Mbere yuko Tanganyika yihuza na Zanzibar ngo bibe Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, habaye ikintu cyatunguye benshi cyabereye mu mujyi wa Bukoba, gituma benshi bibaza icyari cyabaye. Ni icyorezo cyatumaga abantu baseka.
Abanyeshuri batatu bigaga ku kigo cy’amashuri cy’Abadage cyitwaga Kashasha batangiye guseka mu buryo budasanzwe. Hari ku itariki ya 30 Mutarama 1962 mu masaha y’igitondo. Byakomeje gukwirakwira mu kigo cyose ku buryo abanyeshuri 95 bari bafite imyaka iri hagati ya 12 na 18 bafashwe muri 159 bahigaga.
Uko byatangiye
Byatangiye abana b’abakobwa batatu baseka bari mu ishuri bari kumwe n’umwarimu wabo. Amaze kubona bibaye yagize ubwoba maze aragenda avuza inzogera atumizaho abanyeshuri bose b’abakobwa ngo bahurire hamwe.
Yari afite icyizere cy’uko arabasha kubaturisha bakarekera guseka, ariko ibintu byarushijeho kuba bibi kurusha uko yabitekerezaga. Hahise haza abandi banyeshuri na bo barimo guseka ku buryo batabashaga kuba babihagarika, bigera aho 95 bafatwa n’iki cyorezo.
Bivugwa ko ibimenyetso by’iki cyorezo byashoboraga kumara amasaha cyangwa iminsi 16 umurwayi wacyo abayeho muri ubwo buzima bwo guseka, bikagera aho bagira ububabare, gukeka bikabyara kurira.
Abarimu n’abandi bayobozi nta kibazo bari bafite , abanyeshuri icyo gihe ntabwo bari bakibasha kwiga kuko ku itariki ya 18 werurwe 1962 hafashwe umwanzuro w’uko amashuri afungwa.
Ibintu byakomeje kurushaho kuba bibi, icyorezo cyo guseka gitangira gukwirakwira mu bice bigize Tanganyika, byibuze abantu 1000 barimo abanyeshuri bo ku bigo 14 n’ahandi baranduye.
Inzego z’ubuzima zatangiye kwibaza byinshi kuri iki cyorezo maze hashyirwaho gahunda yo kuguma mu ngo mu bindi bice mu rwego rwo kwirinda ko abaturage baho nabo bakwandura.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko (An epidemic of laughing in the Bukoba district of Tanganyika by P.J Rankin, A.M and Phillip:) hakozwe ubushakashatsi kuri iki cyorezo cyari gikomeje gukwirakwira.
Inyandiko y’ubu bushakashatsi igaragaza ko nta kibazo kidasanzwe cyari cyabaye kuko mu bizamini bakoze muri laboratwari nta kintu byagaragaje, cyane ko banagenzuye niba ibiryo abarwayi bariye byari birimo uburozi basanga nta kibazo.
Mu bushakashatsi bwakozwe babukoreye ku bigori, imineke, n’ibishyimbo bariye ariko ntacyo byatanze. Ikindi cyakozwe, abashakashatsi batangiye gusuzuma amasoko y’amazi yose yo muri ako gace, basanga ntakibazo ateje.
Mu nkuru zavuzwe zitakwemezwa cyane ni uko ikibazo cyo guseka cyatewe n’ibisasu by’ubumara byigeze guturikirizwa muri ibi bice byagaragayemo abarwayi.
Iyo wabazaga aba barwayi uko biyumva bavugaga ko bafite ubwoba nk’aho hari umuntu uri kugenda ubakurikirana aho bajya, nta yandi makuru bashoboraga gutanga.
Nk’uko byanditswe mu myaka yakurikiyeho, mu karere ka Mbarara muri Uganda, na ho havutse icyorezo nk’iki, maze abanyeshuri 60 barafatwa ariko ntabwo byamaze igihe kinini. Iki cyorezo cyamaze amezi 18.
Niyobuhungiro David


