Afurika yihagije mu bukungu yakotswa igitutu —Donald Kaberuka

Sangiza iyi nkuru

Inzobere Donald Kaberuka wahoze ayobora BAD, ubarizwa mu itsinda rishinzwe gutekereza uburyo Afurika igomba kwigenga no kwihaza mu by’  ubukungu yemeza ko uyu umugabane uramutse ugeze kuri iyi ntego uzakomeza kotswa igitutu n’ ibihugu bikomeye ku isi.
Ibi  Kaberuka yabishamangiye cyane ku matariki 28 na 29 Mutarama 2018, ubwo yari mu nama ya 30 y’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(UA) I Addis-Abeba ….
Yagize ati «  Dufite umutimanama mu mikorere y’ impinduramatwara ku bukungu bwa Afurika kandi twizeze amahanga ko tuzubahiriza amasezerano ariko turengera inyungu zacu no kwigira».
Aha, Kaberuka yaboneyeho umwanya wo kwibutsa ko hakiri ibihugu 14 bya Afurika bitari mu Muryango Mpuzamahanga w’ Ubucuruzi(OMC) ariko iyi gahunda y’ ivugururwa izatuma ubuhahirane n’ ikurwaho ry’ imipaka mu by’ ubucuruzi ishyirwaho bigatuma ibihugu byongera gukorana n’ ibindi bihuriye muri Afurika Yunze Ubumwe(UA).
Ku itariki ya 21 Werurwe 2018, i Kigali hateganyijwe inama idasanzwe izaganirirwamo imbogamizi ku bukungu bwa Afurika ndetse zinavugutirwe umuti urambye.
Mbere yo gutangiza inama ya 30 ya UA , abaperezida bakoze umwiherero w’ amasaha 5 …byumvikane ko baganiriye ku ngingo zikomeye zikubiyemo  impinduka.
Gusa nyuma y’ iyi nama byaje gutangazwa ko abaperezida b’ ibihugu bya Afurika bemeranyije 100% gukorera hamwe mu kwiteza imbere.
Kuri iyi ngingo, Donald Kaberuka avuga ko gushyira hamwe kw’ abayobora Afurika bitanga icyizere gikomeye kizatuma mu mezi 6 umusaruro utangira kuboneka.
Ati «  Ibibazo byo kudashyira hamwe nibyo byakomeje kuzahaza  ubukungu bw’ u Burayi twizere ko  Afurika tugomba kubyumva hakiri kare kugirango twiteze imbere twifashishije amahirwe dufite ».
Mu inyurabwenge ye, Donald Kaberuka asanga mu gihe cyo abanyafurika bemeye gushyira hamwe nta kizaba gisigaye usibye kubishyira mu bikorwa.
Agira ati «  Mu rwego rwa tekinike birashoboka ko Afurika yigenga mu by’ ubukungu mu gihe habayeho gukorana neza no kuzuzanya hagati y’ ibihugu ».
Kuba ibihugu 21 bimaze gushyira umukono ku masezerano y’ imikoranire mu bucuruzi bwambukiranya imipaka(mu kirere no ku butaka) bitanga icyizere aho bigereranywa n’ ikirahure cy’ amazi ageze hagati.
Ibi bihugu byamaze kumvikana ko mu rwego rwo korohereza abacuruzi umusoro uzajya utangwa ku bicuruzwa  uzaba ungana na  0,2 %.
Iki cyemezo kigamije gushishikariza ibihugu bya Afurika kwihaza mu by’ umutungo cyaabanjije gufatirwa i Addis Abeba muri 2012 ndetse na  Johannesbourg muri 2015.
Ku gitekerezo cya  Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria, abaperezida bari bumvikanye ko ¾ by’ ingengo y’ imari biteganyirijwe ubutumwa bw’ amahoro n’ umutekano bigomba kujya bitangwa n ’ ibihugu bya Afurika bitarenze 2020.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *