barifuza_kuva_kuri_iki_kibuga_bavuga_ko_birirwa_bicirwamo_n_imvura_n_izuba_bakajya_mu_isoko_rigezweho_bujurijwe.jpg

Bugarama-Rusizi: Isoko rya kijyambere ryaruzuye, bategereza uburenganzira bwo kurikoreramo baraheba

Sangiza iyi nkuru

Amezi 2 arashize abacuruzi n’abahahira mu isoko rya Bugarama mu Karere ka Rusizi bategereje uburenganzira bwo gukorera mu isoko rishya rya kijyambere bujurijwe, ryuzuye ritwaye arenga miliyari na miliyoni 700 z’amanyarwanda, bakibaza impamvu rikomeje gupfa ubusa na bo bakomeza gucururiza mu cyondo n’ivumbi mu kibuga cy’umupira cya Pera, bakavuga ko uretse n’Akarere gakomeje kuhahombera imisoro, n’inyubako zangirika kubera kudakorerwamo,na bo bahahombera cyane kuko imiterere y’aho bakorera ubu ituma abahahahira bajyana ibidafite ubuziranenge.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Mugabarigira Thadée, umwe mu bacururiza muri iki kibuga, ngo nyuma yo kubona uburyo aho bakoreraga mu isoko rya mbere hatari hashobotse, mu zuba ibicuruzwa byuzura ivumbi, mu mvura bikaba icyondo gisa, nta bwiherero, ritubakiye imvura n’izuba bibasimburanaho, bahorana ibicuruzwa ku mutwe kubera kubura aho babisiga batashye, abana bata amashuri bakaza kwirirwa barikiniramo banabiba,n’ibindi bibi byinshi bahahuriragamo na byo, basabye kubakirwa isoko rya kijyambere.

Yagize ati: “Twakoreraga mu mwanda urenze urugero no guhora duhanganye n’abana bataga amashuri bakirirwa mu isoko barikiniramo banatwiba,ari mu mfunganwa nta bwinyagamburiro buhari,nta bwiherero, n’izindi ngorane twahuriragamo na zo kandi ari isoko mpuzamahanga, riremwa n’abanyarwanda,abarundi,abanyekongo n’abaturutse ahandi batugana barimo n’abashoferi b’amakamyo baturuka mu bihugu binyuranye bya Afurika baje ino bakanarigeramo.’’

Arakomeza ati: “Iyo mikorere mibi ibangamira iterambere twakomeje kuyikoreramo ariko dusanga bitakomeza,dutakamba dusaba isoko risobanutse, bigera kuri Nyakubahwa perezida Kagame utazuyaza mu guhuza imvugo n’ingiro, atuvana muri ako kajagari,atuwbakira isoko rigezweho, riduhesha ishema n’agaciro kacu nk’abaturiye imipaka y’ibihugu 2.

Ariko aho ryuzuriye twarihanze amaso n’ubu yaheze mu kirere, dukomeje gukorera mu mwanda wo ku kibuga cy’umupira cya pera kandi isoko riri aho ryangirika, ntituzi ikibura ngo Akarere katwemerere kurikoreramo.’’

Akomeza avuga ko n’imyubakire yaryo yabanje kudindiraho gato,kuko ngo imirimo yo kuryubaka yatangiye ku wa 8/9/2020 yaragombaga kurangira mu mwaka umwe, irangira mu kwa 12/ 2021, bakomeza gukorera aho mu kibuga boherejwemo bihanganira imvura,izuba n’umwanda byaho bategereje ko ryuzura ngo barijyemo, banabise urubyiruko rwahidagaduriraga na rwo ruvuga ko ubu rwifashe mapfubyi, ngo rwongere rwidagadure, bakibaza impamvu batarijyamo kandi ryaruzuye rikinze.
barifuza_kuva_kuri_iki_kibuga_bavuga_ko_birirwa_bicirwamo_n_imvura_n_izuba_bakajya_mu_isoko_rigezweho_bujurijwe.jpg

Icyitegetse Fatuma ucururiza imikeke muri iki kibuga na we ati: “Maze imyaka hafi 30 muri ubu bucuruzi bw’imikeke. Mu by’ukuri twayicururizaga habi cyane,tukababazwa no guha abakiliya ibidatunganye kubera aho twkoreraga, batuzana hano mu kibuga batwizeza ko mu mwaka umwe isoko rijyanye n’igihe turi kubakirwa na perezida Kagame rizaba ryuzuye tugakorera ahaduhesheje ishema, none reba aho tugikorera kandi imirimo y’isoko tubwirwa ko yarangiye,Akarere kanaryakiriye.

