Amashyiga y’umunezero: ubuzima, ubukungu, n’imibanire

Sangiza iyi nkuru

Umwanditsi w’umunyarwanda Dieudonne D’amour Nordkvist Hakizimana uba muri Suwede, yanditse igitabo acyita, “Mpandeshatu y’umunezero”. Ntiyantumye ahubwo yangishije inama, birananira kwihangana ngo mubikire ibanga. Icyo yise Mandeshatu nacyise Amashyiga, kuko imibare n’imibanire biratandukanye. Buri ruhande rwa Mpandeshatu ni ishyiga rimwe muri aya: ubuzima, ubukungu, n’imibanire n’abandi.

Sakwe sakwe muso(myi)…! Soma mwandi(tsi)

Twavamo umwe twahwera. Ishyiga

Umunezero w’umuntu ukeneye ubuzima, ukeneye ubukungu, ukeneye n’abantu.

Nk’uko uwo mwanditsi abisobanura, impande z’iriya mpandeshatu zirangana. Ni mpandeshatu ndinganire kuko n’imfuruka zayo zirangana, buri mfuruka ifite dagere 60.

Ishyiga rya mbere: Ubuzima

Burya ngo udashinga ntabyina, ubuzima nibwo shingiro rya byose. Umuntu akeneye ubuzima buzira umuze, butajegajega, akagira impagarike n’ubugingo kugira ngo abeho anezerewe.

Ni ubuzima buzira kurwaragurika, butarimo indwara zandura cyangwa zidakira; mbese ubuzima butarimo ikimungu.

Iri niryo shyiga fatiro, risigasira ayandi

Ishyiga rya kabiri: Ubukungu

Baca umugani ngo utarima ntamira, umuntu muzima agomba gushaka amafaranga, agashaka ibimutunga we n’umuryango we. Umuntu agomba gukora kugira ngo anezererwe, nta munezero wo mu maganya, nta munezero utabasha kwivuza, nta nawo utabasha gusura umuvandimwe. Nta je t’aime inzara igutema amara.

Ishyiga rya gatatu: imibanire n’abandi

Abantu baratubyara, tubavukamo tukababamo, tukanabapfiramo. Kandi n’ubundi ngo umugabo umwe agerwa kuri nyina. Abantu ni ngombwa ku munezero wa buri wese, bafite umwanya munini mu buzima bwacu. Tugomba kubana nabo neza kugirango tunezererwe.

Aya mashyiga yose uko ari atatu, nta rigomba gusumba irindi, inkono yahengama igahirima. Iyo nkono ni wa munezero mu buzima bwacu.

Ese ko wagirango mbaye gacamigani? Reka turebe uburyo aya mashyiga ashyigikirana

Ubuzima nibwo umuntu akesha ibindi byose bibaho kuko atariho nta cyabaho. Bukeneye kurindwa indwara n’impanuka. Umuntu akarya indyo yuzuye uko abaganga babivuga, akanywa amazi ahagije, agakora imyitozo ngororamubiri, akaruhuka bikwiye. Uyu niwe ushobora gukorera amafaranga neza.

Ubukungu nabwo ni ngombwa kuko nibwo buzana ibitunga bwa buzima. Umuntu agomba gukora ashishikaye, agateganyiriza ahazaza. Bya biribwa na ya miti bigurwa amafaranga, abana bakenera kwiga, ukeneye ingendo no gusabana n’abandi.

Bwa buzima bugomba kurindwa umuze butarazwa rwantambi, bukeneye inzu isakaye itarimo imbaragasa, bukambara imyenda n’inkweto ngo utagenda wasa amano ku mabuye. Ubuzima nabwo bukeneye ubukungu ngo umuntu abeho.

Imibanire n’abantu ni ngombwa kuko nta wigira, nta mugabumwe, nta byishimo by’umwe.

Za mpagarike, bwa buzima bwatumye ubyuka ukajya ku murimo ntacyo buri cyo uri nyamwigendaho, uri nyakamwe.

Abantu nibo muvukana, mwiganye, mukorana. Baragukikiye wavutse, bakugenda inyuma washyingiwe, bazaguherekeza ushyingurwa. Bagusura warwaye cyangwa warwaje, wagira ibirori mukishimana.

Nibo bakuririra banakurerera wapfuye, niyo mpamvu kubaho ari ukubana.

Byose ni magirirane, twavamo umwe twahwera

Umwanditsi avuga ko imfuruka za mpandeshatu zigomba kungana, bivuga ko ntayo igomba gusumba izindi, cyangwa ngo ebyiri zitsikamire indi. Niryo yita ibanga ry’umunezero uhamye.

Ubukungu n’ubuzima bitagira imibanire bizana ubwigunge

Hari abantu bazima bakunda akazi peee, kakanabahira bagatunga bagatunganirwa. Bagahaha bakaronka, bakarya neza kandi bakaruhuka neza.

Uwacuruje akunguka, agura imodoka akubaka inzu. Buri gitongo agakora mucaka, akarya indyo yuzuye kuko abasha kuyiha. Rimwe mu kwezi ajya koga mu Kivu na Muhazi, umwaka washira agatemberera mu birwa akota akayaga kaho.

Uyu muntu agendera kuri gahunda, no mu rugo aganira iminota ibaze, ubundi agatekereza ku ifaranga gusa, ahora kuri telefoni yishyuza, atanga komande cyangwa yishyura.

Uyu utabona umwanya wo gusura ababyeyi, incuti n’abavandimwe; ntasure imfungwa n’abarwayi, ntatabare ahabaye ibyago, ahinduka igicibwa mu muryango. Wa munezero ntiwuzuye.

Aha mpita nibuka umunsi umwe habaye imibatizo y’abana. Hari umugabo w’umukire wari witindagaho ashaka amafaranga, uwo munsi yari gutaha inzu akanamurika imodoka ya Fuso yari aherutse kugura.

Hari n’undi wari umwarimu wari yabatirishije aho hafi.

Umukire yabaze ibimasa bibiri, agura inzoga zuzuye ya Fuso, ashaka amabisi ajya kuzana abantu iwabo ku ivuko ngo baze kureba ibyo yagezeho.

Abatuye mu rusisiro benshi bagiye kwa mwarimu, aho bari babaze ihene imwe n’udukesi dutanu tw’ibinyobwa.

Natangajwe nanashimishwa n’ukuntu aho nari ndi kwa mwarimu, ibinyobwa byarashize twikora ku mufuka hatumizwa izindi, turanywa turanezerwa, bamwe turanakesha.

Kwa wa mukire bwarije amabisi asubiza abantu aho yabakuye, asigara muri ya nzu wenyine. Ibiryo n’inzoga birarara.

Bukeye yafashe indi modoka ajya kuzana abana bo mu muhanda ngo barye bananywe abone uko asubiza amakesi ku ruganda aho yayatiye bayakeneye.

Ibi byatewe nuko umwanya we yawuhariye akazi, yibagirwa abantu.

Ubuzima n’imibanire bibuze ubukungu bitera bwaki

Iyo ufite ubuzima bwiza ntubukoreshe ngo ugire ubukungu, ahubwo ukagira imibanire nta makemwa; birangira ubuze icyo usangira n’abandi.

Ufite urugwiro, usura abarwayi, utaha ubukwe, ufasha imbabare. Ariko niba uhora mu bukwe kandi watwerereye, buri mugoroba ukiyakira n’incuti mukaganira nyamara utakoze; muzagera aho musangire ubusa, ubure ibyo ubaha kandi utabanze.

Abantu mubana bagomba kujyana n’ubushobozi ufite, ubukungu bwawe. Udafite arya nk’umurwayi, bisaba kugira ibyo utanga nubwo waba ufite ubushake buhagije, ukunda abantu.

Ubukungu n’imibanire nta buzima biragukenya

Ubukungu bukubanisha n’abandi butagira ubuzima, ni hahandi burakuganisha ku rupfu.

Ibi biboneka ku bantu bakunda akazi bakiyibagirwa, aho kugira ngo ibyo batunze bibatunge bikabasenya.

Uyu ni wa mucuruzi utagira umwanya wo kurya ku manywa, ntabone umwanya wa siporo. Ava mu kazi ajya mu kabari, ayo yakoreye akayagura ibiyoga n’ibiyobyabwenge, umunaniro yiriranywe akava mu kabari saa munani. Kwa kudaha agaciro ubuzima agatwara imodoka yasinze, cyangwa ayo yakoreye akayifashisha mu gukora imibonano idakingiye.

Uyu n’iyo arwaye ntabona umwanya wo kwivuza, kutaruhuka bikamutera umutwe udakira, akarwara urukebu na za rubagimpande.

Ibyo arya bigahera mu ngingo, inyama zo mu nda ye akazikwikisha manyinya.

Akenshi bene uyu iyo agiye aba agiye, aho abonaniye na muganga bamubwira ko azivuriza mu Buhinde ugasanga ari ha handi. Yajyayo akazi kagahagarara, ayo yakoreye yose akayatsindayo kandi n’ubundi ntakire neza agahorana ikimungu.

Uyu mwanditsi mu gitabo atarasohora, ahamya ko harimo inyigisho zifasha umuntu kujyanisha biriya byose uko ari bitatu, kugirango ugire umunezero.

Umuhanga mu by’intekerezo, Ntezimana Laurien, nawe abishimangira avuga ko inshinga nkuru mu buzima ari enye: kuba, gukora, kugira no gusangira.

Avuga ko ubaho ari ufite ubuzima buzima, yariye yanyoye. Nyuma uyu agakora, kuko gukora utariye ari ukwiyahura. Ukora aragira, kuko ntawe utunga atakoze, nyuma hakaza gusangira. Ati, “ntiwasangira ibyo udafite”, mbese gusangira ibirenze ibyo utunze bisa no kwiba.

HAKIZIMANA Dieudonne D’amour ni muntu ki?

Dieudonne D’amour Nordkvist Hakizimana yavutse mu mwaka wa 1977. Yavukiye mu Rwanda, muri Komini Kibali ahahoze ari Perefegitura ya Byumba. Ubu ni mu murenge wa Kageyo, mu karere ka Gicumbi. Amashuri yisumbuye yayize muri IFAK ku Kimihurura na Groupe Scolaire De La Salle I Byumba. Mbere yo kujya I Burayi, yamaze imyaka 10 mu Bushinwa yiga ibijyanye n’Ubukungu n’Ubumenyamuntu.

Amaze kwandika ibitabo bitatu, akaba ari umuyobozi wa Kampani IGITEGO ikorera muri Suwede, ikora ibijyanye no Guhanga udushya.

Igitabo cye giheruka ni “Amashyiga y’umunezero”, Happiness Triangle, cyasohotse muri Kamena 2018, gifasha umuntu kumenya ubuzima bwuje umunezero icyo ari cyo.

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *