Guverinoma ya Saudi Arabia yafashe umwanzuro wo gukomorera abaturage bayo mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu itumanaho, bahamagarana mu buryo bw’amashusho n’amajwi.
Ubusanzwe abaturage ba Saudi Arabia bemerewe gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Whatsapp , Viber , Facebook mu buryo ariko bwo kwandikirana ubutumwa busanzwe, nkuko byemejwe n’umuvugizi wa Leta ya Saudi Arabia ariko ubu burenganzira bwahawe abaturage bukazaba bukurikiranirwa hafi na Leta.
Kuri iyi nshuro ariko, Leta ikaba yiyemeje kureka abaturage bayo n’abandi bantu batuye iki gihugu gikize ku mutungo wa Peteroli ku isi, bakajya banakoresha ubundi buryo bwo guhamagarana [ Whatsapp & Skype Call ].
Nubwo bimeze bityo ariko iyi gahunda ikazatangira ikorwa nijoro gusa kugeza mu gitondo.
Amakuru Bwiza.com ikesha Reuters ariko aravuga ko muri iki gitondo icyagaragaye ari uko Viber muri iki gihugu itakoraga ,ndetse na Whatsapp ikaba yakoraga gusa ahantu hari murandasi idakoresha imigozi [ Wireless Network ], naho ahandi byasaga n’ibidakunda.
Adel Abu Hamed, ni umuvugizi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibikorerwa kuri interneti, yatangaje ko ibiri gukorwa ubu muri Saudi Arabia ,ari uburyo bwo kurinda amabanga y’abakoresha ikoranabuhanga mu itumanaho,nkuko amategeko y’ubwami bwa Saudi Arabia abiteganya.
Abajijwe uko bizagenda mu gihe hagira abantu bitwaza uku kugenzura itumanaho maze bakazajya bavogera amabanga y’abandi , yashubije ati
“ Ibi nta kibazo bizatwara kuko umuturage udafite icyo akekwaho n’inzego zibishinzwe ,ntacyatuma yumvirizwa cyangwa hakurikiranwa ibyo avuga mu mashusho cyangwa amajwi ,byaba mu buryo bw’itumanaho imbere cyangwa inyuma y’igihugu.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igikomeza kwibazwa ariko ni ukuntu ikoranabuhanga rikomeye nka Whatsapp rifite ubuhanga bw’ubwirinzi buzwi ku izina rya End-to-end Encryption , rizumvirizwa kandi buri butumwa bwose bukorewe kuri Whatsapp riba ririnzwe n’ikigo cya Whatsapp Inc. gikorera Califronia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Igihugu cya Saudi Arabia ariko ni kimwe mu bihugu bizwi ko bikomeye ku mahame yo gucungira hafi ibikorerwa kuri internet mu baturage bayo.
Ni nyuma kandi y’uko mu 2013 Saudi Arabia yari yabujije abaturage bayo gukoresha iri koranabuhanga ,iki gihugu kikaba cyarikangaga ko hashobora kugira abantu bo mu mitwe y’iterabwoba baturuka mu bihugu bigikikije bakwirakwiza ibijyanye n’ubwihebe ku butaka bwayo.
Mu bihugu byose bigize ikigobe cya Perse ,uretse Ubwami bwa Bahrain , ibindi hafi ya byose ,byagezwehwo n’ingaruka z’impinduramatwara yitiriwe akazina ka “Arab Spring” ,ari nacyo ubu bwami bwa Saudi Arabia butinya ko abaturage bakoresha ikoranabuhanga mu kwivumbagatanya.
Gukomorera abaturage kujya baganira mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho kandi muri iki gihugu ,biraca amarenga yo kuba Leta ya Saudi Arabia ishishikajwe no gusigasira ubukungu bwayo, ubusanzwe bwacungiraga ku bucuruzi bwa Peteroli ,ariko muri iki gihe ibiciro bikaba bitifashe neza, ari nayo mpamvu inzira zose zo kubuzahura zigomba gutekerezwaho,harimo n’ibyo kuzamura urwego rw’itumanaho .
Iki cyemezo cya Saudi Arabia kandi kije gisa n’ikizahura ubukungu n’imikorere ya Sosiyete zari zisanzwe zicuruza ikoranabuhanga mu by’itumanaho, aho ama Kampani 3 akomeye muri iki gihugu nka Saudi Telecom Co [ STC] , kimwe na Sosoyete yindi yitwa Etihad Atisalat zizobereye mu by’amatelefoni agandanwa.Aha kandi ntawasiga inyuma Zain Saudi ,zose uko zingana zikaba ziri kubyinira ku rukoma,kubera inyungu zizakura mu guhamagarana kw’abaturage mu gihugu ,n’incuti zabo ziba mu mahanga.
Abanyamahanga kandi baba muri Saudi Arabia, kenshi baba baragiye gukoreramo imirimo itandukanye ,bazabasha kujya bashyikirana n’ababo ,dore ko kenshi iki gihugu kinaberamo imitambagiro itandukanye nk’uko amahame ya kisilamu abiteganya, nibura bizatuma ababa bagiye muri iyi mitambagiro babasha kuganira n’ababo.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David/Bwiza.com