Harabura iki ko batakitubwira? Turifuza ko uku kwezi kwa 2 kurangira twaryinjiyemo rwose, bitaba ibyo Meya akaza akadusobanurira ikibura tukakimenya aho gukomeza kwinubira mu matamatama n’inyubako zangirika kandi abagomba kuhakorera duhari, twiteguye.’’
icyitegetse_fatuma_ucururiza_imikeke_muri_iki_kibuga_avuga_ko_bakorera_mu_mwanda_ukabije_bakwiye_kuvamo_bagahabwa_isoko_ryiza_bujurijwe_na_perezida_kagame.jpg

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Ntivuguruzwa Gervais, yemereye Bwiza.com ko ibivugwa n’aba baturage ari ukuri, isoko rimaze amezi 2 ryuzuye n’Akarere karyakiriye ariko hari ibigitunganywa, bitagombye kurenza impera z’uku kwezi ngo ritangire gukorerwamo.

Ati: “Mu by’ukuri nk’uko babivuga rimaze amezi 2 ryuzuye rifunze,kandi koko uko ritinda gukorerwamo birumvikana ko abaturage n’Akarere bose bahahombera, cyane cyane ko riri no mu muhingo w’umurenge n’Akarere, gukorerwamo vuba bifitiye inyungu benshi,kuko natwe tutishimiye ko abaturage bacu bakomeza guhahira mu mvura n’izuba ryinshi,bahaha ibitujuje ubuziranenge kubera aho biba bicururizwa kandi isoko bashakaga rihari rifunze.’’

Arakomeza ati: “Ikibidindiza ni uko nyuma yo kuzura byagaragaye ko hari iby’ibanze bikenewe bigombga kubanza kubahirizwa,ari byo Akarere kacyegeranya, birimo icyangombwa cy’uko ryemerewe gutangira gukorerwamo n’abantu benshi,kugira ngo hirindwe ko ryakorerwamo wenda rifite ikibazo mu myubakire rikaba ryateza impanuka.

Ubwo burenganzira Akarere karabusabye mu kigo cy’igihugu cy’imiturire,amakuru baduhaye ni uko biri mu nzira nziza. Akarere kagomba kandi gushaka ubwishingizi bw’inyubako kugira ngo ari abazaba bahakorera , abahagenda n’ibicuruzwa bizaba birimo bibe bifite ubwishingizi.’’

Anavuga ko ikindi cyabitindije ari ukubanza kwemeza ibiciro by’ubukode ku bazahakorera kuko byagombaga kubanza kumvikanwaho n’impande nyinshi, byo ngo byararangiye, hakaba n’isoko ryatanzwe ryo gushaka rwiyemezamirimo uzaricunga, akizeza ko byose biri gukurikiranirwa hafi.

Ati: “Ndizeza abaturage ko hatagize kirogoya ibyivangamo, uku kwezi kwa 2 kurangirana n’ibyo byose, ukwa 3 kukazatangirana no kurikoreramo, tukizeza n’abakoreshaga kiriya kibuga batugaragariza ko bagikeneye,ko kizahita cyagurwa kikanatunganywa neza ku bufatanye na CIMERWA, impungenge z’uko cyangijwe n’imirimo ihakorerwa bazishire.’’
umunyamabanga_nshingwabikorwa_w_umurenge_wa_bugarama_ntivuguruzwa_gervais_arizeza_abaturage_ko_ukwa_3_kuzatangirana_no_kurikoreramo.jpg

Iri soko ryuzuye ritwaye 1.726.800.000 by’amanyarwanda, ni mpuzamahanga, rigizwe n’ibice 4, icya 1 kirimo ibitara 158,icya 2 kigizwe n’amaduka 25,icya 3 cyo hejuru kigizwe n’ahashobora gufatirwa icyo kunywa,icyo kurya no kwidagadurira, icya 4 ni irerero rizafasha ababyeyi bahazanye abana kubona aho barererwa, n’ibyumba 2 bikonjesha byatuma ibikonjeshwa bitangirika.

Iyuzura ryaryo ryanatumye abacuruzi basabwa kuvugurura inyubako zabo z’ubucuruzi ziryegereye, rikagira n’uruzitiro ruririnda akajagari, abatuye uyu murenge bagasaba ko imihanda irigeraho yose yashyirwamo kaburimbo ngo ritazanduzwa n’icyondo n’ivumbi bihahora bitewe n’ibihe, Gitifu Ntivuguruzwa Gervais akavuga ko kaburimbo yemewe n’abayobozi bakuru barisuye ,izahubakwa isuku yaryo n’inzu z’ubucuruzi ziryegereye bikarushaho kwimakazwa,n’ icy’amazi aririmo adahagije binubira ngo bazaryinjiramo cyarakemutse.
imihanda_irikikije_na_yo_barasaba_ko_ishyirwamo_kaburimbo_ngo_bakorere_koko_ahasukuye_bihagije.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *