Amarante: ibyo kurya byiza cyane ku bana (AMARANTE GRAINE)

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wa Hope Family LTD Madame Rutunda Bibiche aravuga ko Amarante (Imbwija) ari ikiribwa cy’ingirakamaro ku bana. Ibi ni ibyo yabwiye Bwiza.com
Ibiryo umwana arya bigira ingaruka ku mikorere ye ku ishuri, niyo mpamvu buri mubyeyi yakagombye gushishoza mu guhitamo ubwoko bw’ibiribwa agaburira umwana we.
amaranth 1
Madame Rutunda Bibiche ati “Ushobora kugaburira umwana ibiryo bihenze, by’amasukari ndetse n’amavuta menshi, ugirango umunezeze nyamara bikaba byamubera isoko y’indwara nka Diabete, umubyibuho ukabije uzwi kwizina rya Obesite cyangwa se Obesity, ndetse nizindi ndwara zakwangiza ubuzima bwe.”
Hari ubwoko bwinshi bw’ibiryo wagaburira umwana wawe akaba yagira ubuzima buzira umuze; urugero ni ibiribwa bituruka kuri Amarante graine (umurama w’imbwinja). Nk’uko benshi bakunze kuvuga yuko kuyarya bituma ubwonko bukora neza, nibyo koko, ubushakashatsi bwagaragaje y’uko muru iki gihingwa harimo intungamubiri zizwi nka Omega 3 na Omega 6, izo ntungamubiri zikaba zifasha mu kugeza “glucose” ku bwonko ariyo ituma ubwonko bukora neza.
Amaranth 3
Ikindi ni uko hari igihe usanga umwana adakunda imboga, wazimutamika akazicira, byaba byiza, uzimuhaye mu bundi buryo.
Urugero: kumuha igikoma cya “Amarante graine”( umurama w’imbwija), gutogosa uyu murama ugashyiramo akunyu gusa ukamuha, niba arya ukamuha umugati uturuka kuri iki kiribwa, irindazi, capati se, cyangwa ukamuha injugu z’amarante (Amapop) cyane ko zo ari ibyokurya abantu bakunda gufata nk’ifunguro rya mugitondo aho bazivanga n’inshyushyu ukaba washyiramo isukari, ubuki, bakazifata nkuko bafata ibindi binyampeke,….
Twabajije Madame Bibiche niba amarante graine (Umurama w’imbwija) uhingwa mu Rwanda, adusubiza ko bazihinga hano mu Rwanda , ko hari amakoperative y’ubuhinzi bakorana kandi ko bafite umusaruro uhagije, ndetse adusobanurira ko bakorera mu Karere ka Rwamagana, umurenge wa Muyumbu, akagari ka Akinyambo.
Amaranth 2
Akomeza atubwira ko bafite ibicuruzwa 4 bituruka kuri iki gihingwa:

  1. Ifu isanzwe: ishigishwamo igikoma nk’uko bateka igikoma cy’amasaka cyangwa icy’ibigori; ikorwamo ubugari, amandazi, imigati, capati,…
  2. Ifu ikaranze (Instant): iyi ifu ikoreshwa nk’uko bakoresha amata ya Nido, ufata amazi yatabuye ugashyiramo ibiyiko 2 cg 3 binini by’ifu mu itase, ugashyiramo isukari, cg ubuki iyo ubishaka, kigahinduka igikoma.
  3. Injugu (Amapop): Nk’uko ibigori bifite injugu niko na Amarante graine (Umurama w’imbwija) nawo ufite injugu, ziribwa nkuko injugu z’ibigori ziribwa ariko akarusho ni uko wazifata nk’ifunguro rya mu gitondo ry’ibinyampeke (cereal) aho uzishyira ku isahani ugasukamo amata y’inshyushyu, akaba ubonye ifunguro ryawe.
  4. Ushobora gushyiramo isukari, ubuki cyangwa ntubishyiremo, ushobora no kuzishyira mu biryo bitandukanye ugiye gufungura.

5.Umurama w’imbwija: utekwa nkuko bateka umuceri, ugashyiramo umunyu cyangwa ntuwushiremo biterwa n’ibyo umuntu akunda, ushobora no kuwuvanga n’ibindi byo kurya bitandukanye nk’ibirayi, ibitoki,…
Ibi byose bikaba bikungaye cyane ndetse nay’ amavuta yangiza umubiri akaba ataba muri ibi byokurya byose twavuze akaba ariyo mpamvu amarante graine ari ibyo kurya byiza kuri Buri wese yaba Umwana, umuntu mukuru, Umusaza cyangwa umukecuru bakwiye gufungura.
Ndetse bikagaragara ko ari n’umuti ku ndwara zimwe na zimwe, Kubabana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ibi biribwa byose twavuze haruguru bishobora kumwongerera ubwirinzi (abasirikare barinda umubiri), ndetse bigafasha cyane mu kwirinda no gufasha abarwaye Umutima, Diabete, umwijima, igifu, Constipation, kwibagirwa kudasanzwe, indwara z’uruhu, Stress n’izindi.
Ibi biribwa mwabisanga: Simba Kimihurura no mu mugi, Mister Bread mu mujyi, mu Isoko rishya ryo mu Mujyi aho bacururiza amafu atandukanye, Maman Barbara I Nyamirambo, TAN TINA I Remera kuri Prince House.
Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788511554,0788657075
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *