APR FC y’abakinnyi 10 inganyije na Kiyovu Sports
Ikipe ya APR FC inganyije na Kiyovu Sports ubusa ku bundi (0-0) mu mukino wa shamiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu cyiciro cya mbere wabereye kuri sitade ya Kigali, i Nyamirambo kuri uyu wa 16 Mutarama 2022. Umukino watangiye amakipe yombi ubona akina yitonze ari kwigana, ahanahana umupira neza cyane. Yaje kotsanya igitutu, ahusha uburyo […]
Kiyovu Sports yahagamwe na Bugesera FC, irindira APR FC
Ikipe ya Kiyovu Sports yaguye miswi na Bugesera FC 1-1, bituma ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yayo na APR FC gikomeza kugabanyuka. Bugesera FC yari yakiriye Kiyovu mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Bugesera. Muri uyu mukino amakipe yombi yatangiye akina umupira w’imbaraga, Bugesera FC ari ko inyuzamo igahanahana neza. Abakinnyi […]
Rayon Sports yahagamwe na Gicumbi FC, inanirwa kwambura APR FC umwanya wa kabiri
Ikipe ya Rayon Sports inganyije na Gicumbi FC 0-0, mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri stade ya Gicumbi FC i Gicumbi kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021. Ni umukino amakipe yombi yatangiye yakaniranye bigaragara ko nta nimwe ishaka kujenjeka no gutsindwa. Igice cya mbere amakipe yombi yagiye ahusha ibitego ku buryo […]
Police FC yakoze mu nkovu Etincelles FC
Police FC yatsinze ikipe ya Etincelles FC ibitego bitatu ku busa mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, i Kigali kuri uyu wa 19 Ukuboza 2021. Ni umukino warangiye amakipe yombi ubona ko yakaniranye yose ashaka ibitego aho iminota 40 ya mbere yarangiye ari ubusa […]
Amajyepfo: Ingaruka za Covid-19 kuri za kaminuza, abahoze ari abanyeshuri barasaba ubufasha ngo bakomeze kwiga
Abahoze ari abanyeshuri muri kaminuza zitandukanye zigenga zo mu ntara y’Amajyepfo bagahagarika kwiga muri kaminuza kubera ingaruka za covid-19 ku hantu bakuraga amafaranga y’ishuri barasaba ubufasha uwo ari we wese ngo bakomeze kwiga. Mu kiganiro abahoze ari abanyeshuri batandukanye mu makaminuza yigenga atandukanye bagiranye na bwiza.com kuri uyu wa ka 7 Ukwakira 2021 barasaba ubufasha […]
Umunyamakuru Gatera Edmond yaseranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Umunyamakuru Gatera Edmond wamenyekanye cyane akanakundwa na benshi mu byejyeranyo by’imikino kuri radio Rwanda, kuri uyu munsi tariki 26 Kanama 2021 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mukarugamba Genevieve ku karere ka Nyanza. Uyu munyamakuru usanzwe akorera RBA ishami rya Huye, mu kiganiro kigufi na Bwiza, yavuze ko uyu mukunzi we basezeranye imbere y’amategeko bamaze imyaka […]
Nyamagabe: Abahinga mu gishanga cya Kibumba baratabaza leta ngo ibakize Rukarara
Abaturage batuye mu mirenge ya Kaduha na Mbazi mu karere ka Nyamagabe bahinga mu gishanga cya Kibumba, barasaba Leta ubufasha bwo kubatunganyiriza iki gishanga nyuma y’uko cyangijwe n’umugezi wa Rukarara wataye inzira wanyuragamo ukahuka imirima yabo. Mukarurangwa Beatrice wo murenge wa Kaduha uhinga muri iki gishanga, yavuze ko imirima ye myinshi yatwawe n’imyuzure hagasigara udushitu, […]
Huye: Ku myaka 41 Mutembayire Aline yishimye kuba abashije gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021 , Mutembayire Aline w’imyaka 41 y’amavuko yishimye kuba abashije gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, nyuma yo guhura n’imbogamizi nyinshi mu buzima akaba ashishikariza abakuze bashaka kwiga kutacika intege kuko bigishoboka nawe yabishoboye. Uyu mubyeyi w’imyaka 41 y’amavuko n’umutware n’abana barindwi, abahungu batandatu n’umukobwa umwe. […]
APR FC yanyagiye Police FC
APR FC yanyagiye Police FC ibitego bitatu ku busa (3-0) mu mukino wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, kuri uyu wa 13 Kamena 2021. Amakipe yombi yabanje kugorana mu gice cya mbere cy’umukino, asatirana ariko kirangira anganya ubusa ku busa (0-0). Mu gice cya kabiri, APR FC yayoboye umukino, Ombolenga Fitina afungura izamu ku munota […]
Kera kabaye Mukura VS yabonye amanota 3 ya mbere muri Shampiyona
Ikipe ya Mukura victory sports et Loisirs, nyuma yo kwirukana umutoza wayo mukuru Rodolfo Zapata yabashije kubona amanota atatu ya mbere muri shampiyona, nyuma yo gutsinda Etincelles FC igitego 1-0. Hari mu mukino wo guhatanira kuguma mu kiciro cya mbere iyi kipe yari yakiriyemo Etincelles kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Ni umukino watangiye amakipe yombi […]
Huye: APR FC yababaje A.S Muhanga
APR FC yababarije A.S Muhanga kuri sitade mpuzamahanga ya Huye ihereye mu Karere ka Huye k’Intara y’Amajyepfo, iyitsinda ibitego 3-1 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021. Amakipe yombi yatangiye asatirana gusa bigaragara ko APR FC ishyiramo aka bukuru, ikarusha A.S Muhanga n’iyi kipe yo mu Karere ka Muhanga igakomeza kwihagararaho. APR FC […]
Huye: Ibitaro by’Akarere bifite inzitizi 3 zikomeye zibangamira imikorere yabyo

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, Bwiza yasuye ibitaro by’Akarere ka Huye bya Kabutare, cyerekwa serivisi zose zihatangirwa, ibikorwa by’iterambere bimaze kugeraho ndetse n’imbogamizi bigihura nazo, zikabangamira imikorere yabyo ya buri munsi. Mu kiganiro kirambuye umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Nzabimana Jean Bosco yagiranye n’iki gitangazamakuru ubwo cyari kimaze gusura ibi bikorwa, yavuze ko aho bigeze […]
AS Kigali yatsinze Police FC, Espoir yihaniza Mukura VS
Imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro ya mbere mu Rwanda yakomeje kuri uyu wa Kabiri, yasize ikipe ya AS Kigali itsinze Police FC igitego 2-0, Mukura VS itsindwa na Espoir. AS Kigali yari yakiriye Police FC kuri Stade Amahoro, mu mukino wari utegerejwe na benshi. Ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yitwaye neza ku […]
APR FC yatsinze Gorilla FC yiyushye akuya

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa 2 Gicurasi 2021 yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 biyigoye, ukaba wari umukino wa mbere amakipe yombi yakinaga mu mwaka w’imikino w’2020/2021 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere. APR FC yatangiye isatira cyane, ku munota wa 13 w’umukino rutahizamu wayo, Nsanzimfura Keddy afungura izamu nyuma ya ‘coup-franc’ yari amaze gutera. […]
Huye: Mukura na Sunrise byaguye miswi
Ikipe ya Mukura ku mukino wa mbere wa shampiyona inaniwe gutsinda Sunrise, umupira warangiye binganyije igitego cyimwe kuri kimwe , mu gihe bose bahushishe uburyo bwinshi bwabazwe imbere y’izamu. Ikipe ya Sunrise yatangiye yataka cyane byatumye yinjiza igitego cya mbere ku munota wa Kane w’igice cya mbere cyatsinzwe na Uwambajimana Leo alliance Kawungu , ku […]
