Mu gihe hirya no hino mu isi biteguraga kwizihiza umwaka mushya wa 2024 ndetse banishimira gusoza uwa 2023 mu mahoro, mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ho siko byari byifashe.
Muri icyo gihugu ho hari umubare muke w’Abaturage bishimiraga iyo ntambwe yo kwambukiranya umwaka, abandi bake cyane bo bakanabitwarirana no kwishimira itsinzi ya Perezida Felix Antoine Tshisekedi wari umaze kwemezwa nk’uwatorewe kuyobora icyo gihugu naho abandi benshi bo bari bari mu marira n’imiborogo batewe no kuraswaho n’Igisirikare cya Leta ibisasu bya rutura abandi bo barinzwe bikomeye n’inzego z’umutekano ngo batagumuka bakajya kwigaragambya bamagana ibyavuye muri ayo matora.
Ku mugoroba wok u wa 31 Ukuboza 2023, nibwo Komisiyo yigenga y’Amatora muri DRC yemeje ko Felix Antoine ari we watsindiye by’agateganyo kuyobora icyo gihugu muri manda ya kabiri. Ni amatora ataravuzweho rumwe biturutse ku bujura n’amanyanga byayagaragayemo ku buryo abakandida bagera ku icyenda nabo bari bari muri aya matora bose basabye ko yasubirwamo uretse ko CENI yabiteye utwatsi.
Bigitangazwa ko Tshisekedi ari we watowe, abarimo Bertrand Bisiimwa uyobora umutwe wa M23 ndetse na Willy Ngoma uvugira uwo mutwe kuri ubu ugenzura ibice byinshi muri Kivu ya Ruguru, banditse bavuga ngo “Ihuriro ry’Ingabo za Leta n’Abafatanyabikorwa bazo bari kurasa ku bice byinshi byaho tugenzura bituwe n’abaturage b’abasivile.”

Nk’ibisanzwe ubutumwa bw’abo muri uyu mutwe bukunda gusoza bemeza ko baza gukomeza kwirwanaho no kurindira umutekano abaturage b’Abasivile.
M23 kuri ubu niyo igenzura ibice byinshi byo muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru. Uyu mutwe ukaba kuri ubu unabarizwa mu ihuriro ry’abarwanya ubutegetsi bwa Kinshasa rya AFC (Alliance Fleuve Congo), iri ribinyujije mu muyobozi waryo ari we, Coroneille Naanga mbere y’uko ibyavuye muri ariya matora bitangazwa yari yavuze ngo “Twifatanyije n’abandi bakandida biyemeje kwamagana ibyavuye muri ayo matora y’ikinamico agamije kwimika Tshilombo.”
Naanga yanashimangiye ko ubu atakiri mu buhingiro ahubwo ko ari muri DRC ndetse ko batangiye urugendo ruzanabageza i Kinshasa guhirika ubutegetsi bwa Tshilombo bashinja kuba burangwa n’ivangura rishingiye ku bwoko, kunyereza umutungo, kudaha agahenge abatabushyigikiye n’ibindi.
Icyicaro cy’Ishyaka rya Moise Katumbi cyasenywe
Amashusho yakwirakwiye ku rubuga rwa X agaragaza abantu bari gusambura inyubako yo mu ntara ya Kasai ahitwa Mbujimayi yakoreragamo ishyaka rya Essemble pour La Republique rya Moise Katumbi.

Aba basenye iyi nyubako byemejwe ko ari abashyigikiye Perezida Tshisekedi bari bari kwishimira ko yatsinze amatora ariko bakaba basenye iyi nyubako nko mu rwego rwo kugargaza ko badashaka ririya shyaka mu gihugu cyabo.
Abaperezida bake cyane nibo bashimiye Tshisekedi ku kuba yegukanye itsinzi
Bitandukanye n’uko ubusanzwe bijya bigenda ku bategetsi bo ku isi aho iyo hagize uwegukana itsinzi usanga abo mu bindi bihugu bari kumushimira banamwifuriza kuzagira akazi keza, kuri Felix wa DRC we siko byagenze kuri aya matora.

Kugeza ubu abaperezida barimo Ndayishimiye Evariste w’Uburundi, Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya, Emerson Munangagwa wa Zimbabwe, Azali Assoumani w’Ibirwa bya Comores akaba na perezida w’icyubahiro wa AU kuri ubu na Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo nibo bashimiye Tshisekedi ku kwegugana iyi tsinzi.
Mu baturage hari Umwuka w’ubwoba no kwigengesera
N’ubwo hari abantu bake bo ku ruhande rwa Tshisekedi bagerageje kwihuriza hamwe mu kwishimira iyi tsinzi, umubare munini w’Abatuye muri iki gihugu wo kuri ubu ufite ubwoba bw’ibishobora gukurikira aya matora, ibi ahanini bikaba biri guturuka ku kuba abakandida bari bahanganye na Tshisekedi barimo nka Moise Katumbi wanahabwaga amahirwe nabo barahamagariye ababashyigikiye guhaguruka bakamagana ibyavuye muri aya matora.

Ibyo byatumye Leta ya Kinshasa yohereza ingabo kaburahiwe zirimo na ba maneko batambara imyenda y’Igisirikare hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bice byiganjemo abaturage benshi bashyigikiraga bariya bakandida mu rwego rwo kugira ngo bazabacecekeshe nibashaka kwigaragambya.
Ibyo bikaniyongeraho ko nko muri Kivu ya Ruguru ho hakiri intambara ya M23 ihanganye n’Ingabo za Leta, Abarundi, FDLR, WAZALENDO n’Abacanshuro.



