!hongerwemo na gender balance mukugatanga, ntanahantu ndabona post yakazi kabyo ntakuri kubirimo. Babikemure burya nahandi ntawusohoka ngo ahite akabona ariko umenya aho kari ukagerageza amahirwe, naho twe tudafite icyo duhagazeho kiruta diploma ntako tuzigera tubona.

  19. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Birababaje kuko twe tudafite icyo duhagazeho kiruta diploma ntako tuzigera tubona.sindanabona post yabyo ariko njya kumva nkumva ngo kanaka arimukazi!ahandi niyo ruswa yatangwa barijijisha bagatanga ikizamini naho abandi nikumugaragaro! Uziko tuzibagirwa ko twakandagiye muri kaminuza, ikibabaje nuko hinahenze utabikoresha kugiti cyawe. Ikindi duhabwe amahirwe angana abakobwa nabahungu kuko birakabije nyawuhabwa impamyabumenyi ntacyo azi.gusa sinakwirengagiza ko utazakabona nubundi azakora icyo kizamini bikaba ubusa, ariko azahumurizwa nuko ahora muri competition yiringire ko azashyira akakabona

  20. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Birababaje kuko twe tudafite icyo duhagazeho kiruta diploma ntako tuzigera tubona.sindanabona post yabyo ariko njya kumva nkumva ngo kanaka arimukazi!ahandi niyo ruswa yatangwa barijijisha bagatanga ikizamini naho abandi nikumugaragaro! Uziko tuzibagirwa ko twakandagiye muri kaminuza, ikibabaje nuko hinahenze utabikoresha kugiti cyawe. Ikindi duhabwe amahirwe angana abakobwa nabahungu kuko birakabije nyawuhabwa impamyabumenyi ntacyo azi.gusa sinakwirengagiza ko utazakabona nubundi azakora icyo kizamini bikaba ubusa, ariko azahumurizwa nuko ahora muri competition yiringire ko azashyira akakabona

  21. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    ISPO yo nubwo twayikoze ntuzitege kubona akazi hanze yigihugu udafite bachelor kuko post zose mbona niyo basaba ,wenda izagufasha ku upgrading.naho ibyitangwa ryako birasekeje nkurwenya, abadafite icyo bahagazeho kiruta diploma bibagirwe akazi kuko ntahazwi hakorerwa ikizamini, yewe ntana post yabyo ndigera mbona.ikindi hazibukwe gender balance kuko twese mbona dushoboye.naho ibya council baba baziko ntakazi bazaduha ntibayivaneho ngo tureke gutanga amafr angana kuriya.nabize ibindi barahari bakabuze ariko byibura bakoreshwa ibizamini bagatyaza nubwenge igihe cyabo kakazaboneka, naho twe tuzaheruka kwiga tubivuga nkumugani.so sad

  22. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    ISPO yo nubwo twayikoze ntuzitege kubona akazi hanze yigihugu udafite bachelor kuko post zose mbona niyo basaba ,wenda izagufasha ku upgrading.naho ibyitangwa ryako birasekeje nkurwenya, abadafite icyo bahagazeho kiruta diploma bibagirwe akazi kuko ntahazwi hakorerwa ikizamini, yewe ntana post yabyo ndigera mbona.ikindi hazibukwe gender balance kuko twese mbona dushoboye.naho ibya council baba baziko ntakazi bazaduha ntibayivaneho ngo tureke gutanga amafr angana kuriya.nabize ibindi barahari bakabuze ariko byibura bakoreshwa ibizamini bagatyaza nubwenge igihe cyabo kakazaboneka, naho twe tuzaheruka kwiga tubivuga nkumugani.so sad

  23. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Mumbabarire mbaderanje. Nitwa M. B. A, ndubatse, ntuye mu mujyi wa Kigali. Nubwo mfite diplomes za universities zirenze 1 (zose nazirangije n’amanota ari hejuru ya 70%), maze imyaka 5 nta kazi, madame we amaze imyaka irenga 12 mu bushomeri! Ntabwo nanze gushaka n’akazi gaciriritse, ariko kuba mbana n’ubumuga bimbera imbogamizi ikomeye cyane. Mfite imishinga myinshi ntekereza kuba nakora, ariko mfite imbogamizi ya computer. Nanditse iyi comment ngira ngo nsabe abantu bafite umutima w’impuhwe kumfasha kubona computer, nubwo yaba ishaje, kugira ngo nshobore kureba nategura imishinga mfite. Mboneka kuri +250735 269 449. IMANA IBAHE UMUGISHA.

  24. Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
    Mumbabarire mbaderanje. Nitwa M. B. A, ndubatse, ntuye mu mujyi wa Kigali. Nubwo mfite diplomes za universities zirenze 1 (zose nazirangije n’amanota ari hejuru ya 70%), maze imyaka 5 nta kazi, madame we amaze imyaka irenga 12 mu bushomeri! Ntabwo nanze gushaka n’akazi gaciriritse, ariko kuba mbana n’ubumuga bimbera imbogamizi ikomeye cyane. Mfite imishinga myinshi ntekereza kuba nakora, ariko mfite imbogamizi ya computer. Nanditse iyi comment ngira ngo nsabe abantu bafite umutima w’impuhwe kumfasha kubona computer, nubwo yaba ishaje, kugira ngo nshobore kureba nategura imishinga mfite. Mboneka kuri +250735 269 449. IMANA IBAHE UMUGISHA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *