Nyuma yaho minisiteri y’ ubucuruzi isabiye abahinzi b’ ibirayi kwibumbira mu makoperative ndetse ikanabizeza ko igiye kubashakira amasoko ku giciro cyo hejuru abaturage batangaza ko akababaro n’ ubukene ari byose.
Mu kiganiro n’ Ijwi rya Amerika, abaturage bo mu Karere ka Burera bari basanzwe batunzwe n’ ubuhinzi ndetse n’ ubucuruzi bw’ ibirayi bavuga ko batewe agahinda ndetse n’ akababaro n’ imibereho bari gucamo.
Ati” Birabaje kubona umuntu agomba kujya gusaba uburenganzira bwo gusarura ibiribwa yihingiye mu murima we bwite ndetse akanasabwa icyangombwa”.
Aha baturage batangaje ko ubwo Minisitiri w’ ubucuruzi yabasobanuriraga iyi gahunda barishimye kuko yabumvishaga ko bagiye kubashakira amasoko yabagirira akamaro.
Bati” Minisitiri Vincent Munyeshyaka yari yatubwiye ko ikiro twajyaga tugurisha amanyarwanda 60 tuzajya tukigurisha kuri 135 cyangwa 140 gusa kugeza magingo aya amaso yaheze mu kirere abo bakiliya b’ ikirenga turababura ndetse banatubuza gukorana n’ amamodoka yajyaga abijyana I Kigali”.
Kuri iyi ngingo abahinzi bacuruza ibirayi babaza impamvu basabwa ibyangombwa mu isarura kandi mu ihinga ntacyo basabwa basaba ko Leta yabashyiriraho imisoro aho kugirango bakomeze kuburabuzwa.
Bakomeza basaba Minisitiri y’ ubucuruzi kubakiza imikorere mibi y’ mashyirahamwe ngo kuko aharanira inyungu zayo bwite atitaye ku mibereho y’ abanyamauryango.
Iki kibazo gishingiye kuri politiki nshya yo kugenzura ubucuruzi bw’ ibirayi cyatangiye kugira ingaruka zitari nziza ku baturage nko kubura amafaranga yo kohereza abana ku mashuri , kubona ibiribwa bihagije n’ ibindi.
Si ibyo gusa, kuko amakuru agera kuri Bwiza.com aturuka mu Majyaruguru avuga ko hari n’ ababyeyi basigaye babwira abana babo gusangira ibihari ngo nibamara kurangira bazafate inzira bajye gupagasa.
Aba bacuruzi bararira ayo kwarika kubera icyo bita amananiza batazi icyo ashingiyeho mu gihe n’umuhinzi w’ibirayi muri rusange amarira ari yose.
Umuhinzi w’ibirayi mu turere twa Musanze na Burera mu gihe gito gishize ikiro cy’ibirayi cyaranguraga amafaranga 75 kandi ni ihame ko agomba kubigurishiriza mu makoperative y’abahinzi
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho


