Umuherwe Mark Zurkeberg washinze urubuga rwa Facebook ndetse akagura na WhatsApp yamaze gutangaza ko mu minsi iri imbere atazongera kwemera ko telefoni ya Blackberry 10, Nokia Symbian S60 na Windows Phone 7.1 zikoresha Facebook na WatsApp. Ngo ibi bishobora gutuma ibi bigo bigwa mu gihombo gishobora gutuma bifunga imiryango.
Mark Zurckberg avuga ko gahunda yo guhagarika iri koranabuhanga rizatangira mu kwezi kwa 12 uyu mwaka.

Ngo impamvu uyu muherwe agiye guhagarika iri koranabuhanga ngo ni uko ubwinshi mu buhanga bwa WatsApp na Facebook buzakenerwa muri iri koranabuhanga rishya ngo ni ubukoresha ubuhanga bwa kera butarasubirwamo ngo bushyirwe mu matelefoni mashya.
Ngo aya matelefoni ntatanga ubushobozi bukenewe gukoreshwa mu bihe biri imbere n’ubwo rwose yagacishijeho.

Gusa ikibazo cy’ingorabahizi n’uko gishobora gutuma ibigo bikora aya matelefoni bihomba n’uko aho isi igeze n’uko WatsApp na Facebook akorana na smart phone bityo rero amatelefoni atari smart nta bantu bakiyitaho.
Aya matelefoni asa nk’aho agiye kwikura ku isoko yinjizaga amadolari atagira ingano yaba kuri ba nyirayo, abakozi bakorera ibi bigo ndetse n’abayacuruzaga.
Igihombo ntikizasigara gusa kuri aba kuko n’imisoro yatangwagwa nayo igiye guhagarara ibihugu byakuraga inyungu kuri aya matelefoni biyihombe.

Umuyobozi wa WatsApp na Facebook avuga ko icyo yimirije imbere ari ukwita ku matelefoni abantu benshi bakunze kurusha amatelefoni atunzwe na bake kabone n’ubwo yaba ahenze cyane. Kugeza ubu amamiliyari n’amamiliyari hirya no hino ku isi niyo yakoreshaga iri koranabuhanga rya Facebook na WatsApp.
Uretse Blackberry yakozwe mu 2013 izindi Blackeberry zose ntizibasha kwakira ikoranabuhanga rya Facebook na WatsAPP ari nayo mpamvu Mark Zurkberg ashaka gukuramo muri izi telefoni ikoranabuhanga rye kuko nta nyungu ihagije rimuha.
Dore urutonde rwa Telefoni zitazashyirwamo facebook na WatsApp
Android 2.1 na Android 2.2
Blackberry OS 7 na earlier
Blackberry 10
Nokia S40
Nokia Symbian S60
Windows Phone 7.1
WatsApp itangira gukora mu 2009, icyo gihe 70 % za smart phone za BlackBerry na Nokia zaragurishijwe icyo gihe Kuri Ubu WatsApp rivuga ko ubuhanga butangwa na Google , Apple na Microsoft ubu buri kugurishwa kuri 99,5%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com




