Bamwe mu mpunzi zâ Abarundi barimo nâabanyapolitiki bakomeye mu Burundi bahungiye mu Bubiligi batangaje ko bagiye kurwanya ubutegetsi bwâi gihugu cyabo buyobowe nâishyaka rya CNDD-FDD bakoresheje intwaro ngo kuko izindi nzira zose zakoresheje zititawe nâ ubuyobozi.
Ababitangaje barimo ishyaka riharanira ishyirwa mu bikorwa ryâamasezerano ya Arusha rya CFOR-Arusha, CNR Ingeri Yarugamba na MAP Burundi Buhire aya mashyaka yose atavuga rumwe nâ ubutegetsi bwa Evaliste Ndayishimiye akaba akorera mubuhungiro.
Mu nama baherutse kugirira I Bruxelles mu gihugu cyâ Ububiligi, abayobozi bâ ayo mashyaka yose atavuga rumwe na leta ya Gitega bavuze ko amatora aherutse kuba yabayemo ubujura bukomeye ugereranyije nâ imibereho abaturage bâ u Burundi babayeho muri iki gihe
Umwe mu bayobozi bâiyi mitwe ya Politiki ishaka gutangiza urugamba kuri Leta ya Perezida Evariste Ndayishimiye, witwa Frederic Bamvuginyumvira wanabaye Visi Perezida wâu Burundi kuva mu 1998 kugeza mu 2001, ari na we Perezida wa CFOR Arusha, yabwiye itangazamakuru ko biyemeje gufata intwaro bakarwanya Leta ihari, ngo kuko ikomeje kuyobora igihugu cyabo nabi.
Yagize ati: âTurebye ibyo tugiye kujyamo, nta cyatuma abantu batavuga bati âturafata intwaroâ. Ubutegetsi mu byâukuri ntibukeneye ko abandi bantu bavuga irindi jambo, atari iryo gusa.â Ngo ni nyuma yâ uko babonye ko Perezida Ndayishimiye inzira zâ ibiganiro atazikozwa
Ni naho yasobanuye ko abanyapolitiki bahungiye mu Bubiligi ba Barundi biyemeje guhuza imbaraga bagafata intwaro kugira ngo barwane urwo rugamba rwo guhirika leta ya Gitega itita ku baturage cyangwa ngo ihe umwanya abatavuga rumwe nayo ngo baganire icyateza imbere u Burundi.
Yakomeje avuga ko bagiye gushaka abandi bantu bari hagati mu gihugu cyâu Burundi, bemera bakizirika umukanda mu rwego rwo kugira ngo barwanirire igihugu cyabo. Avuga ko abenegihugu ko bafite uburenganzira bwo kurwanya Leta mu gihe idakora inshingano zayo.
Ati: âIyo Leta itubahiriza uburenganzira bwâikiremwamuntu, icyo gihe abenegihugu bafite uburenganzira bwo gufata intwaro bakayivanaho.â Avuga ko bazakora ibishoboka byose ndetse nâ icyo byasaba cyose ariko umugambi biyemeje ugashyirwa mubikorwa.
Aba Barundi bari mu Bubiligi biyemeje kurwanya Leta yabo, mu gihe iki gihugu cyari gisanzwe gifite indi mitwe yitwaje intwaro iyirwanya irimo uwa Red-Tabara nâuwa FOREBU nâindi mitwe itandukanye.
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka turimo undi mutwe wa Politiki witwa FRB-Abarundi na wo watangaje ko wihuje nâuwa UPR na UPF kugira ngo irwanye ubutegetsi bwâi Gitega bukomeje guhonyora uburenganzira bwa kiremwa muntu no kutita ku baturage.


