Ibihugu by’u Burusiya Amerika biravugwa kuba biri inyuma y’amakimbirane arimo n’ubwicanyi ahanini barwanira amabuye y’agaciro ari ahantu hatatu mu Burundi buri wese yifuza kwegukana iri soko.
Ubushize Bwiza.com yari yababwiye ko ibuye ry’agaciro riri ahitwa Musongati mu Burundi ryari ryaregukanywe n’igihugu cy’u Burusiya riri mu byatumye mu gihugu haba intambara kuko ibihugu bitandukanye byifuzaga isoko ryo kuricukura. Ese iri buye ry’agaciro rivugwa aha ni irihe kimwe n’andi avugwa ahandi hantu 2 hasigaye n’agaciro kayo yose. Nibyo Bwiza.com igiye kubavira imuzingo mu bucukumbuzi yakoze.
Kermas Limited isosiyeti yatsindiye isoko ryo gucukura amabuye mu Burundi iherutse gutangaza ko mu Burundi hari ahantu hatatu hacukurwa amabuye y’agaciro yatunga u Burundi bwose mu gihe cy’imyaka 22 nta nguzanyo batse mu mahanga.

Iyi sosiyeti ifite ikigo yise Kermas investment Group ivuga ko aya mabuye y’agaciro aherereye mu burasirazuba bw’amajyepfo y’u Burundi. Aho ni Musongati, Waga na Nyabikere. Hakaba habarizwa amabuye atandukanye ariko ahari ku bwinshi ni Nickel, Cuivre, Cobalt na Fer
Dr Danko Koncar umuyobozi mukuru w’iyi sosiyeti avuga ko ibi bice 3 birimo toni 228 z’amabuye y’agaciro afite agaciro ka miliyari 108 z’amadolari ya Amerika.
Mu masezerano bwagiranye n’iyi sosiyeti u Burundi bwemereye iyi sosiyeti ko izajya ibuha 15% by’amafaranga yavuye muri ubu bucukuzi bwose. Ibi bikaba byaranyuze mu masezerano yakozwe hagati ya Kermas Limited na BMM ( Burundi Mining Metallurgy)

Aha niho ibihugu bitandukanye byabonye ko uyu muherwe w’umurusiya agiye kunguka cyane ku gihugu cy’u Burundi bituma ibihugu bitandukanye by’i Bulayi bitangira gahunda y’uburyo buri kimwe cyakwegukana iri soko umurusiya akarivamo.
U Burusiya nabwo bwahise bwubarara kuri uyu muherwe ibindi bihugu bikomeye i Bulayi byifuzaga iri soko birimo u Bufaransa ndetse na leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mugabane wa Amerika zitangira intambara yo gushaka uburyo Perezida Nkurunziza yakurwa ku butegetsi hakimikwa uwakwemera kwambura isoko abarusiya.
Iyi ni imwe mu mpamvu muri ONU bafata ibyemezo ku Burundi u Burusiya bukitambika bugendeye ku bubasha bahabwa na veto. Iyi mpamvu kandi n’iyo ituma ibihugu bitandukanye bigize EAC na AU bananirwa gufatira ibyemezo ubwicanyi bukorerwa mu Burundi.
Tugarutse kuri ubu bucukuzi, mu ntangiriro z’uyu mwaka Dr Danko Koncar ukuriye iyi sosiyeti yahamagawe n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cyo mu Budage Bloomberg Business abazwa agaciro k’amafaranga azakoreshwa muri ubu bucukuzi n’inyungu azakuramo.
Dr Danko yavuze ko atabasha kubara amafaranga azakoresha gusa avuga ko mbere yo gutangira ubu bucukuzi azabanza kubaka umuhanda wa kilometero 180 uzageza ubu bucuruzi ku cyambu cya Tanzaniya .

Iyi sosiyeti ngo izubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Megawati 800 mu rwego rwo gufasha iyi sosiyeti gucukura aya mabuye. Ibi bikorwa byose bizaba ari inyungu ku Burundi. Uyu muherwe avuga ko hari andi mamiliyoni y’amadolari azashora muri ibi bikorwa ari nayo mpamvu avuga ko ariyo mpamvu leta y’u Burundi yagenewe amafaranga make muri ubu bucukuzi.
N’ubwo bimeze gutya, abategetsi b’abarundi bavuga ko aya mafaranga atari make kuri leta y’u Burundi ugereranije n’ingengo y’imali iki gihugu gisanzwe gikoresha ku mwaka.
Hafatiwe ku ngengo y’imali igihugu cy’u Burundi kizakoresha muri uyu mwaka wa 2016 bigaragara ko amafaranga azahabwa iki gihugu angana na’ingengo yacyo y’imyaka 22.
Ni ukuvuga ko 15% bya miliyari 108 z’amadolari ya Amerika angana na miliyari 16 z’amadolari ya Amerika mu gihe u Burundi uyu mwaka buzakoresha amarundi angana na 1126,6 uvunje mu madolari ya Amerika ni miliyari 0.717.
Ibi byerekana ko mu gihe hatagize ikibazo kivuka aya madolari yakoreshwa mu myaka 22 n’igice nta deni iki gihugu gifashe ari nayo mpamvu abategetsi b’u Burundi batifuza kugira undi baha iri soko n’ubwo igihugu bari kugikama n’ayo mu ihembe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


