Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 2 Kanama cyaranzwe n’amakuru y’ingenzi yiganjemo arebana na politiki y’ububanyi n’amahanga, umutekano, umutekano n’ubuzima.
Harimo:
Uruzinduko rwa ba Perezida babiri mu Rwanda
Tariki ya 2 Kanama, Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rwaranzwe no gusura ibikorwa byiganjemo ibirebana n’inganda.
Uru ruzinduko rwakurikiwe n’urwo Perezida wa Repubulika ya Centrafurika, Faustin-Archange Touadéra yagiriye muri iki gihugu guhera tariki ya 5 kugeza ku ya 8 Kanama 2021, rwaranzwe no gusura ibikorwa by’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.
Aba bakuru b’ibihugu bombi bakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame nk’uko bisanzwe bigenda, bagirana ibiganiro byakozwe mu muhezo, bagirana ibindi n’itangazamakuru.
U Burundi bwatwerereye u Rwanda ku Muganura
Abayobozi b’u Burundi bari bahagarariwe na Guverineri w’Intara ya Kayanza, Col. Rémy Cishahayo tariki ya 6 Kanama bashyikirije ab’u Rwanda bari bahagarariwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, abana 7 bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano barambutse umupaka mu buryo butemewe.
Muri iki gikorwa, u Burundi bwanashyikirije u Rwanda inka y’umukecuru witwa Mukamisha Verediana yari yaribwe n’Abarundi ubwo yari iragiwe, ikarenga imbibi z’igihugu.
U Burundi bwatwereye u Rwanda kandi ibinyobwe bipfundikiye birimo ibisembuye n’ibidasembuye mu rwego rwo kwifatanya narwo kwizihiza umunsi w’umuganura, kuri uwo munsi bwo bwizihizaga umunsi wo gushyigikirana.
Ingabo z’u Rwanda na Mozambique zafashe Awasse na Mocimboa
Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique tariki ya 4 Kanama zigaruriye agace ka Awasse gaherereye mu ntara ya Cabo Delgado kose, nyuma y’igihe kirekire kari mu maboko y’intagondwa z’umutwe w’iterabwoba.
Hamwe mu h’ingenzi izi ntagondwa zari zarafashe harimo ahatunganyirizwa umuriro w’amashanyarazi, zahavanwe zangije bimwe mu byuma byifashishwa mu kuwutunganya.
Kuri uyu wa 8 Kanama, ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zifatanyije n’iza Mozambique zafashe umujyi wa Mocimboa da Praia warimo ibirindiro bikomeye by’izi ntagondwa kuva mu myaka irenga itatu ishize. Aka gace kegereye inyanja karimo ibiro by’akarere n’ikibuga cy’indege.
Umuryango wa Kabuga uvuga ko ubuzima bwe buri mu kaga
Umuryango wa Kabuga Félicien ufungiwe muri kasho y’Umuryango w’Abibumbye i La Haye mu Buholandi akurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, watangaje ko utewe impungenge z’ubuzima bwe uvuga ko buri mu kaga.
Uyu muryango mu itangazo washyize ahagaragara tariki ya 3 Kanama, uvuga ko Kabuga ufite hafi imyaka 90 y’amavuko, akuze, atazi aho ari n’ibiri kumubaho kandi arembye.
Izi mpungenge wazitanze usa n’usaba ko uyu musaza uvugwaho kuba umuterankunga ukomeye w’ibikorwa bya jenoside, atakoherezwa kuburanishirizwa i Arusha muri Tanzania, kure yawo.
Gitifu yashyize Akagari muri Guma mu Rugo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe, tariki ya 3 Kanama yashyize akagari ka Gatare muri gahunda ya Guma mu Rugo bitewe n’ubwandu bwa Covid-19 asobanura ko bwiyongereye gusa icyemezo cye cyateshejwe agaciro n’akarere ku munsi wakurikiyeho.
Mu gihe Gitifu yari akomeje kwibazwaho bitewe n’icyemezo yafashe kirenze ubushobozi bwe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ku munsi wakurikiyeho yavuze ko nta gikuba yaciye ku buryo yafatirwa ibihano, ko ndetse icyemezo yari yafashe yari yashishoje, gusa imbogamizi zahabaye ari uko atagifiye ububasha.
Amabwiriza yo gukumira Covid-19 nka Guma mu Rugo atangwa na Guverinoma y’u Rwanda. Usibye abaminisitiri, za Minisiteri n’inzego z’igihugu, nta wundi itegeko ryemerera kuyatanga.


