Nk’uko BWIZA yakomeje kubibatangariza mu nkuru zabanjirije iyi , bamwe mu bashumba n’abavugabutumwa b’itorero rya ECMI bari barahagaritswe by’agateganyo bavugwaho gusuzugura no kwigomeka ku byemezo by’ababakuriye ndetse bakanyereza n’imitungo y’itorero rya ECMI, noneho birangiye bamwe muri bo bahagaritswe burundu abandi bakurwaho icyizere kandi bagakurikiranwa n’ubutabera.
Ni ibyemezo bishya byafashwe n’inama y’ubutegetsi (Conseil d’ Administration) idasanzwe nyuma yo kubona ko bakomeje kwigomeka ku byemezo byabafatiwe, bikaba ngombwa ko hitabazwa inzego z’umutekano (Poilisi) n’inzego bwite za Leta, aho iyi nama y’ubutegetsi n’izi nzego zavuzwe bazindukiye ku itorero rya Kungo ngo baganirize abakirisito bahasengera bakabura n’umwe ndetse bagasiga bafunze kandi umuyobozi w’aho Rev. Habyarimana Emmanuel n’abamwungirije bari bamenyeshejwe iyo nama mbere y’aho icyumweru kimwe.
Bakihagera, abagize inama y’ubutegetsi n’abagize inzego zitandukanye zavuzwe haruguru, habonetse urufunguzo rumwe rw’urusengero, ari namwo inama yabereye hagati yabo n’abahagarariye amatorero atandukanye agize Rejiyo ya Ruhengeri uretse Rev.Habyarimana Emmanuel n”umuvugabutumwa NibishakaPierre kuko babashatse bakababura dore ko na Telefoni zabo zari zifunze.
Inama y’ubutegetsi ya ECMI, imaze kuganirizwa no kugirwa inama n’inzego z’umutekano n’inzego z’ibanze, umuvugizi w’itorero rya ECMI akaba n’umuyobozi waryo mu Rwanda Rev. Nemeyabahizi Jean Baptiste yasabye bamwe mu bakirisito bari aho barimo n’umucungamungo kugaragariza inama y’ubutegetsi imiterere n’imikoreshereze y’umutungo maze umucungamutungo asubiza ko atajya amenya imikoreshereze ya konti y’itorero, gusa ngo iyo bagiye kubikuza, bamuzanira borudero (Bordereau) gusa akaba ariyo abika ko ibindi atabizi. Aha ni ho, umuvugizi ahera abagereranya n’amasiha rusahuzi cyangwa ingirwabashumba b’itorero kandi avuga n’impamvu yabiguze.
Agira ati “Gukoresha ririya jambo ‘amasiha’ ni ukugaragaza ko basa n’ababigize umwuga bihisha mu bakirisito kuko dufite n’ibimenyetso bigaragaza ko batababajwe n’umurimo w’Imana ahubwo bababajwe no gusahura ibyo bashinzwe kurinda babijyana mu nyungu zabo. Kuba bashoza imvururu mu itorero nuko baba bagamije gusahura, bityo rero nkumva nta kindi nabagereranya nacyo uretse amasiha.”
Kubijyanye gufunga inzugi zose mu buryo buhoraho (gusudira), Umuvugizi w’itorero Rev. Nemeyabahizi Jean Baptiste yabwiye BWIZA ko babikoze bagamije gukumira ibindi byakorwa nyuma bahavuye.
Yagize ati “Inama yabonye ko bigize nk’abayobozi kandi barahagaritswe. Kuba rero twahafunze kuriya, ni ukugira ngo batazaza bakinjira , bakagira ibyo barigisa cyangwa bangiza ndetse bakaba barigisa n’ibimenyetso byakagombye kudufasha mu gutahura amakosa yabo. Gusa uwashaka kuhagera yabanza akabisaba akahajya ari kumwe n’intumwa ya ECMI , atabikora gutyo, yaramuka ahafatiwe, kuko twashyizeho n’abazamu, agafatwa nk’umujura cyangwa umugizi wa nabi.”
Nyuma y’ibyo byose inama y’ubutegetsi, mu maso y’inzego z’umutekano (Polisi) n’ubuyobozi bwite bwa Leta, yanenze Rev. Habyarimana Emmanuel, Rev. Kasongo Jean n’umuvugabutumwa Nibishaka Jean Damascène kuba batitabiriye inama kandi barayitumiwemo, banengerwa kandi kugumura abakirisito b’itorero rya Kungo, bityo biyamwa kuzongera gukandagira muri Centre ya Kungo batari kumwe n’intumwa ya ECMI cyangwa badafite uburenganzira yahawe n’umuvugizi w’itorero.
Inama y’ubutegetsi kandi yasuzumye ubwegure bwa Rev. Munyantore Bujori Aloys nka Rejiyonali wa Gisenyi, bityo yemeza ko nta muhamagaro afite kuko ngo amaze kwegura inshuro nyinshi ahantu hatandukanye maze yemera ubwegure bwe ndetse inamwambura inshingano z’ubushumba. Aha ni naho iyi nama yahereye yemeza ko uwitwa Nturanyenabo Emmanuel amusimbuye ku mwanya w’ubuyobozi bw’itirero rya Kinihira ariko by’agateganyo mu gihe Rev. Mudacumura Marcelin we yahawe kuyobora by’agateganyo Rejiyo ya Gisenyi.
Nyuma y’iyi myanzuro yose yafashwe n’inama y’ubutegetsi ya ECMI, Bwiza.com yaje kumenya ko Rev. Habyarimana Emmanuel yandikiye Umuvugizi w’itorero rya ECMI ibaruwa BWIZA ifitiye kopi asaba imbabazi z’imyitwarire yagize mu itorero.
Igira iti “Nyakubahwa Muvugizi, nshyingiye ku ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Abaheburaho 12:14-15, n’Abaroma 12:18, nshyingiye no ku muhamagaro w’Imana mfite wo kuyikorera, mbandikiye iyi baruwa, mbasaba kwihanganira imyitwarire yanjye yose mwambonanye ikanababaza mu gihe cyose cy’imirimo y’itorero rya ECMI twahuriyemo.
Ntabwo nashimishwa na gato ko ibyo nubatse bisenyuka mbona. Aho kugira ngo umukumbi utatane, nkuko mbona ko ariyo byerekeza (Matayo 26:31),ahubwo nawubera igitambo ariko wo ugakomeza gusenga, nta nkomyi. Aha ni naho mpereye nemera gukorana ihererekanyabubasha na Pasitoro Nsengiyumva Modeste wansimbuye ku mwanya w’umuyobozi w’itorero rya ECMI Kungo, ihererekanyabubasha riteganijwe gukorwa kuwa 08/08/2022.”


SETORA Janvier


