Ambasaderi wa Zimbabwe na Ngabo Karegeya

Amarangamutima yaganje Ambasaderi wa Zimbabwe wasanze Bigogwe imeze nk’iwabo

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyekure, yaganjwe n’amarangamutima ubwo yasuraga agace k’ubukerarugendo bushingiye ku bworozi bw’inka k’Ibereye rya Bigogwe, gahuza akarere ka Nyabihu na Rubavu.

Uyu mudipolomate yasuye aka gace kuri uyu wa 28 Nzeri 2023 hamwe n’itsinda ryaturutse muri Zimbabwe. Bari baherekejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier.

Mu byo yakoze ubwo yasuraga aka gace, yatembereye mu misozi yaho, yigishwa amateka y’ubworozi bw’inka, yigishwa gucunda amata ndetse no gusya amasaka yifashishije urusyo rw’ibuye n’ingasire.

Yitegereje imisozi yo mu Bigogwe n’inka zaho, maze avuga ko hameze neza neza nk’iwabo. Ati: “Ndi kumva ari nko mu rugo, ndishimye cyane, mfite ishema. Aha hantu hampuza no mu rugo. Hari byinshi hahuriyeho, imisozi, bisa n’aho ndi muri Nyanga, Chimanmany, Pinge, yewe umutima wanjye uri mu rugo. Ku nka, ibyiyumviro biratangaje. Byagaruye urwibutso rwanjye rwo mu bwana.”

Ambasaderi wa Zimbabwe na Ngabo Karegeya
Ambasaderi wa Zimbabwe na Ngabo Karegeya

Ambasaderi Manyekure yashimiye Perezida Kagame kuba yaremeje ko Ngabo Karegeya washinze Ibere rya Bigogwe Tourism Company ahabwa ubutaka. Ati: “Ndakeza uyu mushumba, nkanashimira Perezida Kagame wahaye agaciro ibikorwa bye. Ndibuka ubwo yahabwaga ubu butaka, nari ndi ino kandi nari naratangiye kumukurikira kuri Twitter. Nishimiye ko uyu munsi nahageze.”

Yasobanuye ko impamvu nyamukuru y’uru rugendo ari ukugira ngo ahuze Bigogwe na Zimbabwe bitewe n’isano hafitanye. Ati: “Mbona ko n’Abanyafurika, aka ari agashya kugira ngo tugarure umuco wacu, dusubire kuri gakondo, kandi tuzane imigenzo yacu mu bukerarugendo. Biratangaje! Perezida Mnangagwa na Perezida Kagame bamye bahamya ko ari twe tugomba guteza imbere ibihugu byacu kandi ko nta n’umwe dukwiye gusiga inyuma.”

Ngabo yatangarije BWIZA ko yatewe ishema n’uruzinduko rw’umuntu ukomeye nka Ambasaderi Manyekure. Ati: “Ni nk’ishema kuri njyewe kuba nakira umuyobozi ukomeye nk’uyu. Binyereka ko hari aho Bigogwe imaze kugera, bikanyereka ko Visit Bigogwe ifite agaciro, bikanyereka ko hari abantu babiha agaciro gakomeye cyane ngomba kugumana, nkakabungabunga. Zimbabwe ni igihugu cyateye imbere mu bukerarugendo, gifite byinshi cyerekana mu bukerarugendo, bafite umugezi wa Zambezi.”

Gitifu Ruhamyambuga yavuze ko uruzinduko rw’abanyamahanga rwerekana ko umuco nyarwanda urimo amahirwe nyinshi Abanyarwanda bashobora kuba bataramenya. Ati: “Ni ikintu cyiza, gitangaje, kigaragaza ko mu muco wacu twibitseho ibyiza byinshi bishobora kuba bihishe ubukungu bwinshi, ahubwo twe ba nyirabyo tutazi. Ni byiza cyane ko iyi kampani ishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bworozi yakoze ibintu nk’ibi. Ikintu gitangaje ni uko ari ibintu byakozwe n’abana b’urubyiruko.”

Ambasaderi Manyekure yijeje Ngabo ko azajya asura Ibere rya Bigogwe kenshi, kandi ngo azasubiranayo abandi bashyitsi bazaturuka muri Zimbabwe. Uyu musore na we arashishikariza abantu gusura aka gace mu gihe ibiciro bikiri hasi, kuko ngo ashingiye ku hantu abona byerekeza, mu minsi iri imbere ubukerarugendo buhakorerwa bushobora kuzahenda.

Ambasaderi Manyekure yishimiye cyane gusura Bigogwe, ahamya ko hameze nk'iwabo
Ambasaderi Manyekure yishimiye cyane gusura Bigogwe, ahamya ko hameze nk’iwabo

Hano yabyinnye Ikinyemera
Hano yabyinnye Ikinyemera

Yanyoye amata y'inka zo mu Bigogwe
Yanyoye amata y’inka zo mu Bigogwe

Gucunda amata kugira ngo havemo amavuta
Gucunda amata kugira ngo havemo amavuta

Amata ajyana n'umutsima w'amasaka
Amata ajyana n’umutsima w’amasaka

Umushumba mwiza ntaragira adafite inkoni
Umushumba mwiza ntaragira adafite inkoni

Amafoto: Biregeya Justin/BWIZA

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *