Akarere ka Burera ni kamwe mu turere tubitse ibyiza nyaburanga muri iki gihugu, ariko bibonwa n’ubasha kwihanganira urugendo. Nta gushidikanya ko imigendekere yako yaba ivutsa bamwe ubwo burenganzira bwo kumenya ibyiza bitatse urwa Gasabo. Ikirunga cya Muhabura, umupaka wa Cyanika, ikiyaga cya Burera, igishanga cy’urugezi, ibitaro bya Butaro, igicumbi cya Nyabingi n’ibindi, nibyo bifata umwanya munini mu rugendo.
Kwambukiranya akarere ka Burera, uturutse Musanze, bisaba guta umuhanda wa kaburimbo mu Kidaho ho mu murenge wa Cyanika, ukazahingukira ku wundi ugera kuri Base mu murenge wa Nemba. Mu modoka igenda yihuta byafata amasaha atatu idahagaze, naho ku modoka itwaye abashaka kwitegereza ibyo byiza, uru rugendo rufata amasaha atandatu.
Ikiyaga cya Burera: Iki kiyaga gifite ubuso bwa kilometerokare 52,8. Kigenda kinjira mu misozi, kandi kirimo ibirwa bigera kuri bitandatu, aribyo Bushongo, Batutsi, Bihosho, Munanira, Mudimba n’Icyabarihira.
Kiguherekeza mu rugendo, kuko umara amasaha abiri ugihura nacyo ukaba wakeka ko ari ikindi ubonye, kandi uko uhindukiye ureba aho uvuye, uhita uhuza amaso n’ikirunga cya Muhabura nacyo gikorwaho n’aka karere.
Udusozi dushoreranye dushoye muri cyo, ibishanga bigikikije biteyemo ibigori, ibirayi n’imboga. Gikora ku mirenge myinshi y’aka karere, irimo Cyanika, Kinoni, Butaro,Kagogo, Rugarama, Kinyababa, Gitovu, Rusarabuye, n’indi.
Iki kiyaga kimena amazi yacyo muri Ruhondo, kimaze kwibaruka urugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka, rufatiye runini u Rwanda mu kubyara umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa.
Ibitaro bya Butaro: Ugeze mu gasanteri k’ubucuruzi ka Butaro, ukata ibumoso, ukazamuka agasozi kadahanamye, ugenda unyura ku bantu benshi biganjemo abikoreye udukwi dutunganije, n’udufuka turimo ibiribwa bibisi. Uba kandi ushoreranye n’utumoto tw’abantu buzuye ivumbi, bahetse abarwayi baje kwivuza.
Hejuru aho niho hari ibitaro kabuhariwe mu kuvura indwara kirimbuzi ya Kanseri. Ibi bitaro bimaze imyaka isaga itandatu bivura abanyarwanda baturutse imihanda yose, ndetse n’abaturuka mu bihugu bituranyi.Benshi bemeza ko muri aka karere ariho bibarizwa gusa. Imbere muri ibi bitaro kandi, uhasanga igiti cy’umuvumu cy’inganzamarumbu, kinagaragara mu kirango cy’ibi bitaro. Iki bemeza ko ari igiti cya Nyabingi, ngo kijya kinarira amaraso. Abubatse ibi bitaro birinze kugikoma, ahubwo kibungabungwa nk’ikirango cy’amateka ya Butaro.
Igicumbi cya Nyabingi: Abantu bakuze muri uyu murenge wa Butaro, bavuga ko ariho hari igicumbi cya Nyabingi. Uyu Nyabingi ngo ni umukobwa w’impenebere utarigeze abyara, waje aturutse mu Ndorwa. Yabaye aho i Butaro, Abanyarwanda bakajya baza kumwiyambaza nk’Imana yabo, mu gihe amadini yari ataraduka mu Rwanda. Ahitwa ku gicumbi cye nyirizina, ni mu kagari ka Mubuga. Harangwa n’ibiti byinshi by’imivumu n’imirinzi(umuko), byakuze bikaba inganzamarumbu. Harangwa kandi n’amazu acucikiranye, y’abahoze ari abagaragu n’abambari be, kimwe n’ay’ababakomokaho.
Igishanga cy’Urugezi: Iki gishanga cy’amayobera n’amateka menshi. Nacyo gikora ku mirenge myinshi y’aka karere, kandi iyo ukitegereje usanga cyaba cyarigeze kuba ikiyaga. Hejuru ni ibyatsi, ariko munsi kigizwe n’amazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gifite ubuso bwa ha 6735, gihana imbibe n’imirenge 7 y’akarere ka Burera ariyo Gatebe, Kivuye, Butaro, Rusarabuye , Rwerere na Ruhunde. Gikora kandi ku mirenge 2 y’akarere ka Gicumbi ariyo Nyankenke na Miyove.
Gisohokamo amazi y’umukara wagirango ni ava mu cyiniko. Ibi bituma hari abavuga ko cyaba kirimo Nyiramugengeri cyangwa Peteroli, ariko nta bushakashatsi burakorwa. Aho gisohokera naho hari agasumo(chute), kahaye izina akagari ka Rusumo, kari mu murenge wa Butaro.
Iyo iki gishanga gihungabanye, U Rwanda rwose rurahungabana: amazi yacyo agabanutse, ibiyaga bya Burera na Ruhondo birakama. Amazi ya Burera iyo abaye make, urugomero rwa Ntaruka rubyara umuriro muke, bigakoma mu nkokora ubuzima bwo mu mijyi y’u Rwanda, n’imirimo imwe igahagarara.
Iki gishanga gifite amateka, yo kubika ingunge n’ibyigomeke. Niho Basebya ba Nyirantwari wigometse ku butegetsi bw’umwami yiberaga. Ni igicumbi cya Ndungutse, nawe wari ikigomeke. Hari n’abavuga ko ariho Habyarimana yafungiye Kayibanda, amaze kumuhirika ku butegetsi, nyuma inzara ikaza kumutsindayo.
Ishyamba ry’urugano: Iri ni ishyamba rigari riri mu kagari ka Gatsibo n’aka Nyamicucu, rikaba rikomeza kugera mu gihugu cya Uganda. Iri shyamba ribamo abantu benshi, abagande n’abanyarwanda, cyakora akarere kamaze kuvanamo imiryango ikabakaba 200 kayituza mu bandi banyarwanda. Bigugira ko “ Bavanwa mu ishyamba bazanwa mu gihugu ”. Abaribamo batunzwe no guhiga bagatungwa n’ibivuye ku muhigo wabo.
Uwavuga ibyiza bya Burera bwakwira bugacya, ariko abarambukiwe baganayo. Hari imisozi myiza yera ubwoko bwinshi bw’ibiribwa, ku buryo “ hari n’abibaza impamvu abasuhutswa n’inzara bajya ibugande ntibajye iburera”.
Aka karere ka Burera ni kamwe muri 5 tugize intara y’amajyaruguru, kakaba kagizwe n’imirenge 17. Gafite kilometero kare 664 n’igice. Abaturage bako batunzwe ahanini n’ubuhinzi bw’ibirayi, ibishyimbo, ibigori n’ingano. Ubu mu migambi y’akarere harimo no guteza imbere ubukerarugendo, hubakwa amahoteri ku kiyaga cya Burera.
Karegeya Jean Baptiste











