Amakuru yâuko ibintu byifashe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byâumwihariko mu Ntara ya Kivu ya Ruguru iherereye mu Burasirazuba bwâicyo gihugu ahakomeje intambara hagati ya M23 nâigisirikare cya Leta yâicyo gihugu gifatanyije nâabafatanyabikorwa barimo SADC, Ingabo zâUburundi, Inyeshyamba za FDLR, WAZALENDO nâabacanshuro.
Uko ibintu byifashe kugeza kuri uyu wa 15 Mata 2024:
1. Icyumweru kirihiritse Perezida wâicyo gihugu ataraboneka
Kuva ku wa 07 Mata 2024, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yaburiwe irengero. Byabanje gutangazwa ko uyu yaba yaragiriye uruzinduko mu Rwanda mu kwifatanya nâAbanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko nyuma yâamasaha make uwo munsi ibyo biterwa urwatsi nâumuvugizi wa Perezidansi, Tina Salama watangaje ko perezida ari mu ruzinduko rwâingirakamaro ku gihugu ariko ntiyavuga aho yarukoreye.
Andi makuru yavuze ko uyu yaba yarerekeje i Burayi mu gihugu cyâUbubiligi ndetse hari nâabemeza ko indege ye na nâubu iparitse aho mu Bubiligi, hari nâabavuga ko ngo perezida yaba arwariye muri icyo gihugu ariko nabyo ukuri kwabyo ntikwizerwa.

Abandi bo bemeza ko yaba yaragiye mu biruhuko mu rwego rwo gushyira ubwenge ku gihe biturutse ku kuba ingamba zose yagiye afata mu kurwanya umutwe wa M23 zaratsinzwe none kuri ubu uwo mutwe ukaba ubura gato ngo wigarurire intara yose ya Kivu ya Ruguru.
2. Umutekano muke ukomeje kwiyongera i Goma
Guhera mu ntangiriro zâuku kwezi kwa Mata ibintu byarushijeho kuba bibi mu mujyi wa Goma, hari abavuga ko ubuzima bwâumuntu wese uri muri Goma bubarirwa ku ntoki kuko umuntu aramuka atizeye kwirirwa nâuwiriwe ntabe yizeye kuramuka.
Ibi bibazo byâumutekano muke biragaragarira mu mirambo yâabantu ya hato na hato itoragurwa umunsi ku munsi hirya no hino mu duce two muri uyu mujyi wa Goma, amakuru akavuga ko bari kwicwa nâinsoresore za WAZALENDO zigamije kubambura utwabo. Umwe mu basesenguzi yagize ati âKugira amafaranga uri i Goma bisobanuye ko ugomba kwicwa, kugira umugore mwiza nabyo birakwicisha,⊠kuba uri i Goma ugomba kuba utizeye kuramuka.â
Byasabye ko ubutegetsi bufata icyemezo cyâuko nta murwanyi wa WAZALENDO wemerewe gutemberana intwaro muri Goma gusa bamwe bakemeza ko ibyo bidashoboka, hari nâabasabye ko abagaragara muri ubu bugizi bwa nabi bahanishwa kwicwa kugira ngo bitange isomo ku bandi babyishoramo.
Abandi basesenguzi bakemeza ko ibintu i Goma byarushijeho kumera nabi kuva aho umutwe wa M23 utangiriye gusuhuza abatuye uwo mujyi ubereka ko ushaka kuwufata aho ngo byateye ubwoba aba WAZALENDO nâingabo za Leta kubera kwikanga gutsindwa.
Ni mu gihe ariko M23 yo yasabye abatuye Goma guhaguruka bakamagana ibikorwa bibi bya Leta na WAZALENDO, ababikurikiranira hafi bakemeza ko ubwo busabe bwa M23 bunagamije kumenya niba abaturage bâi Goma bifuza ko hafatwa nâuyu mutwe ukababohora.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru hari imyigaragambyo yari iri kubera mu gace kitwa âTurungaâ aho urubyiruko rwaho rwafungishije amabuye umuhanda mu rwego rwo kwamagana ubwicanyi bukomeje kugaragara muri Goma. Umuhanda bafunze ni uwa Kilijiwe â 3 Ă©toiles, ni muri teritwari ya Nyiragongo.
