Johan Swinnen wabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda kuva mu mwaka w’1990 kugeza tariki ya 13 Mata 1994, yatangaje icyo yavuganye na Uwilingiyimana Agatha wari Minisitiri w’Intebe, ubwo indege ya Habyarimana Juvénal wari Perezida w’iki gihugu cyo mu burasirazuba bwa Afurika yari imaze guhanurwa.
Ambasaderi Swinnen uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yifashishijwe nk’umutangabuhamya usobanura amateka kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023 mu rubanza rwa Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin baburanishwamo ibyaha bya jenoside n’iby’intambara mu rukiko rwa rubanda rw’i Bruxelles.
Indege yari itwaye Habyarimana yavaga i Arusha muri Tanzania, yarasiwe mu kirere hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro rya tariki ya 6 Mata 1994, ahita apfa. Kugeza ubu ntabwo abamwishe baramenyekana ndetse urukiko rwo mu Bufaransa rwamaze gushyingura dosiye yo kubashakisha bitewe n’uko ibimenyetso byabuze.
Inteko y’abacamanza yabajije uyu mudipolomate w’imyaka 77 y’amavuko ubwo byari bimeze ubwo Habyarimana yari amaze gupfa, asubiza ko Abaturarwanda bari bafite ubwoba, kandi ko yavuganye na Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe, amubwira yiteguye kujya kuri radiyo y’igihugu, agatanga ihumure.
Ambasaderi Swinnen yavuze ko ariko ibyo Uwilingiyimana atabigezeho kuko yiciwe mu busitani bw’urugo rwe muri iryo joro, abasirikare 10 b’Ababiligi bamurindaga bajyanwa kwicirwa mu kigo cya gisirikare cya Camp Kigali. Aba bari bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, UNAMIR/MINUAR.
Mu buhamya bwe, yagaragaje ko jenoside yakorewe Abatutsi “itateguwe”, ariko ku rundi ruhande akagaragaza uburyo ubutegetsi bw’icyo gihe bwahaga abaturage intwaro mu mpera z’umwaka w’1993, bigaca amarenga y’uko hari ikintu kibi cyari kigiye kuba mu Rwanda, kandi bitashobokaga ko gikumirwa. Ikindi yagaragaje ni uko Habyarimana yashidikanyaga ku masezerano ya Arusha.
Uruhande rwunganira abaregera indishyi muri uru rubanza rwabajije Ambasaderi Swinnen impamvu abona yaba yaratumye abasirikare b’Ababiligi barindaga Agatha bicwa, asubiza ko byatewe na ‘Sentiment Anti-Belge’ (Ibyiyumviro byo kwanga u Bubiligi).
Yasubije ko impamvu yatumye ubutegetsi bwa Habyarimana bwanga u Bubiligi ari uko bwari bwaramaze guhagarika inkunga bwahaga igisirikare cy’u Rwanda muri icyo gihe.
Uru rubanza rwaherukaga tariki ya 13 Ukwakira 2023. Uwo munsi humvikanye ubuhamya bw’Umunyarwanda Matata Joseph n’umushakashatsi w’Umufaransakazi, Helene Dumas.


