Umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 watangaje ko ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, na FDLR babyutse bagaba ibitero bikomeye mu nkambi yâimpunzi ya Bwiza muri teritwari ya Masisi.
Ni amakuru yemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa kuri uyu wa 15 Ukwakira 2023, aho yagize ati: âNyuma yo gutsindwa bagahunga ejo, FARDC/FDLR basubukuye ibitero byabo mu gace ka Bwiza mu gitondo saa saba, barasa cyane ku nkambi yâabahunze. Iyi gahunda yâingabo zâabagizi ba nabi irimo kwica abaturage biturije ntikwiye.â
Bisimwa yakomeje avuga ko umutwe wa M23 urakoresha imbaraga ufite mu kurinda abaturage. Ati: âARC yahawe ibwiriza ryo kurinda abaturage bâinzirakarengane nâimitungo yabo, ikoresheje uburyo bwose ifite. Leta ya Kinshasa izirengera ingaruka zâibyifuzo byayo nâintambara yarutishije ibyâibiganiro.â
Aya makuru yanemejwe nâUmuvugizi wa ARC/M23, Major Willy Ngoma, wagize ati: âHagamijwe kurema ikibazo kinini gikeneye ubutabazi nâumwuka wâubwoba, Leta yagabye ibice bituwe cyane nâabahungiye imbere mu gihugu bashaka amahoro mu bice bigenzurwa na M23 muri Bwiza.â
Ibitero byâuruhande rwa Leta ya RDC byaherukaga muri Bwiza mu ijoro ryo ku wa 13 Ukwakira 2023 rishyira uwa 14.


