Umunyeshuri Mugisha Julius

NESA irahumuriza abavuga ko ibizamini itegura bikomera

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri n’abarezi bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nkanga mu karere ka Bugesera bavuga ko ibizamini bya NESA bajya kubikora babanje kwiga no kubyitondera kubera uburyo biba biteguye kandi bikomeye ugereranyije n’ibindi bakora.

Mugisha Julius wiga mu ishami rya HEG, yiteguye gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye. Avuga ko ikizami cyateguwe na NESA kuri ubu ari cyo kimuhangayikishije bitewe n’uko ari cyo kizatuma ava mu cyiciro kimwe ajya mu kindi, kuko ngo haba harimo itandukaniro rinini ugereranyije n’ibindi.

Agira ati: “Ibijyanye n’imibarize, cyane cyane terms z’Icyongereza zikoreshwamo, mu buryo nigamo, mba mfite ingengabihe mba narakoze y’amasomo yanjye, ariya dukora atanu.”

Avuga ko icyo yizeye kizamufasha ku giti cye ari imyitozo myinshi yagiye akora, n’umwanya yagiye aha amasomo ye bityo akaba yizeye ko azabikora neza cyane.

Umunyeshuri Mugisha Julius
Umunyeshuri Mugisha Julius

Nshutiyange Gilbert uri gusoza amashuri abanza avuga ko ikizamini afitiye ubwoba ari icya NESA, gusa akaba yizeye kugitsinda kuko ari cyo kizatuma abasha kujya mu mashuri yisumbuye. Ngo muri iki gihe ari gusubiramo kandi ibyo atumva abibaza abarimu be kugi rango atazatsindwa.

Agira ati: “Ni bwo bwa mbere ngeze mu wa 6, ngiye gukora nyine icy’igihugu cyose kuri njye mba numva gikomeye, ariko bagenzi banjye barampumuriza bakambwira ko kitaba gikomeye nkabyizereramo, ariko nanjye nkigera mu wa 6 numvaga ko kiba gikomeye.”

Nshutiyanjye Gilbert
Nshutiyanjye Gilbert

Duhabwanayo Onesphore, umurezi mu mashuri abanza mu mwaka wa 6 muri GS Nkanga, we avuga ko n’ubwo abanyeshuri baba bafite ubwoba bw’ikizami cya NESA gisoza amashuri abanza, ibyo basabwa nk’abarimu baba barabikoze kugira ngo abo bigishije babashe gutsinda uko bikwiye. Agira ati: “Impamvu ni uko ari ikizami kibinjiza mu kindi cyiciro cy’amashuri yisumbuye.”

Avuga ko muri iki gihe n’ubwo abanyeshuri bari mu bizami n’ubundi, abo mu mwaka wa 6 kuko bitegura ikizami gisoza amashuri abanza, bagera ku ishuri mbere y’abandi kugira ngo bafashwe gukora imyitozo ibafasha kwitegura kuzatsinda ikizamini.

Mwarimu Duhabwanayo Onesphore
Mwarimu Duhabwanayo Onesphore

Hagenimana Marcel wigisha muri GS Nkanga, mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV na Bwiza.com, yavuze ko ukurikije ibindi bizamini abanyeshuri bakora, ibya NESA bikomera kurenza ibindi bakora birimo ibitegurwa n’umwalimu cyangwa akarere. Avuga ko impamvu yo kuba abanyeshuri bavuga ko ibi bizamini bitegurwa na NESA bikomera ari ubwinshi bwabyo kuko biba byafashe ku mpande zose ku buryo bisaba ko umunyeshuri ubikora na we akoresha umwanya neza.

Agira ati “Ukurikije ibizamini bya NESA, haba harimo gukomera kurenza ndetse ibitegurwa n’akarere ndetse n’umwarimu, kuko bo bafata impande zose, si uko ibiba biri mu kizamini biba bikomeye , ahubwo ubwinshi bwabyo, aho uzasanga umuntu yiga ibihembwe bibiri ariko bo ugasanga bateguye amasaha 3, ni na yo mpamvu uzasanga kuri bo bibagoye.”

Uyu murezi avuga ko iyo igihe cy’ibizamini bya NESA kigeze, abanyeshuri biba bibasaba imbaraga nyinshi kuko umunyeshuri w’umunebwe we bishobora no kumugora ntabe yabisubiza byose, bityo abanyeshuri bari hafi gukora ibizamini usanga baba bitoza banasubiramo ibyo bize ku buryo ntawe wasanga yicaye atuje.

Hagenimana Marcel
Hagenimana Marcel

Tuyisingize Deogratias, umuyobozi wa GS Nkanga, avuga ku myumvire y’abavuga ko ikizamini cya NESA gikomeye, avuga ko NESA ubundi itegura amasuzuma mu buryo bubiri, hariho ibizamini bikorwa n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’irindi suzuma ry’ikizamini gisoza umwaka wa 6 ubanza, uwa 3 n’uwa 6 w’amashuri yisumbuye. Uyu muyobozi avuga ko bidahabanye kuko n’ubundi aya masuzuma ari ibintu ubona ko ari byiza kuko iki kizamini n’ubundi kiba kigaragaza ireme ry’ibyo yize.

Agira ati “Umwana w’umuhanga mu ishuri n’ubundi n’iyo akoze rya suzuma ritegurwa na NESA, usanga bijyana, birajyana ntabwo bihabanye, baba bamubajije n’ubundi ku bihuje n’ibyo asanzwe yarize.”

Akomeza avuga ko kuba na none abanyeshuri bakora ibizamini bitatu bitegurwa n’abantu batatu kandi byose bigakosorwa na mwarimu nta kibazo kirimo kuko bose babanje gutegurwa, haba umunyeshuri ndetse ko babwira n’ababyeyi ko bagomba kugira uruhare mu kwigisha abana kuko baba biteguye ikizamini cyo ku rwego rw’igihugu. Ngo ni n’ibintu byiza kuko inzego zose ziba zizi ngo ni iki kizabera mu burezi.

Tuyisingize Deogratias uyobora GS Nkanga
Tuyisingize Deogratias uyobora GS Nkanga

Umuyobozi wa NESA, Dr Bahati Bernard, arahumuriza abitegura gukora ibi bizamini kuko ngo ntaho bitandukaniye n’ibyo basanzwe bakora. Ati: “Ibizamini bamye babikora, ntabwo ari ubwa mbere. Yego kino kiza cyitwa icya Leta ariko ibyo tubaza ntabwo biba biri hanze y’integanyanyigisho. Ni ibintu baba barize. Icy’umuntu yababwira ni ukwitegura neza kandi tukabizeza ko ikizamini gikorwa kigendeye ku byo bize. Ntabwo rero byakagombye kubahangayikisha, ni ikizamini kimeze nk’ibindi bakoze, n’ubwo cyo kiza cyitwa ikizamini cya Leta.”

Ibizamini bya Leta bizatangira muri uku kwezi kwa Nyakanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *