Ikibazo cy’abiyise ‘Abafutuzi’ bazwiho kwinjiza Magendu mu Rwanda bayikuye mu gihugu cya Uganda gikomeje gufata intera mu Karere ka Nyagatare ku rundi ruhande hari abandi bazwi ku izina ry’Imboni z’umupaka bashinzwe kurwanya abo Bafutuzi bakorana na polisi n’inzego z’Ibanze bitezweho gukemura iki kibazo.
Hashize iminsi Polisi y’u Rwanda yerekanye umwe mu Bafutuzi wafashwe yemera ko bica abantu iyo babitambitse mu bikorwa byabo byo kwinjiza magendu mu Rwanda.
Ibikorwa byabo bikaba byamaganirwa kuba bitemewe mu Rwanda ndetse no kuba bikurura ibindi byaha birimo nko kuba magendu binjiza zirimo inzoga zitemewe zituma abazinyoye bijandika mu bikorwa by’urugomo no gukubita no gukomeretsa.
Uwitwa Twizerimana Amos ni umwe mu mboni z’umupaka, yavuze ko kugeza ubu Abafutuzi bihuje ku buryo bigaragara ko bari kurusha imbaraga izi mboni z’umupaka. Ati “Abafutuzi bagira ukuntu bihuza bagakorana noneho bakaza biyongereye n’imbaraga nyinshi kuko abantu iyo bihuje n’imbaraga ziriyongera ubwo rero bagahera ko baturusha imbaraga, baza kumanywa bagasanga ba bandi biriwemo bakabashushubikana gusa inzego z’umutekano zituba hafi zikadufasha tukabarwanya natwe.”
Indi mboni y’umupaka yitwa Kabayiza Johnson yo ishimangira ko nabo bagiye kurushaho kunoza aka kazi ati “Dukurikije inama baduhaye (polisi y’igihugu n’Intara y’Uburasirazuba) ni ugushyiramo imbaraga natwe birenze uko twabikoraga ariko buri gihe kugira abantu inama ni uguhozaho.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano we yasabye izi mboni z’umupaka kwirinda kwifatanya n’Abafutuzi. Ati “Dufite amakuru y’uko bamwe muri mwe batangiye kudohoka ariko ntimuzatume bigera aho tuza gutangira kubafunga kandi twari dufitanye amasezerano namwe y’ubufatanye. Ntimuzatatire igihango twari dufitanye. Twongeyemo umubare w’abapolisi kugira ngo baze badufashe kurwanya Abafutuzi. Niba hari nabo muzi mubabwire ngo twabahagurukiye”
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Pudence Rubingisa we yemereye izi mboni z’umupaka ubufasha, ati“Ikindi ni abakora mu ijoro kugira ngo bakumire izo magendu, batunge agatoki batange amakuru basabye ko twabaha ibindi bikoresho nk’amatoroshi kandi ni ibintu byumvikana, tubemereye ko nabyo bigiye gushakwa ariko no gukomeza kubakorera amahugurwa”
Mu karere ka Nyagatare habarizwa imboni z’umupaka zirenga 600, zishinzwe kurinda umupaka mu mirenge iwegereye ku byambu 100 byavumbuwe byifashishwa n’Abafutuzi bazana magendu mu Rwanda aho bagenerwa agahimbaza musyi ka buri kwezi.
Ibyaha 262 nibyo byagaragaye muri Nyagatare kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri 2024, byose byiganjemo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga.


