Tariki ya 15 Werurwe 2023, Umuryngo w’isanamitima AERA Ministry ( Association Evangelique Pour la Restauration des Ames) wahaye abagore n’abakobwa bahoze mu buzererezi , uburaya n’ibiyobyabwenge impamyabushobozi zisoza amahugurwa abafasha kwibeshaho bari bamazemo amezi 9.
Umuhango wabereye Kacyiru ku itorero Angilican, abarangije amahugurwa mu budozi bagera ku 8, berekanye ibyo bungukiye muri aya mahugurwa yabahinduriye ubuzima , bavuga ko aho bageze ubu babikesha Pastor Marie Chantal Uwanyirigira , washinze uyu muryango akaba ari nawe muyobozi wawo , wababereye urumuri , akabakura mu nzira mbi bari barimo , ubu bakaba bifitiye ikizere cy’ubuzima bwejo hazaza.

Munezero, wari mu buzima bwo kwicuruza , ni umwe mu barangije amasomo y’amezi 9 yo kwiga kudoda, avuga ko yakuze ari impfubyi kuko atagiraga ababyeyi bose, byatumye ajya mu buraya. Avuga ko amahugurwa yabonye azayabyaza umusaruro ndetse ko yakandurira bagenzi be bakiri mu buraya ko babivamo kuko nta kiza kibamo usibye ibyago.

Pastor Marie Chantal Uwanyirigira akora imirimo itandukanye mu ivugabutumwa kuko ari we muvuguzi Mukuru wa AERA, asanzwe akora no muri Societe Biblique, aho ashinzwe kwamamaza ibyanditswe byera, akora umurimo w’Imana muri Women Faundation Ministries, byongeye akaba n’umushumba mu itorero AEBR Kacyiru. Nk’uwashinze uyu muryango yagarutse ku ntego z’uyu muryango no ku gikorwa cyabaye cyo gusoza amasomo yahawe aba banyeshuri, mu gihe kingana n’amezi 9.
Yavuze ko iki gikorwa cyatekerejwe nyuma yo kubona ko abakobwa benshi n’abagore bishora mu ngeso mbi kugira babashe kubona amaramuko, abandi bagaterwa inda batagejeje igihe, bikabaviramo kwiheba bakajya mu mihanda. Ahita yumva nawe hari umusanzu akwiye gutanga mu kubaka igihugu afashije mu kugira uruhare mu gukura abakobwa n’abagore mu buzererezi , uburaya n’izindi ngeso mbi.
Pastor Uwanyirigira , yabwiye bwiza.com ko bitoroshye kwigisha abantu baba bari mu ngeso nka ziriya , ariko ko we yabanje kwigishwa ijambo ry’Imana ribafasha guhindura ingeso mbi n’imyumvire maze nyuma batangira no kwigishwa uko bakwiteza imbere, bakubaka ejo hazaza.

Jouanique Fanny umufatanyabikorwa w’uyu muryango, ni we waguze ibikoresho abanyeshuri bakoreshaga biga harimo imashini zidoda n’ibindi bikoresho basabwaga ngo bige. Yongeyeho ko gutanga ubufasha abyiyumvamo nk’inshingano, kandi gufasha birakomeje kuko azakomeza ababa hafi, igihe bazaba babyaza umusaruro ibyo bigishijwe. Yanashimiye Pastor Uwanyirigira n’umuryango we bakomeje gushyigikirana ngo bakore ibikorwa by’ubugiraneza.
Madamu Umuhire Christianna, ushinzwe guteza imbere umwana kurengera umuryango muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yashimiye abayobozi ba AERA Ministry batekereje igikorwa gifitiye igihugu akamaro. Yagize ati “Ndashima abayobozi batekereje neza. Igihe kirageze ngo amasomo mwize muyabyaze umusaruro kandi mugaragaze iterambere ryanyu n’igihugu nk’abanyeshuri beza, ni byo abayobozi bazaba batararuhiye ubusa”.




