Amapfa no gukura hanze y’u Rwanda byinshi ku isonga ry’ibyatesheje agaciro ifaranga

Sangiza iyi nkuru

Banki nkuru y’igihugu yatangaje ko ifaranga ry’u Rwanda rikomeje guta agaciro bitewe n’impamvu nyinshi zirimo amapfa yateye mu karere ndetse no kuba u Rwanda rwohereza hanze ibicuruzwa bike kandi rugakurayo byinshi, amabanki yo mu Rwanda yo yagenze biguru ntege mu gutanga inguzanyo bitewe no gutinya kwamburwa kuko abahinzi nanubu bataragirirwa icyizere.
Byatangajwe na Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 28 Ukuboza 2016, ubwo iyi banki yagaragazaga imyanzuro yavuye mu nama kuri politiki y’ifaranga ry’igihugu no ku busugire n’iterambere ry’urwego rw’imari mu gihembwe gisoza umwaka wa 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubusugire n’iterambere ry’urwego rw’imari mu Rwanda ngo bihagaze neza
Nk’uko ngo bigaragarira ku mitungo ifitwe n’amabanki yo mu Rwanda, ibigo by’imari iciriritse no ku bigo by’ubwishingizi n’ubwizigamire, guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yemeza ko urwego rw’imari ngo ruhagaze neza mu Rwanda
Umutungo shingiro w’Amabanki muri uyu mwaka ngo wazamutseho 9.8% ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 2200 naho umutungo ku bigo by’imari iciriritse wo wazamutseho 13.5%, mu gihe uw’ibigo by’ubwishingizi wo wazamutseho 15%.
Rwangombwa ati “Twishimira yuko imari shingiro y’inzego z’imari zacu zose uko zitandukanye irahagije guhangana n’ibibazo byose zahura nabyo, tukaba rero tubona ntacyahungabanye mu mabanki yacu ni nako bimeze mu bigo by’imari no mu bigo by’ubwishingizi muri rusange”
Ibi ngo babishingira ku kuba igipimo cyerekana ko izi nzego ziri kuri 22.5 % mu kugira amadeni mu gihe bifatwa nk’ibyacitse iyo iki gipimo kigeze kuri 15%.
Icyakora ngo mu rwunguko ho byasubiye inyuma ugereranyije n’uko bwari bimeze mu mwaka washize, Amabanki yungutse miliyari 32 mu gihe mu mwaka washize zari 33.
Haracyari ikibazo cy’imyenda itishyurwa neza mu mabanki
Banki y’igihugu ivuga ko mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2016 hagaragaye ikibazo cy’imyenda itishyurwa neza mu mabanki n’ibigo by’imari, ibintu ngo biterwa na guhomba kw’abaka inguzanyo nabo babitewe rimwe na rimwe n’uko imishinga yabo iba itarizwe neza, mu mwaka wa 2015 imyenda itishyurwa neza mu mabanki yari kuri 6.3% ariko kuri ubu byageze kuri 7.5% naho ku bigo by’imari iciriritse biva kuri 7.8% bigera ku 8.2%.
Kuri iki Rwangombwa yagize ati “twasanze tugomba kurushaho gukorana n’amabanki kugirango babashe kunoza uko biga imishinga yabo no gukurikirana uko ishyirwa mu bikorwa ariko cyane cyane no kuzigamira imyenda batanze itarimo kwishyurwa neza kugirango ibi bigo birusheho gukomeza gukora neza”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ifaranga rikomeje guta agaciro mu Rwanda no mu karere muri rusange
Ibipimo byerekana ko hari ihungabana ry’ubukungu ku rwego rw’isi, ibi ni nabyo byageze ku karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’u Rwanda by’umwihariko.
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa ati “Muri uyu mwaka tubona ko ifaranga ryataye agaciro ho 9.3% kugeza mu mpera z’ukwa cumi na kumwe ugereranyije n’uko ryari ryagataye kuri 6.8% ubushize”
Akomeza agira ati “Akenshi guta agaciro biterwa n’ikinyuranyo dufite mu guhahirana n’amahanga, ibyo dutumiza hanze ugereranyije n’ibyo twohereza hanze haracyarimo ikinyuranyo kinini cyane n’ubwo cyagabanutse muri aya mezi icumi ya mbere kikava kuri miliyari 1.6 kugera kuri 1.5 ariko kiracyari kinini cyane”
Ubundi kugirango ifaranga ry’igihugu ridata agaciro biba bisaba ko cyohereza ibintu byinshi mu mahanga ariko kigatumizayo bicye cyane.
U Rwanda rwatangije gahunda ya Made in Rwanda ariko bigaragara ko ikiri mu ntangiriro akaba ari yo mpamvu iki kinyuranyo kikiri hejuru cyane.
Mu Rwanda ubu haracyagenderwa ku mibare yatangajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare aho cyagaragaje ko ubukungu bwazamutseho 6.5%,
Abanyarwanda bafite ishyaka ryo gutera imbere bariyongereye
Ibi bigaragarira ku mibare y’abagana inzira yo gufata inguzanyo mu mabanki n’ibigo by’imari
Amadeni abikorera bafitiye amabanki yarazamutse ku kigero cya 7.4% ugereranyije na 26.9% byo mu mwaka wa 2015, imyenda mishya yatanzwe muri 2016 yo yazamutseho 4% ugereranyije 13.5 % byo mu mwaka washize.
Amapfa niyo yatumye ibiciro bizamuka ku muvuduko ukabije
Banki nkuru y’igihugu yemeza ko muri uyu mwaka habayeho kuzamuka kw’ibiciro by’ibicuruzwa ku muvuduko ukabije ibintu ngo byatewe n’amapfa yacanye mu gihugu nk’uko Rwangombwa abisobanura.
Rwangombwa ati “Kwihuta mu kuzamuka kw’ibiciro ku masoko cyane cyane tubona byaratewe n’amapfa yabaye mu bice by’igihugu, ibiciro by’ibiribwa bikazamuka cyane”
Banki nkuru y’igihugu inareberera izindi zose zo mu Rwanda ivuga ko muri uyu mwaka izamuka ry’ibiciro ku masoko ryageze ku kigero cya 6.4% iki akaba ari ikigero kinini ugereranyije na 4.5% byo mu mwaka wa 2015, gusa iyi banki ikomeza ivuga ko hari icyizere ko uyu mwaka uzarangira iri zamuka risubiye hasi kuri 6%.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’ibi byose Banki nkuru y’igihugu yatangaje ko hafashwe umwanzuro ko igomba kugabanya igipimo ngenderwaho cyayo kikava kuri 6.5% kigashyirwa kuri 6.25%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *