1002711060

Burundi:Umusore w’imyaka 23 yakatiwe igifungo cy’ umwaka azira guca ikarita y’itora

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rukuru rwa Rutana mu gihugu cy’ u Burundi rwakatiye igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe umusore witwa Gilbert Hatungimana, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucamo ibice  ikarita y’ itora.

Uyu musore w’imyaka 23 ukomoka kumusozi wa Kivoga mu ntara ya Rutana mu majyepfo y’u Burundi iyi Karita yayitabuye ubwo yari ayambuye umwana wari uvuye kuyifatira umubyeyi we ku biro by’itora.

Ibi bikaba byarabaye tariki ya 12 Gicurasi 2025,  ubwo uyu musore Gilbert Hatungimana yahagaritse umwana mu nzira, amusaba ikarita yari avanye ku biro by’itora, maze ayicamo ibice.

Mu rukiko, Hatungimana yaburanye yemera icyaha atazuyaje, ariko ntiyigeze asobanura impamvu zifatika zashingirwaho mu kugabanyirizwa igihano.

Ni ibintu byakomerekeje imitima ya benshi mu baturage ba Rutana nubwo bamwe bashimangira ko igihano cyari ngombwa mu rwego rwo kurengera ubusugire bw’amatora, abandi bakavuga ko ubutabera bwari bukwiye kwigisha aho guhana gusa,

Na cyane ko bavuga ko byakozwe n’umwana ukiri muto kandi utarigeze agaragaza ko yabikoranye ubugome cyangwa ngo habe hari ibikorwa bya Politiki bibyihishe inyuma.

Umwe mu baturage ba Kivoga yagize ati:“Umwana ashobora gukosa, ariko kuko ntakigaragaza ko yari ashyigikiwe n’imitwe ya politiki cyangwa ko yari afite undi mugambi mubi? Kuki batamufashije kumenya agaciro k’iyo karita aho kumufunga?”

Abasesenguzi bagaragaza ko ubutabera bugomba kubahiriza amategeko, ariko bukanashingira ku mibanire n’imibereho y’abaturage aho bamwe bemeza ko ubujyanama n’uburezi bifite uruhare runini kurusha igihano cy’igifungo cyonyine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *