Afurika y’Epfo: Abana 2000 bavuka buri munsi

Sangiza iyi nkuru

Mu mibare yashyizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe ibarurisha mibare muri Afurika y’Epfo umwaka ushize ,yagaragaje ko abana bagera ku 2000 bavuka buri munsi, aho abaturage batuye iki gihugu bamaze kurenga miliyoni 63. Intara ya Gauteng na KwaZulu-Natal ni zimwe zigize hafi 45% by’abaturage batuye Afurika y’Epfo.

Nk’uko imibare ya vuba y’ikigo gishinzwe ibarurisha mibare muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2024 ibivuga, umumubare w’abaturage wazamutseho abantu bagera ku 835,513, bigaragaza izamuka rya 1.33% uhereye mu kwezi kwa Karindwi 2023 kugeza mu kwezi kwa Karindwi 2024. Iryo barura risobanura ko ishingiro ry’iyi mpinduka riterwa n’ ubwinshi bw’abana bavuka buri munsi.

Nk’uko Solly Molayi, umuyobozi wungirije ushinzwe imibare y’abaturage n’imibare y’imibereho, yabisobanuriye ikinyamukuru the Sowetan yavuze ko”Ubwiyongere bw’abaturage muri Afurika y’Epfo buterwa cyane n’uko abana bavuka barenze abapfa ,akaba ariyo mpamvu dukomeza kubona ubwiyongere bw’abaturage .”

Imibare yerekana ko Gauteng ikiri intara ifite abantu benshi kurusha izindi, ituwe abaturage hafi miliyoni 16, igakurikirwa na KwaZulu-Natal ituwe na miliyoni 12.3. Western Cape ituwe na miliyoni 7.5, mu gihe Eastern Cape ituwena miliyoni 7.1. Limpopo ni intara ya gatanu mu kugira abantu benshi,aho ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 5, naho Northern Cape, ituwe n’abaturage bake kurusha abandi, aho ibarurwamo abantu batarenze miliyoni 1.4.

Ubuzima bw’igihe kirekire(Esperance de vie), umubare w’imyaka umuntu ashobora kubaho hashingiwe ku mubare w’abapfa muri iki gihe, bwarazamutse cyane, bigaragaza iterambere mu buvuzi iki gihugu kigezeho, ubuzima rusange, no mu iterambere ry’imibereho. Afurika y’Epfo yahuye n’ibyorezo bibiri gusa aribyo Sida Na Covid19 hagati y’umwaka wa 2002 na 2024 ,bikaba byarateye izamuka ry’imfu mu gihe cy’amezi makeya.

Raporo igaragaza ko ubuzima bw’igihe kirekire bwazamutse, bigaragaza impinduka nziza mu buzima n’imibereho myiza y’abaturage. Ikigo cy’ibarurishamibare kivuga ko izi mpinduka zaturutse ku bintu bitatu by’ingenzi ,kwagura ikoreshwa ry’imiti igabanya ubukana bwa HIV ku bantu bafite virusi, gukingira no kuvura Covid-19, ndetse no kugabanya impfu z’abana bato.

Nk’uko umuyobozi wungirije ushinzwe imibare y’abaturage n’imibare y’imibereho myiza yabo,Molayi abisobanura,avuga ko “ ikigo cy’ibarurishamibare gitangaza aya makuru, kugira ngo gifashe abakora politiki gusobanukirwa n’imibereho y’abaturage, harimo no kumenya intara ziri gukura n’uburyo zikura. Iyi mibare itanga ishingiro mu gukora igenamigambi, bityo abakora politiki bakamenya umubare w’abantu bagomba kwitaho,kugirango hakorwe igenamigambi rishingiye ku mibare.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *