Kuwa Kabiri taliki ya 12 Kanama, abantu ibihumbi n’ibihumbi bahuriye kuri stade nkuru y’igihugu cya Gaborone, aho Perezida Mokgweetsi Masisi yemeje ko uwo munsi uba umunsi w’ikiruhuko cy’igice cy’umunsi,mu rwego rwo kwishimira insinzi y’ikipe y’igihugu, yari yegukakanye umudali wa zahabu mu marushanwa ya Olempike yaberaga mu bufaransa.
Letsile Tebogo,umwe mu basigana birukanka metero 200 yagejeje ishema ku gihugu cye cya Botswana, nyuma yo kuba umunyafurika wa mbere utsindiye umudali wa zahabu mu irushanwa ryo kwiruka metero200 mu mikino ya Olempike yaberaga mu bufaransa.
Mu buryo butunguranye abaturage batangajwe no kubona Leta ya Botswana yandika itangazo isaba abaturage kugira uruhare mu gushimira ikipe y’igihugu.
Abaturage binubiye icyo igikorwa , kuko byababujije ibyishimo byo kwishimira insinzi, bakaba bibaza impamvu mu imisoro batanga, hatavamo ubushobozi bwo bwo gushimira abatsinze amarushanwa.
Umuturage umwe ukomoka muri icyo gihugu yanditse ku rubuga rwe rwa facebook ati “Turi kwishyura imisoro, mureke abatsindiye umudali bahembwe amafaranga aturuka mu isanduku ya leta.”
Kuruhande rwa leta ya Botswana ntiyigeze isubiza ibibazo byose yabajijwe na BBC dukesha iyi nkuru.
Umwe mubashyigikiye igitekerezo leta yatanze ukomoka muri Kenya yagize ati “mufungure amarembo ku bantu bose bo muri Afurika, bashaka gutanga umusanzu ,kuko insinzi ya Botswana ni insinzi ya Afurika.”
Letsile Tebogo yaciye agahigo ku kwirukanka metero 200 mu masegonda 19.46 , kandi yatsindiye n’igihembo cy’umudali wa feza mu irushanwa rya 4x400m afatanyije n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu cye.
Bwiza.com


