Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Ukwakira, kuri Sitade ya Kigali mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN), cyizaba mu mwaka wa 2020, muri Cameroon umukino urangiye amakipe yombi anganyije 1-1, ariko u Rwanda rukomeza ku giteranyo cy’imikino yombi ubanza ndetse n’uwo kwishyura.
Ni umukino watangiye ku isaha ya Sacyenda n’igice (15H30), aho Amavubi yari yakiriye Ethiopia umukino wo kwishyura wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’Afrika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN), nyuma y’uko umukino ubanza Amavubi yatsinze Ethiopia 1-0 iwayo. Ethiopia yinjiye muri uyu mukino isabwa gutsinda harimo ikinyuranyo cy’igitego kugirango ibe yakomeza.


Umukino waje gutangira imbere y’abakunzi b’Amavubi bari benshi aho Sitade ya Kigali yari yuzuye. Ethiopia yatangiye yataka cyane ishaka igitego mu gihe Amavubi yakinaga yugarira. Iminota 15’ yambere yakiniwe mu rubuga rw’izamu rw’Amavubi. Ku munota wa 35 Manishimwe Djabel yacenje ba myugarioro ba Ethiopia maze baramutega umusifuzi avuga ko ari ikosa. Djabel yaje gutera neza umupira ariko Aynekulu Lealem Birhanu, umuzamu wa Ethiopia umupira arawufata.
Amavubi yakinaga yugarira cyane kubera igitego yatsindiye hanze mu kino wabanje. Iminota 40 y’igice cya mbere Amavubi yakinnye yugarira aho wabonaga ko umutoza yabasabye kutagira igitego batsindwa. Ku munota wa 40 Ethiopia yashoboraga kubona igitego nyuma y’umupira watewe neza na Amanuel Yohannes ariko Kimenyi Yves umupira arawufata.

Ku munota wa 44 Sugira Erinest yafashe umupira maze ba myugariro ba Ethiopia bagirango yari yarariye ateye umupira ba myugariro ba Ethiopia umupira bawushyira muri koroneli. Niyonzima Haruna ateye koroneli bawusubiza muri Koroneli bongeye kuyitera bawukururamo ugarukiye Djabel umupira awuteye ujya inyuma y’izamu gato. Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye maze bongeraho umunota umwe igice cya mbere cyirangira amakipe yose anganyije 0-0.
Nyuma yo kumva inama z’abatoza igice cya kabiri cyatangiye maze amakipe aratakana aho Amavubi yaje guhindura imikinire atangira kwataka. Ku munota 54 Sugira Erinest yaherejwe neza umupira na Djabel maze ashota mu izamu ariko umusifuzi avuga ko yari yarariye. Mashami Vincent yakoze impinduka maze ashaka ibitego akuramo Manishimwe Djabel maze yinjizamo iyabivuje Ozey.
Ku munota wa 72’ Ethiopia yabonye igitego cyatsinzwe na Lemene Taafesse nyuma yo guhagarara nabi kwa Manzi Thierry maze uyu mukinnyi agahita ashota mu izamu. Nyuma yo gutsndwa igitegi Amavubi yasabwa kubona igitego kuko mu mikino yombi ubanza no uwo kwishyura yari 1-1.
Mashami yahise akora impinduka Iranzi ku munota wa 73 asimbuye Niyonzima Olivier Sefu. Amavubi yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 83’ cyatsinzwe na Sugira Ernest. Iminota 90’yarangiye maze hongerwaho iminota ibiri. Nayo iza kurangira amakipe yombi anaganyije 1-1. Ariko Amavubi aza gukomeza kubera igitego yatsinze cyo hanze. Bidasubirwaho u Rwanda ruhita rubona itike yo kuzakina imikino y’Afrika y’abakina imbere mu gihugu (CHAN), ya 2020 izabera mu gihugu cya Cameroon

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanzamo:
Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Aimable Nsabimana, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Imran Nshimiyimana, Niyonzima Olivier Seif, Ndabimana Eric Zidane, Manishimwe Djabel, Sugira Ernest, Niyonzima Haruna.

Abakinnyi 11 ba Etiyopiya babanjemo:
Aynekulu Lealem Birhanu, Desta Demu Tura, Antheneh Tesfaye, Hayder Sherefa Juber, Amanuaer Aregawi, Amanuel Yohannes Gamo, Lemeen Tafesse, Adis Gebru, Aschalew Tamene Seyoum, Surafe Mengistu, Remdan Mohamed.
ANDI MAFOTO

Ndayiragije Maxi Justin /bwiza.com


