Mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke hamaze iminsi bombori bombori hagati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Mudahigwa Félix na bamwe mu baturage barimo n’uwahoze ari umukuru w’umudugudu, byageze n’aho bijya mu itangazamakuru bavuga ko barambiwe inkoni ze no kubayoboza igitugu, intandaro ya byose ngo ari inka ya girinka uwo mukuru w’umudugudu yaguriye rwihishwa umuturage wo mu mudugudu begeranye, akayigurisha uwo mu wundi na wo begeranye, basabwa kuyigarura, aho kubikora bagakashaka guhangana n’ubuyobozi.
Tariki 9 Nyakanga 2022 ni bwo bamwe mu baturage b’akagari ka Muyange mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke bumvikanye mu itangazamakuru bavuga ko Gitifu wabo abarembeje n’inkoni n’agasuzuguro kenshi, ko hari n’umuturage yakubise amusanze ku buriri, n’undi yicaje hasi arahondagura yiviriye kureba umupira,ngo ntiyubahirije amabwiriza ya COVID-19, bavuga ko uyu Gitifu akwiye kubavamo akajya kuragira inka cyangwa gucura ibyuma mu nganda, ko ngo batakomeza kwihanganira imiyoborere ye y’igitugu, banasaba ko yahindurwa bakabaha undi, kuko ngo n’iyo bagize undi batura ibibazo byabo asigara abashyira ku nkeke.
Byahagurukije Umuyobozi w’aka karere, Mukamasabo Appolonie n’inzego z’umutekano, mu nteko y’abaturage yabereye mu mudugudu wa Gikombe muri aka kagari ku wa 12 Nyakanga, basuzuma neza iki kibazo.
Muri iyo nteko, uwari umukuru w’umudugudu wa Gikombe, Habimana Claver, nyuma ngo yo gusanga hari ibyo ashinjwa n’abaturage bijyanye no kubagumura, abangisha izindi nzego z’ubuyobozi, bamukuraho icyizere, ahita anatabwa muri yombi hamwe n’umugore witwa Mukamazimpaka Félicité wo mu mudugudu wa Nyange byavugwaga ko yagurishije rwihishwa inka ya Girinka, bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Shangi, bamazemo iminsi 2, bakarekurwa bemeye kuyishyura.

Intandaro y’uyu mwuka mubi n’itabwa muri yombi rya Mudugudu n’uriya muturage wundi, nk’uko babitangarije umunyamakuru wa BWIZA, mu nteko y’abaturage yabereye muri aka kagari ka Muyange ku wa 19 Nyakanga, ngo ni inka ya Girinka yahawe uwitwa Nzigiyimana Céléstin, wo mu mudugudu wa Nyange muri aka kagari muri 2017, aza kuyigurishanya n’ikimasa cyayo muri Gicurasi uyu mwaka, ataranitura, kandi mu mategeko ya girinka bitemewe kuzimya igicaniro, umuntu agomba no kwitura.
Iyi nka yabaye intandaro y’ibibazo byose hagati y’abaturage n’ubuyobozi, ngo yagurishanyijwe n’ikimasa cyayo n’umugore wa Nzigiyimana Céléstin witwa Mukamazimpaka Félicité, avuga ko ashaka amafaranga yo kugura ikibanza basabwaga ngo bahabwe amabati kuko bari batuye mu manegeka, igurwa n’umukuru w’umudugudu wa Gikombe witwa Habimana Claver, wari na Perezida wa Girinka muri uwo mudugudu akaba n’umucuruzi w’inka, amuha amafaranga 350.000, na we ayigurisha uwitwa Hategekimana Viateur wo mu mudugudu wa Buhokoro, byose mu ibanga rikomeye, ku buryo ubuyobozi bundi butigeze burabukwa.
Ubwo imwe mu mirenge y’aka karere yagaragaragamo icyorezo cy’indwara y’ubuganga, aboroye inka basabwe kuzijyana ahabugenewe guterwa umuti, bageze k’uyu Nzigiyimana Céléstin, inka n’umwana wayo basanga byagiye kera ntibiheruka muri icyo kiraro.

Hahise habaho gukurikirana, umugore we avuga ko yayigurishije ngo agure ikibanza, bahabwe amabati bubake bave mu manegeka, avuga ko yayijyanye mu isoko ry’inka rya Bumazi mu murenge wa Bushenge, iby’uko yayigurishije n’uriya mukuru w’umudugudu arabihakana, n’uwo mukuru w’umudugudu avuga ko inka yaguruishije uwo Habimana Viateur atari iyo ya Girinka, ko ari indi yo mu zo acuruza,ariko ubuyobozi bugenzuye busanga ari yo, bunategeka uwayiguze kuyizana ku murenge igahabwa undi muturage, we akarega Mudugu wagombaga gufatanya n’uwayihawe mbere bakayiriha.
Amakuru akomeza avuga ko yabyanze,ubuyobozi n’uhagarariye DASSO muri uyu murenge bagiye kuyizana, bayigejeje mu nzira basanga uyu wayiguze yateguye igico kibarwanya, ngo babonye byaza kuvamo no kumena amaraso bahitamo kuyisubizayo,bamutumiza ku murenge ngo azayizanire, hanatumizwa uriya mukuru w’umudugudu ngo aze gusobanura impamvu agura akanagurisha inka ya girinka kandi ari umuyobozi,akanaba perezida wa girinka mu mudugudu azi amategeko agenga iyi gahunda, na we yanga kwitaba.
Gitifu Mudahigwa ati: “Byakomeje kuzurungutana ariko hafatwa umwanzuro wo gusaba uwaguze iyo nka kuyizana,ariko ikimasa cyayo cyo kirabura, akarega Mudugudu kuri RIB ngo amwishyure amafaranga ye,inka arayizana ihabwa uwari ukurikiyeho ku rutonde,na we ibyo gutanga ikirego ngo asubizwe amafaranga ye ntiyabikora.’’
Yarakomeje ati: “Nzigiyimana Céléstin wari worojwe iyo nka ikanabyara ntiyiture ahubwo akayigurisha, yari ari no ku rutonde rw’abazahabwa amabati ariko aza kugura inzu mu wundi mudugudu atarayahabwa, yahise amera nk’ubuze,umugore we atangira kuvuga ko uwo baguze inzu basezeranye ko azatwara amabati ye, bo bagashyiraho amashya bazahabwa n’umurenge.
Ariko tugenzuye dusanga iyo nzu yaguze ikomeye,ibyo kuvuga ko yaguze igikanka uwo bayiguze akazakuraho amabati akayatwara, dusanga ari ukubeshya,akurwa ku rutonde rw’abazayahabwa, aho kujya mu nzu baguze, uwo mugore, afatanije na Mudugudu utarashakaga kwishyura iyo nka, na Hategekimana Viateur utarashakaga kubura amafaranga ye, n’abandi baturage b’uyu murenge basanzwe bagandira ubuyobozi, bahamagara itangazamakuru bavuga ko bakubitwa, ngo barebe ko byakoroha ayo manyanga yose bakoraga agasisibiranywa.’’
Aba bombi ngo bagiye mu itangazamakuru babanje kujya ku karere basobanurirwa nk’uko bari basobanuriwe ku murenge,uwaguze inzu asobanurirwa ko nta mabati yahabwa kandi yaramaze kubona aho aba, uwaguze inka abwirwa ko yasubizwa amafaranga ye ari uko atanze ikirego Mudugudu akamwishyura, Mudugudu ahamagarwa inshuro 3 zose yanga kwitaba, ngo baza gusanga nibavuga mu itangazamakuru ko ibibazo byabo bititabwaho,ahubwo banakubitwa, ari bwo bizakemuka.
BWIZA ibajije Habineza Adrien, umwe mu bavuze ko barembejwe n’inkoni, impamvu bahisemo iyo nzira, yagize ati: “Mu by’ukuri twarabeshye, twanabisabiye imbabazi ubuyobozi buratubabarira. Twarabivuze ariko twabitewe na Mudugudu Habimana Claver wabidushishikarije yanga kwishyura iyo nka, tunabonye umuturanyi wacu wayiguze agiye guhomba amafaranga 450.000 yayitanzeho, kandi twse amata yayo twayabonagaho, dusanga guca iriya nzira ari byo bizazimangatanya ikibazo,inka ikagaruka n’abishyura batishyuye, n’uriya waguze inzu yaremerewe amabati akayahabwa,inka ya Girinka yagurishije bitemewe ntayibazwe, ariko nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere buje tugasanga twarakoze amakosa, twayasabiye imbabazi, Mudugudu n’uwo yaguriye bemera gusubiza mugenzi wacu amafaranga ye baranabikora,ubu nta kindi kibazo dufitanye n’ubuyobozi.’’

Nzigiyimana Céléstin wagurishije iyo nka yari yayihawe,yavuze ko yabitewe n’ubukene bukabije no kutagira aho aba,abona ari yo yakwitabaza nubwo yari arenze ku mabwiriza ayazi, no kuvuga ko inka n’ikimasa cyayo yabigurishije mu isoko atari kwa Mudugudu,akagura ikibanza n’igikanka cy’inzu amabati uwamugurushije akazayasakambura akayatwara,undi akazasakaza ayo azahabwa n’umurenge,abaturage bamaze kuvuga ko ibyo bidashoboka, yasabye imbabazi zo kurushya inzego byanakururiye umugore we gufungwa iminsi 2 yose.
Ati: “Nsabye abaturage imbabazi,nabasaba kungarurira icyizere,ko jye n’umugore wanjye twabeshye inzego. Inka yagurishijwe n’umugore wanjye,yo n’ikimasa cyayo, bigurishwa uriya mukuru w’umudugudu, n’inzu kuvuga ko naguze igikanka ngo nzahabwe amabati,narabeshye ukuri ni uko nayiguze yose, ngiye kuyijyamo kuko nari nanze kuyijyamo,ngo ntegereje amabati yo ku murenge, ariko ubwo ntakiyabonye ndayijyamo, n’inka ndi gufatanya na Mudugudu kuyishyura, nta bindi bibazo ngomba kuzana ku buyobozi.’’
Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko bugihanganye n’ibibazo by’amanyanga agenda agaragara muri gahunda ya Girinka, aho hari n’abandi bagifatwa baragurishije rwihishwa izo bahawe, abakuru b’imidugudu n’abayobozi mu tugari bacyaka amafaranga abaturage mbere yo kubashyira ku rutonde rw’ibyo bagenerwa na Leta ngo bibazamure, akarengane muri izi gahunda ahakigaragara abayobozi bakura abaturage ku ntonde zo guhabwa ibyo bagenerwa kandi ziba zakorewe mu ruhame mu nteko z’abaturage, n’icyenewabo kikihiganje, aho bamwe bumva bene wabo ai bagerwaho n’ibi byiza bagenerwa n’igihugu, Gitifu wawo Mudahigwa Félix akavuga ko nubwo babica intege hagikenewe ingufu ngo bicike burundu.