Nyamagabe: Barasaba Leta kubaha umuyoboro w’amazi meza n’amavomo niyo bajya bayishyura
Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Kibumbwe, Akagari ka Bwenda umudugudu wa Murwa barasaba Leta ko yabaha umuyoboro w’amazi meza muri uyu mudugudu batuyemo ndetse n’amavomo niyo bajya bishyura ayo mazi ariko bakavoma hafi yabo kandi amazi meza kuko ngo n’amavomo ahari yubatswe mu myaka yashize ategereye benshi kandi adahorana amazi meza. Umuturage […]
Nyamagabe: Barasaba Leta kongera ubukangurambaga bwo gukoresha udukingirizo no kutubegereza
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka Akagari ka Nyamugari; mu midugudu ya Kigarama na Karama ahari agasantere kazwi nko mu Kabuga ka Murico barasaba Leta ko yashyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gutinyura abaturage bakajya bakoresha udukingirizo bakanatwegerezwa hafi. Hishamunda Joseph utuye muri aka gace yabwiye BWIZA ko akurikije uko abona […]
Nyamagabe: Abagore n’abakobwa baremeza ko ibiciro bya cotex bikibagoye
Abagore n’abakobwa bo mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka, Akagari ka Nyamugari, mu Mudugudu wa Karama, barasaba Leta ko yabafasha ibiciro bya cotex bikagabanyuka kuko bikibagoye kandi bazicyenera buri kwezi, aho bavuga ko iyo bazibuze bitabaza ibitambaro ariko batizeye isuku yabyo bikaba bishobora kubagiraho ingaruka nyinshi zitandukanye zikomoka ku mwanda mu myanya y’ibanga. Ubwo […]
Nyamagabe: Bahawe ivuriro ariko nta muganga n’umwe bafite
Abaturage bo mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyamagabe barasaba Leta ko yabaha abaganga ku ivuriro (Poste de sante) bubakiwe muri ako kagari kabo bakabasha kwivuriza hafi kuko baryegerejwe aricyo kigamijwe ndetse ngo bakanabasha gukoresha ubwishingizi bwo kwivuza bwabo batarinze gukora urugendo rurerure bajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Kibirizi. Kuri uyu […]
Nyamagabe: Gucana inyuma, impamvu nyamukuru yihishe inyuma yo gutana kw’abashakanye
Gutandukana hagati y’abashakanye bigira ingaruka nyinshi cyane mbi cyane cyane ku bana baba barabyaye, aho imwe mu mpamvu nyamukuru ikunze gutera uku gutandukana ari ugucana inyuma kw’abashakanye nk’uko abaturage bo mu Mudugudu wa Murwa, Akagari ka Bwenda, Umurenge wa Kibumbwe, ho mu Karere ka Nyamagabe baganiriye na Bwiza.com babyemeza. Aba baturage bavuga ko izo ngaruka […]
Nyamagabe: Abo mu mirenge ya Mbazi na Kibumbwe bahangayikishijwe n’ikiraro kibahuza

Abaturage bo mu mirenge ya Mbazi na Kibumbwe, mu Karere ka Nyamagabe, ho mu Ntara y’Amajyepfo, barasaba Leta kubakorera iteme/ikiraro kibahuza kuko kibateye ubwoba. Bamwe mu baturage bo muri iyi mirenge baganiriye na Bwiza.com ubwo yasuraga iki kiraro gihuza iyi mirenge yo mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko iki kiraro kibateye ubwoba kuko benshi batabasha […]
Nyamagabe: Barasaba leta kwita ku Mugezi wa Muzirantwago wuzura ukabangiriza imirima

Abaturage bo mu Murenge wa Mbazi ho mu Karere ka Nyamagabe bahinga mu mubande unyurwamo n’Umugezi wa Muzirantwago baratabaza Leta ngo ibakorere umuyoboro w’amazi kuko abangiriza imyaka n’imirima iyo wuzuye bikabatera ubukene. Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mbazi ho mu Karere ka Nyamagabe baganiriye na Bwiza.com muri iki cyumweru ubwo yageraga mu kabande […]