Nyuma y’aho Minisitiri w’ubutegetsi, iterambere ry’abaturage n’umutekano mu Burundi, Gervais Ndirakobuca atangarije ko batazemera ko umuntu uturutse mu Rwanda ajya gutaramira mu gihugu cye, ibitaramo bya Bruce Melodie n’icy’umunyarwenya Ndimbati byaburijwemo.
Minisitiri Ndirakobuca kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021 yatangarije mu nama n’abandi bayobozi mu ntara ya Gitega ati: “Nta muntu uzaza gukubita umuziki avuye i Rwanda ibintu bizambye ngo atuzanire akarambaraye.”
‘Ibintu bizambye mu Rwanda’ Minisitiri Ndirakobuca yavugaga ni ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bumaze igihe buri hejuru muri iki gihugu.
Iri jambo yarivuze aganisha ku bitaramo umuhanzi Israel Mbonyi uririmba indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana yari afite mu Burundi tariki ya 13, iya 14 n’iya 15 Kanama 2021. Ibi byaburijwemo na Minisiteri ayoboye tariki ya 28 Nyakanga 2021.
Nyuma yo kuvuga ko ntawe uzemererwa gutaramira mu Burundi aturutse mu Rwanda, iyi Minisiteri yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Twitter itangaho ibisobanuro.
Yashyizeho ubutumwa bugira buti: “Abahanzi bava mu Rwanda bateganyaga gutaramira mu Burundi mu gihe cya vuba, ntabwo bazabikora.”
Yongereyeho amafoto y’abahanzi nyarwanda bateganyaga kujya mu Burundi bajya gutaramirayo. Barimo: Bruce Melodie, Mbonyi na Ndimbati umenyerewe muri filimi y’urwenya y’uruhererekane yitwa Papa Sava.
Bruce Melodie uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yari afite ibitaramo bibiri mu Burundi, biri mu rugendo ateganya mu mahanga yise Kigali World Tour. Ibi byari kuzabera i Bujumbura tariki ya 28 na 29 Kanama 2021.
Ndimbati na we yagombaga kuzitabira igitaramo cy’urwenya cyitwa Kigingi Summer Comedy cyateguwe n’umunyarwenya ukomeye mu Burundi witwa Kigingi. Giteganyijwe tariki 8 Nyakanga 2021.


