Afurika yaba igiye kuba isibaniro ry’intambara y’ubutita hagati y’ibihangange ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Umwarimu muri Kaminuza ya George Washington arasanga Afurika ishobora kuba igiye kuba isibaniro ry’intambara y’ubutita hagati y’ibihugu byy’ibihangange ku Isi nka Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya.

Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko inyungu z’igihugu, zaba iza politiki, umutekano cyangwa mu bukungu, zigomba kuza mbere muri gahunda y’ubutwererane n’umugabane w’Afurika.

Abenshi mu bakurikiranira hafi iby’imibanire y’Amerika n’Afurika, bavuga ko icyo cyemezo cya Perezida Donald Trump yagitewe n’igitutu u Bushinwa n’u Burusiya byamushyizeho bigamije kwagura inyungu zabyo ku isi cyane cyane muri Afurika.

Umwarimu Jennifer Cooke wigisha muri kaminuza ya George Washington asanga iki cyemezo kigaragaza ko umugabane w’Afurika ugiye kuba isibaniro ry’intambara y’ubutita hagati y’ibihangange ku isi. Ibyo bihugu by’ibihangange byirinda kurwanira mu bihugu byabo bikajya gushaka ibindi bihugu by’ibinyantege nkeya birwaniramo.

Mwarimu Cooke akomeza avuga ati: “ umugabane w’Afurika uzakubitika ku buryo budasanzwe mu minsi iri imbere, kuko nta nyungu n’imwe ibihugu byawo bizakura muri uku guhangana kw’ibihugu by’ibihangange ”.

Bwaba u Burusiya n’u Bushinwa ntibyitaye ku masomo ya demokarasi Amerika yirirwa itanga kuri Afurika. Ahubwo birashora imari mu bikorwa bya gisirikari n’ubukungu nta kwitangira nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga.

Gusa abenshi baracyashidikanya ku bushobozi bw’abafata ibyemezo bateganyiriza ejo hazaza h’Abanyafurika, batareba kure ngo bibaze uburyo bazishyura imyenda bahabwa n’ibyo bihugu by’ibihangange bakazisanga bagushije umugabane wose w’Afurika mu mutego w’umushibuka, abakiri bato batazivanamo mu bihe biri imbere.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *