Igihe cyo kuvugurura amasezerano yâu Bwongereza nâu Rwanda kiregereje
Guverinoma yâu Bwongereza irateganya kuvugurura mu cyumweru gitaha amasezerano yayo nâu Rwanda ajyanye nâubufatanye mu bibazo bigendanye nâabimukira nâiterambere ryâubukungu. Icyemezo cyo kuvugurura aya masezerano cyatangajwe na Minisitiri wâIntebe wâu Bwongereza, Rishi Sunak, tariki ya 15 Ugushyingo 2023 nyuma yâikiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame ubwo urukiko rwâikirenga rwo muri iki gihugu rwari rumaze gutesha […]
Tshisekedi akomeje gusaba Abanyekongo kudatora Katumbi, amuhora u Rwanda
Umukandida wiyamamariza kongera kuyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, akomeje gusaba Abanyekongo kutazatora MoĂ ÂŻse Katumbi kuko ngo ntashobora kuvuga ko u Rwanda rwateye igihugu cyabo. Kuva Tshisekedi yatangira kwiyamamaza tariki ya 19 Ugushyingo 2023, yavuze ko ahanganye nâabakandida boherejwe nâamahanga, abo ngo bakaba bashaka kuzashyira RDC mu maboko yâibindi bihugu. Tshisekedi icyo gihe […]
Abarundi 77 babaga muri Malawi bacyuwe
Guverinoma ya Malawi yatangaje ko ku bufatanye nâishami ryâUmuryango wâAbibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, yacyuye Abarundi 77 babaga mu nkambi ya Dzaleka. Iyi guverinoma yasobanuye ko izi mpunzi zacyuwe ku bushake, zavuye ku kibuga cyâindege mpuzamahanga cya Kamuzu mu rukerera rwo kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2023, zerekeza i Bujumbura. Umuyobozi ushinzwe impunzi muri Minisiteri […]
Zion Temple irahamya ko abashakaga kweguza Gitwaza bakoreshwaga na Satani
Itorero Authentic World Ministries/Zion Temple Celebration Center, rihamya ko abashumba baherutse kwiyambaza urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ngo rweguze Umushumba waryo mukuru, ApĂŽtre Dr Gitwaza Paul, bakoreshwaga na Satani. Ni abashumba 6: Pasiteri Claude Djessa, Vuningoma DieudonnĂ©, Kaberuka Pierre, Muya Richard, Mudakikwa Richard na Kukimunu Paul Daniel bareze Dr Gitwaza, basobanura ko yakomeje kuyobora âitorero ryaboâ […]
Nyina wâumwana uherutse kuri Perezidansi yafunzwe
Urwego rwâigihugu rwâubugenzacyaha ruremeza ko rwataye muri yombi nyina wâumwana witwa Ishimwe Innocent uvuga ko yarenganyijwe nâishyirahamwe ryâumupira wâamaguru, FERWAFA, ntirimujyane mu ishuri rya FC Bayern Munich kandi yaratsinze ikizamini. Ishimwe wo mu murenge wa Kinazi, akarere ka Huye yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru mu kwezi gushize, aho yari aherekejwe na se, Izabitegeka Innocent, bagiye kuri […]
Munyemana yemeje ko ubucuti bwe na Kambanda bwatumaga abicanyi bamwubaha
Urubanza rw’Umunyarwanda Dr Munyemana SosthĂšne uburana ibyaha bya jenoside rwakomeje mu rukiko rwa rubanda rwa Paris kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023, humvwa ubuhamya. Umutangabuhamya wabanje muri iri buranisha, yabutangiye muri ambasade yâu Bufaransa mu Rwanda, akaba ari umwe mu batanzwe nâumuryango uharanira inyungu zâabarokotse jenoside witwa SURVIE, kandi ni umwe mu biciwe ababo mu […]
Perezida wa Sudani y’Epfo yatangiye kuyobora EAC

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye amaze gushyikiriza mugenzi we wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, inshingano y’ubuyobozi bukuru bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC. Ni igikorwa kibereye mu nama ya 23 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma byo muri EAC, yabereye i Arusha ku cyicaro cy’uyu muryango kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023. Perezida Ndayishimiye yari afite […]
Umukozi wâu Rwanda washakishije umugore wa Twahirwa yatanze ubuhamya
Umukozi wa Leta yâu Rwanda ushinzwe kubungabunga umutekano wâabatangabuhamya no kwita ku bahohotewe, Mukavuninka Agathe, yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi. Ni nyuma yâaho kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023 umugore wa Twahirwa avuze ko uyu mukozi yamusabye kujya gutanga ubuhamya ku mugabo we […]
Kuganira na M23 byakwinjiza abanzi mu gisirikare cyacu: Tshisekedi
Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, yabwiye Abanyekongo ko adashobora kugirana ibiganiro nâumutwe witwaje intwaro wa M23 kuko ngo byakwinjiza umwanzi mu gisirikare cyabo. Ibi Tshisekedi yabibwiye abatuye mu mujyi wa Kindu mu ntara ya Maniema kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023, ubwo yari akomeje ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya wâUmukuru wâIgihugu. Yabwiye […]
Abunganira Karasira barabaza uko bazahembwa mu gihe imitungo ye yafatiriwe
Abanyamategeko babiri bunganira Karasira Aimable, Me Kayitana Evode na Me Gatera Gashabana, barabaza urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga uko bazahembwa mu gihe imitungo yâumukiriya wabo yafatiriwe. Karasira yatawe muri yombi muri Gicurasi 2021, akurikiranweho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gukurura amacakubiri nâicyo kudasobanura inkomoko yâimitungo. Urubanza rwe rwatinze […]
Abashingamategeko b’Abanyekongo banze gusanga bagenzi babo i Kigali
Abashingamategeko bahagarariye Repubulika ya demukarasi ya Congo mu nteko ishinga amategeko yâumuryango wa Afurika yâiburasirazuba banze gusanga mu Rwanda bagenzi babo bahagarariye ibindi bihugu. Guhera kuri uyu wa 23 Ugushyingo kugeza ku wa 7 Ukuboza 2023 i Kigali hari gukomereza imirimo yâiyi nteko izwi nka EALA. Biteganyijwe ko ku wa Gatatu wâicyumweru gitaha, Perezida Paul […]
Umugore wa Twahirwa yabwiye urukiko ko yashyizweho iterabwoba
Umugore wa Twahirwa SĂ©raphin uburana ibyaha bya jenoside nâibyâintambara yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels ko mu mwaka wâ2020 yamutanzeho ubuhamya bumushinja bitewe nâiterabwoba yari yarashyizweho nâuwo yita maneko. Uyu mugore yagombaga gutanga ubuhamya kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023 ariko si ko byagenze bitewe nâimpaka ndende zaturutse ku kuba yifuzaga kubutangira mu muhezo, abunganira […]
Bangui: General wo muri Zambia yanyuzwe n’uko RDF yitwaye mu gace kari kagoye
Umunyazambiya uyobora ingabo ziri mu butumwa bwâamahoro bwâUmuryango wâAbibumbye muri Repubulika ya Centrafrica, Lieutenant General Humphrey Nyone, yagaragaje ko yanyuzwe nâuko abasirikare bâu Rwanda bitwaye mu gace kari karafashwe bugwate nâinyeshyamba. Uyu musirikare mu kiganiro yagiranye nâabanyamakuru mu murwa mukuru wa Centrafrica, Bangui, kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023, yatangaje ko abasirikare bâu Rwanda bagaragaje […]
Brussels: Twahirwa yambuwe telefone kugira ngo isakwe
Urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwategetse ko Twahirwa SĂ©raphin yamburwa telefone kugira ngo isakwe, harebwa niba nta biganiro agirana nâumugore we wanze gutangira mu ruhame ubuhamya bwe. Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023, umugore wa Twahirwa ni bwo yagombaga gutanga ubuhamya ku byo azi ku mugabo we uburana ibyaha bya jenoside nâibyâintambara, bifitanye […]
Inshinge zaturutse kwa Dr Munyemana zatewe mu bitsina by’abagore: Ubuhamya
Urubanza rwa Dr Munyemana SosthĂšne uburana ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi rwakomeje mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023, humvwa abatangabuhamya batandukanye. Muri iri hubaranisha, urukiko rwumvise bwa mbere ubuhamya bwâumubyeyi wiciwe abarimo umugabo we, nyirabukwe, sebukwe nâabandi bo mu muryango we muri segiteri Tumba, mu […]
Katumbi ababajwe nâuko abacancuro bahembwa kurusha FARDC
MoĂ ÂŻse Katumbi wiyamamariza kuyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo yatangaje ko ababajwe no kuba abasirikare bâabacancuro bakorana nâiki gihugu bahembwa kurusha abacyo bazwi nka FARDC. Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023 ubwo yageraga mu mujyi wa Bunia, intara ya Ituri, aho akomereza ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya wâUmukuru wâIgihugu, nkâuko ikinyamakuru […]
Uwashinjaga Dr Munyemana kwicisha Abatutsi yamushinjuye
Uwigeze gufungwa azira uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi, yavuguruje ubuhamya yigeze guha abakoraga iperereza, ashinja Dr Munyemana SosthĂšne guha Abahutu amabwiriza yo kwica Abatutsi muri Segiteri Tumba, mu yahoze ari Perefegitura ya Butare. Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023 yifashishijwe nkâumutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Munyemana ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Paris […]
Umugore wa Twahirwa yateje umwiryane mu rukiko
Umugore wa Twahirwa SĂ©raphin uburana ibyaha bya jenoside nâibyâintambara mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, yateje umwiryane kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023. Uyu mugore wâimyaka 53 yâamavuko yahawe umwanya ngo atange ubuhamya. Yabanje gusobanurira imbere y’abacamanza isano afitanye na Twahirwa, ati: “Twahirwa SĂ©raphin ni umugabo wanjye, twashakanye byemewe nâamategeko, dufitanye nâabana.” Yasobanuye […]
Biteye isoni kubwira Isi ko u Rwanda ruri kudukubita: Christian Mwando
Umunyapolitiki Christian Mwando Nsimba yatangaje ko biteye isoni kuba Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, azenguruka Isi, avuga ko u Rwanda rwateye igihugu cyabo rubinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23. Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023 ubwo Mwando yari mu bikorwa byo kwamamaza MoĂ ÂŻse Katumbi, umukandida ku mwanya wa Perezida, mu […]
Ingabo za RDC zongeye guta âintwaro nyinshiâ ku rugamba
Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC nâindi mitwe, zataye muri Karenga na Kilolirwe izindi ntwaro nyinshi mu gitondo cyâuyu wa 22 Ugushyingo 2023. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko mu masaa kumi nâebyiri yâiki gitondo iri huriro ryâingabo ryagabye igitero muri utu duce […]
Ni bwo ntangiye inkuru zivuga amakosa yâabakomeye: Manirakiza
Umunyamakuru Manirakiza ThĂ©ogĂšne wa Ukwezi Media Group yatangaje ko nyuma yo gufungurwa byâagateganyo, ari bwo agiye gutangira gukora inkuru zâubuvugizi, zirimo izigaragaza amakosa yâabakomeye. Ibi yabivuze asubiza abibazaga niba arahagarika umwuga wâitangazamakuru bitewe nâuko yakurikiranwe nâinzego zâubutabera, ashinjwa icyaha cya ruswa cyaje guhindurwa icyo gukangisha gusebanya, bifite aho bihurira na wo. Uyu munyamakuru, tariki ya […]
Raporo inenga Leta yâu Rwanda ntiyavuzweho rumwe mu rubanza rwa Dr Munyemana
Raporo yâumuryango Human Rights Watch (HRW) inenga ubutegetsi bwâu Rwanda ntiyavuzweho rumwe mu rubanza rwa Dr Munyemana SosthĂšne uri kuburanira mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa guhera tariki ya 14 Ugushyingo 2023. Uru rubanza rwari rukomeje kuri uyu wa 21 Ugushyingo, humvwa abatangabuhamya batandukanye, humvwa raporo yâuyu muryango yigeze kunyura kuri Flash Africa. […]
USA yatangaje ko u Rwanda na RDC byemeye guhosha umwuka mubi
Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, White House, byatangaje ko u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo, byiyemeje guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati yabyo. Ibi byabitangaje kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023 nyuma yâuruzinduko ushinzwe ubutasi ku rwego rwâigihugu, Avril Haines, yagiriye muri ibi bihugu byombi guhera tariki ya 19 […]
Brussels: Me Lurquin yanze umutangabuhamya ushinjura Twahirwa
Umutangabuhamya witwa Bwanakweli Jean Bosco Ubushinjacyaha bwari bugiye kwifashisha mu buhamya bushinjura Twahirwa SĂ©raphin yateje impaka zikomeye mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi. Mu masaa tanu zâamanywa yo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023, ku masaha yâi Kigali, ni bwo urukiko rwari ruhaye umwanya uyu mutangabuhamya wabaye i Karambo (ubu ni Gatenga) kugira […]
Amagambo ya Habyarimana na Mugesera yagarutse mu rubanza rwa Twahirwa na Basabose
Imbwirwaruhame Habyarimana JuvĂ©nal wayoboye u Rwanda yavugiye mu nama yâishyaka MRND yabereye mu yari Perefegitura ya Ruhengeri nâiyo LĂ©on Mugesera yavugiye ku Kabaya mu burengerazuba bwâigihugu yagarutse mu rubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin na Basabose Pierre. Muri uru rubanza ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels, kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023 humvikanye ubuhamya bwâumugororwa […]
Umuhungu wa Minisitiri wâIngabo yatorotse igororero
Tuyizere Amani Olivier, umuhungu wa Minisitiri wâIngabo mu Rwanda, Marizamunda JuvĂ©nal, aherutse gutoroka igororero rya Nyarugenge yari amaze igihe afungiwemo. Umunyamakuru Manirakiza ThĂ©ogene uherutse gufungurwa byâagateganyo yatangaje ko hashize iminsi itari myinshi uyu muhungu atorotse, aho yatorotse ibitaro bya Nyarugenge. Uyu musore asanzwe ari umuhanga mu ikoranabuhanga ndetse yari afungiwe ibyaha byâubujura bwifashishije ikoranabuhanga. Ni […]
M23 itangaje ko ikubitiye inshuro FARDC-FDLR-Wazalendo muri Kitshanga
Umutwe witwaje intwaro wa M23 utangaje ko umaze gukubita inshuro ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo zifatanyije nâimitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, abacancuro ndetse nâihuriro rya Wazalendo. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, saa moya nâiminota ibiri mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023 yatangaje ko iri huriro ryâingabo za Leta ya RDC […]
Paris: Dr Munyemana ‘yashimye’ uburyo Marcel Gatsinzi yitandukanyije na Bagosora
Dr Munyemana SosthĂšne uburana ibyaha bya jenoside mu rukiko rwa rubanda rwa Paris yarubwiye ko yashimye nâicyemezo GĂ©nĂ©ral Marcel Gatsinzi yafashe cyo kwitandukanya nâabasirikare bari bayobowe na Colonel ThĂ©oneste Bagosora bari mu gikorwa cyo kurimbura Abatutsi. Uyu muganga, Dr Munyemana, guhera tariki ya 14 Ugushyingo 2023 ari kuburanira mu rukiko rwâi Paris ibyaha bine bifitanye […]
Twahirwa yari inshuti ikomeye ya Gén. Maj. Castar: Umugororwa
Umugororwa Setiba Joseph ufungiwe ibyaha bya jenoside mu Rwanda yahamije ko Twahirwa SĂ©raphin uburanishwa mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels yabaye inshuti ikomeye ya GĂ©nĂ©ral Major Nsabimana DĂ©ogratias alias âCastarâ wabaye Umugaba Mukuru wâingabo zâu Rwanda kuva mu 1992 kugeza mu 1994. Ni ubuhamya yatanze kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023 bushimangira ubuhangange Twahirwa yari […]
Bisimwa yatangaje ko Ndayishimiye yagambaniye M23
Perezida wâumutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye wâu Burundi akaba nâUmukuru wâumuryango wa Afurika yâiburasirazuba, EAC, yabagambaniye, yohereza ingabo zo kuwugabaho ibitero. Bisimwa mu kiganiro M23 yagiranye nâabanyamakuru tariki ya 18 Ugushyingo 2023, yatangaje ko amagambo ya Ndayishimiye yumvikanishaga ko ashyigikiye impamvu yatumye abarwanyi bâuyu mutwe begura intwaro. Yagize […]
Mvukiyehe yarahiriye kujyana mu nkiko Général wamushinje amarozi
Mvukiyehe JuvĂ©nal yarahiriye kujyana mu nkiko Ndorimana Jean Franà §ois Regis alias âGĂ©nĂ©ralâ wamusimbuye ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sports, nyuma yâaho amushinje amarozi avuga ko yatumye iyi kipe itegukana igikombe cya shampiyona. Iki gikombe Kiyovu Sports yagitakaje ubwo yatsindirwaga na Sunrize FC igitego 1-0 kuri sitade ya Nyagatare tariki ya 21 Gicurasi 2023. Ni […]
Dr Mbonimana yatangaje ko inzu ye yari igiye gutezwa cyamunara nyuma yo kwegura
Dr Mbonimana Gamariel weguye ku mwanya wâubudepite mu mwaka ushize kubera ubusinzi, yatangaje ko ubushomeri bwamuteye ubukene, bigera aho inzu ye banki yari igiye guteza cyamunara inzu ye. Mbonimana yeguye mu Gushyingo 2022 nyuma yâaho Perezida Paul Kagame yari aherutse kunenga abapolisi bakorera mu muhanda kuba bahaye ibihano kandi bari bamaze kumufata inshuro 6 atwaye […]
Tshisekedi yatangiye kwifashisha âibirego ku Rwandaâ, ashyira Katumbi hasi
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi Tshilombo, yatangiye kwifashisha âibirego ku Rwandaâ, ashyira hasi MoĂ ÂŻse Katumbi bahanganye. Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2023, Tshisekedi yatangiriye muri sitade ya Martyrs ibikorwa byo kwiyamamaza, akazaba ahagarariye ihuriro âUnion SacrĂ©eâ rigizwe nâimitwe ya politiki irimo UDPS akomokamo. Tshisekedi yagaragarije Abanyekongo ibyo […]
Ntabwo ushobora gukunda Imana utabona mu gihe udakunda imbabare nâumukene: Karidinali Kambanda
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda, yasabye abantu gufasha imbabare n’abakene kuko ngo ntibashobora gukunda Imana mu gihe batabakunda. Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2023 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe gufasha abakene, agira ati: âKwita ku bakene n’imbabare, ni uburyo bufatika bwo gutunganira Imana no kwitagatifuza. Ntabwo ushobora gukunda Imana utabona mu […]
M23 yatangaje ko yiteguye nkwerekana abandi basirikare benshi yafashe
Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko witeguye kwerekana abandi basirikare barimo abâu Burundi nâaba Repubulika ya demukarasi ya Congo, RDC, wafatiye ku rugamba mu bihe bitandukanye. Ibi byavuzwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, mu kiganiro ubuyobozi bwâuyu mutwe bwagiranye nâabanyamakuru mu mujyi wa Bunagana, tariki ya 18 Ugushyingo 2023. Mu gihe M23 ivuga […]
Makolo yasabye abanenga gahunda y’abimukira kutibasira u Rwanda
Umuvugizi wa guverinoma yâu Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko bigoye kumva ukuntu iki gihugu cyibasirwa kubera gahunda yari yarateguwe yo kwakira abimukira bava mu Bwongereza. Makolo, mu nyandiko ye yatambutse mu kinyamakuru The Sun kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2023, yatangaje ko icyemezo cyâurukiko rwâikirenga kuri iyi gahunda “kubera ko u Rwanda atari igihugu gitekanye” […]
Victoire Ingabire yatangaje ko yishimiye icyemezo cyâUrukiko rw’Ikirenga rwa London
Umunyapolitiki Victoire Ingabire utavuga rumwe nâubutegetsi bwâu Rwanda yatangaje ko yashimishijwe nâicyemezo cyâUrukiko rwâIkirenga rwo mu Bwongereza kivuga ko gahunda yo kohereza abimukira i Kigali itemewe nâamategeko. Ni icyemezo cyafashwe tariki ya 15 Ugushyingo 2023, gitesha agaciro ubujurire bwa guverinoma yâubwami bwâu Bwongereza yashakaga ko rwemeza ko iyi gahunda yemewe nâamategeko kugira ngo abimukira batangire […]
U Rwanda rurashaka guhindura imipaka yaciwe nâabakoloni: Tshisekedi
Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko u Rwanda rushaka guhindura imipaka yaciwe n’abakoloni. Ibi Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro nâumunyamakuru Colette Braeckman wa Le Soir, aho yemeje ko u Rwanda rwohereje ingabo zarwo mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo zifate ibice byo mu ntara ya Kivu yâAmajyaruguru. Yagize ati: […]
Umuyobozi wa M23 aherutse kujya i Bujumbura
Perezida wâumutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko aherutse kujya i Bujumbura mu Burundi, aho yahuye na Perezida Evariste Ndayishimiye, amugezaho imbogamizi ziri kubaho mu guharanira amahoro nâumutekano muri teritwari ya Masisi. Mu ijambo Bisimwa yagejeje ku banyamakuru i Bunagana kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2023, yatangaje ko M23 nkâuko yari yarabisabwe nâabakuru […]
Perezida Biden yahaye abakobwa ba Rusesabagina ishimwe
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yahaye abakobwa ba Paul Rusesabagina, Carine na AnaĂ ÂŻse Kanimba, ishimwe ryitiriwe Sergei Leonidovich Magnitsky ryo kuba baravuganiye umubyeyi wabo kugeza afunguwe. Nkâuko BBC Gahuza ibisobanura, iri shimwe barishyikirijwe nâintumwa yihariye ya Biden ishinzwe âibibazo byâabafashwe bugwateâ, Lieutenant Colonel (Rtd) Roger Dean Carstens, mu muhango wabereye i […]
Urukiko rutegetse ko Manirakiza afungurwa byâagateganyo
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruhaye agaciro ubujurire bwâumunyamakuru Manirakiza ThĂ©ogene, rutegeka ubuyobozi bwâigororero rya Nyarugenge guhita bumufungura byâagateganyo. Uyu munyamakuru yatawe muri yombi tariki ya 11 Ukwakira 2023, akurikiranweho icyaha cyo kwakira ruswa yâamafaranga ibihumbi 500 kugira ngo adatangaza inkuru. Mu rukiko rwâibanze rwa Kicukiro, ubushinjacyaha tariki ya 24 Ukwakira bwasobanuye ko icyaha cyahinduriwe inyito, […]
Komanda wâingabo za EAC yazishimiye uko ziri kwitwara mu gihe cyâimirwano ya FARDC na M23
Komanda wâingabo ziri mu butumwa bwâamahoro bwâumuryango wa Afurika yâiburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Major General Alphaxard Muthuri Kiugu, yazishimiye uburyo zikomeje kwitwara mu gihe cyâimirwano yâingabo zâiki gihugu nâumutwe witwaje intwaro wa M23. Ibi yabibwiye ingabo za Kenya ziri mu birindiro bya Kibumba, Kanyamahoro no ku bubiko bwâibikoresho muri Kibati ku wa […]
Ntabwo intambara yacu yari ukurwana na M23, yari iyo guhiga Abatutsi: Colonel Yusto Kanyove
Lieutenant Colonel Yusto Kanyove uherutse gutoroka igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, yatangaje ko intambara yabo itari iyo kurwana nâumutwe witwaje intwaro wa M23, ahubwo ko yari iyo guhiga no gusahura Abatutsi. Tariki ya 9 Ugushyingo 2023 ni bwo Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko Yusto yatorotse, abiyungaho. Ati: âLt Col. Yusto […]
Bamporiki Edouard aherutse guha Titi Brown ubutumwa
Ishimwe Thierry wamamaye mu kubyina nka Titi Brown, yahishuje ijambo Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâurubyiruko nâumuco yamubwiye tariki ya 10 Ugushyingo 2023, ubwo yasohokaga mu igororero (gereza). Ishimwe yatawe muri yombi tariki ya 10 Ugushyingo 2021, akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana wâumukobwa. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere nyuma yâimyaka 2 […]
Se wa Jovia Mutesi yise umwami ugiye kumubera umukwe umubumbyi
Umubyeyi wa Jovia Mutesi ugiye kuba umwamikazi wa Busoga, mu buryo busa no gushyenga, yise umukwe we, Umwami Gabula Nadiope IV, umubumbyi wâamatafari. Uyu musaza witwa Stanley Bayoole yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri NTV kuri uyu wa 16 Ugushyingo mu gihe Mutesi nâuyu mwami wa Busoga bitegura gushyingirwa tariki ya 18 Ugushyingo 2023. Bayoole yagize […]
Perezida wa Afurika yâEpfo yasabye ICC gukora iperereza ku ngabo za Israel
Perezida wa Afurika yâEpfo, Cyril Ramaphosa, yasabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, gukora iperereza ku ngabo za Israel kuko ngo ziri gukora ibyaha byâintambara mu ntara ya Gaza. Ibikorwa byâingabo za Israel muri Gaza byatangiye nyuma yâaho umutwe wa Hamas warashe ibisasu byinshi ku butaka bwâiki gihugu tariki ya 7 Ukwakira 2023. Ingabo za Israel zarahiriye […]
Muyaya yashimye urukiko rwa London, avuganira FDLR
Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulijka ya demukarasi ya Congo akaba na Minisitiri wâitumanaho nâitangazamakuru, Patrick Muyaya, yashimye icyemezo cyâurukiko rwâikirenga rwo mu Bwongereza gitesha agaciro gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, avuganira abarwanyi bâumutwe witwaje intwaro wa FDLR. Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023, uru rukiko rwatangaje ko iyi gahunda guverinoma yâu Bwongereza ifitanye nâiyâu […]
Visi Perezida wâInterahamwe yambwiye ko byateguwe, Abatutsi bagiye gupfa: Ubuhamya
Urubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin na Basabose Pierre mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2023, humvwa abatangabuhamya. Umutangabuhamya wabimburiye abandi afite imyaka 53 yâamavuko. Yasobanuye ko yabaye i Karambo muri Gatenga, kandi ko azi Twahirwa kuko basangiriraga mu tubari twaho. Ati: âTwasangiraga na Twahirwa mu […]
FARDC yagaragaje ko ifite ubushobozi bwo kurinda RDC

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko gifite ubushobozi bwo kurinda ubutaka bwâiki gihugu uwagerageza kubwinjiramo mu buryo bunyuranyije nâamategeko, haba ku manywa cyangwa nijoro. Ibi byatangajwe nâUmuvugizi wacyo ku rwego rwâintara ya Kivu yâAmajyaruguru, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023, agira ati: âFARDC bafite ubushobozi bwo […]
Sintegereje umuyobozi wâikirenga nka Kagame: Rutaremara
Tito Rutaremara uri mu bagize akanama ngishwanama kâinararibonye aremeza ko u Rwanda ruzagira abayobozi beza ariko rutazagira uwâikirenga nka Perezida Paul Kagame. Ibi yabivuze ubwo, mu kiganiro kuri Yago TV Show, yabazwaga niba nta cyuho abona ku Rwanda cyashingira ku byiyumviro byâAbanyarwanda benshi byâuko nta wasimbura Perezida Kagame ku mwanya wâUmukuru wâIgihugu ngo akore neza […]
Abasirikare bo muri Israel batozaga abakomando ba FARDC baherutse kubata
Abasirikare benshi bo muri Israel bahuguraga abakomando bâigisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, barinda Umukuru wâIgihugu basubiye iwabo imyitozo batangaga itarangiye, bajya gufasha bagenzi babo guhangana nâumutwe wa Hamas. Hamas ifite ibirindiro mu ntara ya Gaza muri Palestine yatangiye kugaba ibitero ku butaka bwa Israel tariki ya 7 Ugushyingo 2023, ubutegetsi bwâiki gihugu […]
Perezida Kagame na Sunak bemeranyije gukomeza gahunda y’abimukira
Perezida Paul Kagame wâu Rwanda na Minisitiri wâIntebe wâubwami bwâu Bwongereza, Rishi Sunak, bagiranye ikiganiro ku murongo wa telefone nyuma yâaho urukiko rwâikirenga rwemeje ko gahunda yâabimukira ibi bihugu byombi bifitanye inyuranyije nâamategeko. U Rwanda nâu Bwongereza byagiranye amasezerano yâabimukira nâubufatanye mu iterambere muri Mata 2022, akaba yaragombaga gutuma i Kigali hoherezwa abimukira bafashwe bakoresha […]
Umugore wa Twahirwa yabaye ikibazo ku Nterahamwe no ku barokotse jenoside: Ubuhamya
Muramu wa Twahirwa SĂ©raphin wabaye mu basirikare bâInkotanyi yasobanuriye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi uko abarokotse jenoside bigeze gutera urugo rwe, bamushinja guhise mushiki we, bamwita umugore wâumwicanyi wamaze Abatutsi n’uko Interahamwe zamufataga nk’ibibazo kubera abo mu muryango we bari mu Nkotanyi. Uyu mutangabuhamya kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023 watangiye ubuhamya bwe […]
London: Urukiko rw’Ikirenga rutesheje agaciro gahunda yo kuzana abimukira mu Rwanda
Urukiko rwâIkirenga rwâu Bwongereza rumaze gutesha agaciro gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ishingira ku masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono mu mwaka ushize. Saa sita zirengaho iminota mike kuri uyu wa 15 Ugushyingo Perezida wâuru rukiko, Robert Reed, yavuze ko iyi gahunda itemewe nâamategeko nkâuko byari byaranzuwe nâurukiko rwâubujurire muri Kamena 2023. Uyu mucamanza yasobanuye […]
Tshisekedi arajya muri Uganda na Kenya
Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, arajya i Kampala muri Uganda na Nairobi muri Kenya, mu ruzinduko rwâumunsi umwe. Ibinyamakuru byo muri RDC biravuga ko Tshisekedi aragirana ikiganiro cyihariye na Yoweri Museveni ubwo araba ageze i Kampala kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2023, hanyuma akomeze ajya kuganira na William Ruto wa […]
Uwamamaye nka Samusure yatangaje ko yavuye mu Rwanda ahunze
Umukinnyi wa filimi nyarwanda Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure na Makuta yatangaje ko yavuye mu Rwanda ahunze bitewe nâibibazo by’amadeni yari afitanye nâabantu batandukanye. Kalisa yavuye mu Rwanda mu Kwakira 2022, abenshi babimenya uko yagaragaraye mu mashusho ayobora ubukwe i Maputo muri Mozambique. Kugenda kwe kwahujwe nâigihombo yagize mu mushinga wa filimi yâuruhererekane yise ‘Makuta’. […]
Tugomba gukora ibishoboka gahunda yâu Rwanda igakunda: Minisitiri Jenrick
Minisitiri ushinzwe abimukira mu Bwongereza, Robert Jenrick, yatangaje ko guverinoma izakora ibishoboka kugira ngo gahunda ifitanye nâu Rwanda itangire gushyirwa mu bikorwa mbere yâamatora ateganyijwe. Mu kiganiro na Telegraph, uyu muyobozi yagize ati: “Tugomba gukora ku buryo gahunda yâu Rwanda ikunda mbere yâamatora rusange ataha. Nta niba, nta ariko, tuzakora ibishoboka kugira ngo ishyirwe mu […]
Tshisekedi arivugwa imyato kubera ibihe bidasanzwe yashyize muri Kivu yâAmajyaruguru na Ituri
Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi Tshilombo, arivuga ibigwi kubera ibihe bidasanzwe yashyize mu ntara ya Kivu yâAmajyaruguru na Ituri. Muri Gicurasi 2021 ni bwo Tshisekedi yashyize izi ntara mu bihe bidasanzwe, hagamijwe kurandura burundu ikibazo cyâumutekano muke giterwa nâimitwe yitwaje intwaro izimazemo imyaka myinshi. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi […]
Abunganira Basabose na Twahirwa bibasiye abacamanza, iburanisha rihita rihagarara
Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre na Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa SĂ©raphin bibasiye inteko yâabacamanza bayoboye urubanza rwabo rubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, iburanisha rihita rihagarara. Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2023, urukiko rwumvise ubuhamya bwâumutangabuhamya ufite imyaka 50 yâamavuko, waturutse i Kigali. Ni umwe mu barokokeye jenoside yakorewe Abatutsi […]
UN yemeje ko Ndimbati washakishwaga kuva mu 1995 yapfiriye mu Rwanda

Ubushinjacyaha bwâurukiko rwâUmuryango wâAbibumbye, IRMCT, bwemeje ko Ndimbati Aloys washakishwaga nâurukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha kuva mu mwaka wâ1995 yapfiriye mu karere ka Kirehe. Ubu bushinjacyaha bwemeje ko iperereza ryakozwe nâitsinda ryabwo rishakisha abatorotse ubutabera ryagaragaje ko Ndimbati yapfiriye mu murenge wa Gatore, ahagana muri Kamena 1997. Buti: âUrupfu rwa Ndimbati muri […]