Mu nama y’ikitaraganya y’Akanama k’Umutekano ka LONI yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025, i New York, iganira ku bibazo biri mu burasirazuba bwa RDC, Bintou Keita yikomye M23 ayishinja kubangamira ibikorwa bya MONUSCO mu mujyi wa Goma.
Mu ijambo rye muri iyi nama, Bintou Keita, Umuyobozi wa MONUSCO, yanenze inzitizi zashyizweho n’inyeshyamba za M23 ku mirimo ya MONUSCO i Goma.
Yavuze ko ibintu byarushijeho kuba bibi kuva inyeshyamba za M23 bashinja ko zifashwa n’u Rwanda, aho kuva zafata umujyi wa Goma, ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.
Yatangaje kandi komuri uyu mujyi wa Goma hari abantu bapfuye ndetse n’abandi benshi bakomeretse, mu gihe abandi bakomeje guterwa ubwoba n’ugutotezwa.
Madamu Keita yanashinje inyeshyamba za M23 kubuza MONUSCO gusohoza inshingano zayo zo gufasha abaturage b’abasivile.
Ese koko M23 kuva yafata umujyi wa yabangamiye ibikorwa bya MONUSCO mu buhe buryo?
Mu kwegeranya ibikorwa bya M23 buryo ki byabangamiye ibikorwa bya MONUSCO mu mujyi wa Goma twagerageje gusubira inyuma mu mateka.
Reka turebe ubwo M23 yafatagamo umujyi wa Goma mu 2012, byagize ingaruka zikomeye ku bikorwa bya MONUSCO (Mission de l’Organisation des Nations Unies pour la Stabilisation en RD Congo).
Izi ngaruka zirimo kuba abaturage baratakarije icyizere cy’uburinzi bwa MONUSCO, dore ko yari ifite abasirikare benshi muri Goma, ariko ntishoboye gukumira M23. Ibi byatumye abaturage bayibona nk’idashoboye kurinda amahoro.
Ibi kandi byateye abaturage ba Goma kubona MONUSCO nkidashoboye guhagarika ibikorwa by’inyeshyamba kandi yaraje guhagarika imitwe yitwaje intwaro byatumye habaho imyigaragambyo yo kuyamagana
MONUSCO kandi yakoranaga na FARDC (ingabo za Congo) mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ariko M23 yigaruriye Goma bigaragaza ko hari intege nke mu bufatanye bw’izo nzego.
Muntangiriro za 2025, umutwe wa M23 na none wongeye kugaba ibitero bikomeye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), by’umwihariko mu mijyi mikuru y’intara za Kivu y’Amajyaruguru (Goma) na Kivu y’Amajyepfo muri (Bukavu) ndetse baranayigarurira.
Ibi bitero byagize ingaruka zikomeye ku bikorwa bya MONUSCO (Mission de l’Organisation des Nations Unies pour la Stabilisation en RD Congo), kuko abaturage bo mu mujyi wa Goma bongeye kubatakariza icyizere nyuma y’uko rimwe na rimwe nabo bishoraga mu mirwano cyangwa bagatanga intwaro zo kurwanya M23 bafatanyije n’umutwe witerabwoba wa FDLR, SADEC, Abarundi,Wazalendo na FARDC, ubwo barasaga mu mujyi wa Gisenyi ku ruhande rw’u Rwanda, ariko bose bagatsindwa.


