Nyuma yaho Leta y’u Burundi ifatiye icyemezo cyo gufunga ibiro by’agashami k’Umuryango w’Abibumbye, gashinze uburenganzira bwa muntu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaza ko biteye amakenga mu gihe muri iki gihugu hakigaragara ibikorwa by’umutekano muke.
Amerika ivuga ko ihangayitse kuri iyi ngingo y’u Burundi mu gihe muri iki gihugu ngo hakigaragara ibikorwa byo guhutaza uburenganzira bwa muntu ndetse no kudatanga ubwisanzure mu kibuga cya politiki.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ukuboza 2018, n’Umunyamabanga Wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi N’amahanga ya Amerika, uruhande rushinzwe Afurika, Tibor Nagy; aho avuga ko cyari igihe cyiza ku Burundi cyo gukorana n’aka gashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu.
Ati “…. Gukorana na OHCHR cyari igihe ku Burundi cyo kwerekana ko guhohotera uburenganzira bwa muntu byahagaze”.

Nk’uko Radiyo Ijwi rya Amerika ibitangaza, ngo mu gihe Leta y’u Burundi yakagombye kwereka aka gashami ko koko nta bikorwa byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu biharangwa, ahubwo ko yagafunze, ko bifite icyo bigaragaza ku mahanga.
Mu ntangiriro z’uku Kwezi nibwo Leta y’u Burundi yafunze imiryango y’aka gashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu, ariko kuva mu Ugushyingo 2016, Leta yari yarahagaritse ibyo gukorana nako igashinja kubogamira ku ruhande rw’abayirwanya.
Leta y’u Burundi ishinja aka gashami ka Loni gusohora ibyegeranyo buyishinja guhutaza uburenganzira bwa muntu binyuze mu byo yita ibinyoma, bityo ngo kaba kakoze kayibasira gafatanyije n’abayirwanya.