#RDC ðƞâĄÂšĂ°ĆžâĄÂ© : dans le territoire de #Nyiragongo au nord de la ville de Goma Ă Â Turunga, la tension monte petit Ă Â petit. Les jeunes en colĂšre sont entrain de barricader des axes routiers Ă Â Kilijiwe-3 Ă©toiles.
Ils dennoncent la montée de l'insécurité dans cette partie du territoire de⊠pic.twitter.com/z93rQKBysN
â Daniel Michombero /Batubenga (@michombero) April 15, 2024
3. Imirwano ya hato na hato irakomeje muri Masisi
Mu gace ka Sake, byâumwihariko mu misozi ikikije uyu mujyi haracyumvikana gukozanyaho kwa hato na hato hagati ya M23 nâingabo za Leta (FARDC) zifatanyije na ba bafatanyabikorwa bazo.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano ikomeye yari iri ahitwa Nyamubingwa muri gurupoma ya Mupfunyi Shanga naho ho muri Masisi.
Abasesenguzi bakavuga ko iyi mirwano ahanini itangizwa na Leta mu rwego rwo gukomeza gushimashimaho ngo irebe ko yabasha gutsimbura abarwanyi ba M23 byibuze kuri umwe mu mihanda yose yagaruriraga umujyi wa Goma kuri ubu yafunzwe.
4. Patrick Muyaya yapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994
Minisitiri ushinzwe itumanaho muri DRC, Patrick Muyaya yakoresheje imvugo ipfobya ndetse itavuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari ari kwamamaza ikiganiro cyatambutse kuri televiziyo yâIgihugu, RTNC.
Muyaya yavuze ko ikiganiro cyahawe inyito ivuga ngo âImyaka 30 irahagijeâ ngo kikaba cyagarukaga ku nkomoko ya jenoside aho ngo âAbatutsi, Abahutu nâAbatwa bishwe urwâagashingaguro.â Iyi akaba ari imvugo ipfobya kuko ukuri kuzwi ndetse kwanemejwe nâumuryango mpuzamahanga ni uko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
#RDC : « 30 ans à §a suffit !  »
Raconter notre version de lâhistoire aprĂšs 30 ans de malheur et de dĂ©solation, consĂ©quence du gĂ©nocide rwandais.Suivez ce soir 21h00 sur la @rtncofficielle1, la premiĂšre Ă©mission de la sĂ©rie « 30 ans à §a suffit !  » qui va porter sur les origines⊠pic.twitter.com/ExjVuEug2z
â Patrick Muyaya (@PatrickMuyaya) April 14, 2024
5. Karidinali Fridolin Ambongo yasuzuguriwe ku kibuga cyâindege
Karidinali Ambongo wari ugiye i Roma yisanze yangiwe kwicara mu ntebe yâabanyacyubahiro ubwo yari ageze mu ndege. Amakuru avuga ko mu buryo butunguranye uyu Musenyeri umaze iminsi ataripfana mu kwamagana imigirire ya Leta yabujijwe kwicara muri uwo mwanya yoherezwa mu byicaro bya rusange mu ndege.
Abanyapolitike batandukanye barimo na Martin Fayulu bamaganye iyi migirire yâababishinzwe. Ntacyo abakoze icyo gikorwa bari batangaza ku cyabateye gukora uko.
Musenyeri Ambongo aherutse gutangaza ko impamvu abantu benshi bagenda bava ku gushyigikira Leta ari uko ari Leta yimitse ubugizi bwa nabi nâamacakubiri. Ibyo byaje byiyongera kandi ku kuba kiliziya ayobora yo muri Congo yaramaganye ibyavuye mu matora yo mu Ukoboza 2023 yashyize Tshisekedi ku ntebe yâumukuru wa DRC.
Je suis indignĂ© du traitement dĂ©gradant rĂ©servĂ© Ă Â Son Ă â°minence le Cardinal Fridolin Ambongo par les agents des services de l'aĂ©roport international de N'Djili. Personne ne peut empĂ ÂȘcher le Cardinal de dĂ©noncer les maux qui rongent notre pays. C'est l'une de ses missions⊠pic.twitter.com/Ijo7xdZ9sm
â Martin Fayulu (@MartinFayulu) April 15, 2024


