Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa nyuma batangaje ko batanyuzwe n’icyemezo cyo kutabaha mudasobwa, ibi bije mu gihe gutanga mudasobwa byari bisubukuwe kuya 11 Mutarama 2024.
Aba banyeshuri bavuga ko mu myaka bagezemo ari nabwo zikenerwa [mudasobwa] cyane, ariko batungurwa no kuba bazimwe. Ibi kuri bo babifashe nko kwirengagizwa kandi bakiri ku ntebe y’ishuri nk’abandi.
Umwe mu banyeshuri waganiriye na Kigali Today yagize ati âNtabwo tunejejwe nâibibaye kuko ni twe tugeze mu bihe tuzikeneye cyane mu byo kwandika ibitabo. Ikindi kwiga ntibirangirira muri âBachelorsâ, abazakomeza muri Masters bateganyaga kuzazifashisha. Turahombye cyane.â
Undi na we yagize ati âNari nayatse nteganya kuyifashisha nkazanayishyura, kuba ntayihawe ntabwo binshimishije.â
Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâUburezi, ari na we wari witabiriye igikorwa cyo gusubukura itangwa rya mudasobwa muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yavuze ko kuba abiga mu myaka ya nyuma batazihawe byaturutse ku kuba ubwo batangaga izâicyiciro cya mbere mu kwezi kâUkwakira, byaragaragaye ko hari abazifashe nabi nâabazigurishije.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyo gihe ngo biyemeje kuba bahagaritse kuzitanga, bakabanza kugenzura ko abazihawe bakizifite, ariko abiga mu myaka ya nyuma ntibaza kuzerekana.
Ati âTwaravuze tuti nidukomeza kuziha ababura amezi makeya ngo barangize [kwiga] banagiye birwanaho, uzaza mu wa mbere tukabura icyo tumuha, bizagenda gute?â Yagaragaje impungenge z’ubushobozi bushobora kuba bwakomwa mu nkokora mu gihe mudasobwa zihawe abari gusoza, nyamara hari abandi banyeshuri bashya bazazikenera.
Yakomeje ati âNidukora imibare tukabona kuzibaha na bo byakunda, tuzagaruka. Ntabwo bishimye, ariko bumve ko bahariye barumuna babo.â
Abanyeshuri bari barasinyiye guhabwa mudasobwa mu mwaka ushije wa 2023, bongeye basabwa gusinya andi masezerano y’inyongera ya kabiri aho hongewemo ingingo zikarishye mu gutuma nta munyeshuri ugurisha mudasobwa yahawe.
Mu masezerano avuguruye hongewemo izindi ngingo mu rwego rwo kubahiriza igenzura rya Ministeri yâUburezi ku mikoreshereze ya mudasobwa yahawe umunyeshuri wiga mu mashuri makuru mu Rwanda, umunyeshuri azubahiriza ibi bikurikira:
Igihe cyose umunyeshuri akiri mu mashuri makuru mu Rwanda, arasabwa kwerekana mudasobwa yahawe igihe aramutse abisabwe nâ ubuyobozi bwâ Ishuri rikuru yigamo cyangwa Ministeri yâ Uburezi.
Igihe cyose bigaragaye ko iyo mudasobwa atacyiyifite, umunyeshuri azasabwa gusubiza inguzanyo ya mudasobwa yose hiyongereyeho nâ inyungu ya 11% mbere yuko ahabwa amafaranga amutunga (living allowance) ndetse nayâishuri (Tuition fees).
Igihe umunyeshuri arangije kwiga amashuri makuru y’u Rwanda, mbere yâuko ashyirwa kâurutonde rwabazahabwa impamyabumenyi/impamyabushobozi azasabwa kugaragariza ubuyobozi bwâishuri rikuru yigaho mudasobwa yahawe.
Igihe cyose bigaragaye ko iyo mudasobwa atacyiyifite, umunyeshuri azasabwa kwishyura inguzanyo ya mudasobwa yose hiyongereyeho nâ inyungu ya 11% mbere yuko ashyirwa kâurutonde rwabazahabwa impamyabumenyi/impamyabushobozi.
Itangwa rya mudasobwa rikomeje kuvugisha abantu benshi, by’umwihariko kuva mu myaka ya mbere byagarutsweho ko ireme ryazo ridahagije, ubuyobozi bwa kaminuza y’u Rwanda bwijeje abanyeshuri ko ireme rya mudasobwa ziri gutangwa ubu ryizewe


