Guverinoma ya Botswana nayo yateye utwatsi icyemezo cy’Umuyobozi Mukuru wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, AU, yafashe cyo kugira Leta ya Israel indorerezi yawo.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Botswana kuri uyu wa 1 Kanama 2021 rivuga ko ari ikibazo gikomeye kuba Perezida wa komisiyo ya AU yarafashe iki cyemezo ku giti cye, atabiganiriyeho n’ibihugu bigize uyu muryango.
Ibona ko amakimbirane Israel imaze igihe ifitanye na Palestine yo kuba yarayangiye kuba igihugu cyigenga ari umuziro wagombaga gutuma mbere y’uko Umuyobozi wa komisiyo ya AU ayigira indorerezi, abanza kugisha inama ibi bihugu.
Ku ruhande rwayo, Guverinoma ya Botswana yitandukanyije n’icyemezo cy’Umuyobozi wa AU ndetse ntishyigikiye ko Israel igirwa indorerezi y’uyu muryango mu gihe amakimbirane ifitanye na Palestine atarabonerwa umuti.
Yagize iti: “Guverinoma ya Botswana yitandukanyije n’icyemezo cyo kugira Israel indorerezi ya AU.”
Ku musozo w’iri tangazo, Guverinoma ya Botswana ivuga ko ishyigikiye icyifuzo cya Palestine cy’uko yaba igihugu cyigenga.
Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cyabaje gutera utwatsi icyemezo cy’Umuyobozi wa komisiyo ya AU, nayo ishingira ku bikorwa yise urugomo Israel ikomeje gukorera Palestine; aho mu minsi ishize yateye ibisasu byinshi mu mujyi wa Gaza, ivuga ko irwanya umutwe w’iterabwoba wa Hamas.


