Buri wese yari ahawe ikaze mu cyiciro cya Run for Peace

Amafoto: Abanyakenya bihariye ibihembo bya Kigali International Peace Marathon

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 11 Kamena 2023, muri Kigali habaye irushanwa rya “Kigali International Peace Marathon 2023″ ryari mu byiciro 3 birimo Full Marathon y’ibilometero 42,1; Half-Marathon y’ibilometero 21,09 na Run for Peace cya rusange.

Muri Full Marathon mu bagabo hatsinze Umunya-Kenya George Onyancha, wakoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 41.

Mu bagore, uwa mbere yabaye Muluhebt Tsega wo muri Ethiopia wakoresheje amasaha abiri, iminota 35 n’amasegonda 17, akurikirwa n’Umunya-Kenyakazi Charop Sharon Jemutai wakoresheje amasaha abiri, iminota 36 n’amasegonda 5 .

Muri Half-Marathon mu bagabo hatsinze Kennedy Kipyeko wakoresheje isaha imwe, iminota 5 n’amasegonda 52, akurikirwa na Mburu John wakoresheje isaha imwe, iminota itatu n’amasegonda 54.

Mu bagore, imyanya ya mbere yihariwe n’Abanya-Kenya aho uwa mbere yabaye Moseti Winfridah Moraa wakoresheje isaha imwe, iminota 12 n’amasegonda 40, akurikirwa na Lilian Lelei Jepkemboi wakoresheje isaha, iminota 13 n’amasegonda 36 naho Susan Chambai Aramisi akoresha isaha, iminota 14 n’amasegonda 33.

Umunyarwandakazi waje hafi ni Yankurije Marthe wabaye uwa karindwi yakoresheje isaha, iminota 15 n’amasegonda

Kuri iyi nshuro, umukinnyi wegukanye Marathon mu bagabo n’abagore yatsindiye ibihumbi 20$ uwa kabiri yahawe ibihumbi 15$ naho uwa gatatu yahawe 7500$.

Mu basiganwe igice cya Marathon, uwa mbere mu bagabo no mu bagore yahawe 5000$, uwa kabiri yahawe 4000$, mu gihe uwa gatatu yahawe 3000$.

Muri Half-Marathon, uwa mbere yahembwe 400$.

Buri wese yari ahawe ikaze mu cyiciro cya Run for Peace
Buri wese yari ahawe ikaze mu cyiciro cya Run for Peace

Neema Mduma wo muri Tanzania (uri imbere)
Neema Mduma wo muri Tanzania (uri imbere)

Umuhanzi Andy Bumuntu (ibumoso) na we yitabiriye iri rushanwa
Umuhanzi Andy Bumuntu (ibumoso) na we yitabiriye iri rushanwa

Buri wese witabiriye yambitswe umudali
Buri wese witabiriye yambitswe umudali

Abafite ubumuga na bo bitabiriye
Abafite ubumuga na bo bitabiriye

Abakobwa bagaragaje imbaraga muri iri rushanwa
Abakobwa bagaragaje imbaraga muri iri rushanwa

Abanyarwanda n'inshuti muri iri rushanwa
Abanyarwanda n’inshuti muri iri rushanwa

pm8.jpg
George Onyancha wegukanye umwanya wa mbere muri Full Marathon
George Onyancha wegukanye umwanya wa mbere muri Full Marathon

Muluhebt Tsega wo muri Ethiopia
Muluhebt Tsega wo muri Ethiopia

Minisitiri wa siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yari ahari
Minisitiri wa siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yari ahari

Ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza Kenya
Ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza Kenya

Meya w'umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, na we yari ahari
Meya w’umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, na we yari ahari

Depite Mukabarisa Germaine ni umwe mu badepite bakunda siporo
Depite Mukabarisa Germaine ni umwe mu badepite bakunda siporo

Uyu yegukanye igihembo cya Frw miliyoni 7.5
Uyu yegukanye igihembo cya Frw miliyoni 7.5

Icyiciro cya Run for Peace cyari gifunguriwe buri wese
Icyiciro cya Run for Peace cyari gifunguriwe buri wese

pm14.jpg
Itsinda rya Ambasade y'u Budage
Itsinda rya Ambasade y’u Budage

Minisitiri Munyangaju na Meya Rubingisa
Minisitiri Munyangaju na Meya Rubingisa

pm17.jpg
Abo muri Ethiopia bari batewe ishema no guhagararira igihugu cyabo
Abo muri Ethiopia bari batewe ishema no guhagararira igihugu cyabo

Uyu mugabo ugendera ku mbago yagaragaje ko afite ubushobozi bwo gukora iyi siporo
Uyu mugabo ugendera ku mbago yagaragaje ko afite ubushobozi bwo gukora iyi siporo

pm23.jpg
Minisitiri ushinzwe ubutabazi n'uw'ubuzima (babiri babanze ibusomo, mu bambaye imipira y'umukara)
Minisitiri ushinzwe ubutabazi n’uw’ubuzima (babiri babanze ibusomo, mu bambaye imipira y’umukara)

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine

Abasore bagaragaje ko siporo ibari mu maraso
Abasore bagaragaje ko siporo ibari mu maraso

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *