Mbarushimana Clement uzwi nka Clement Thevibe ni umusore w’Umunyarwanda, wabonye izuba tariki 05/Nzeri/ 1998, ubusanzwe ni umucuranzi w’inanga za kizungu ( Guitar) aho asanzwe acuranga guitar solo ndetse na acoustic. Gusa kuri ubu uyu musore wavukiye mu mujyi wa Kigali yatangiye urugendo rwa muzika nk’umuririmbyi mu njyana ya RNB.
Clement Thevibe yatangiye urugendo rwe rwa muziki kuri uyu wa gatanu tariki 29/Mutarama/2021 aho yashyize hanze indirimbo ye ya mbere iri kuri album ye yamaze gutunganya. Iyi ndirimbo yayise Ntiwabimenye.
Clement Thevibe aganira na Bwiza.com yavuze ko yifuza gukora umuziki ashyizeho umutima n’ubwenge bwe bwose kugeza muzika y’u Rwanda haraho ayigejeje , Abajijwe aho yumva akura icyizere n’imbaraga zo kuzakora ibyo bakuru bananiwe yagize ati:
” Ndashaka gukoresha ubumenyi mfite muri muzika, nzi gucuranga guitar n’ibindi ndetse no kuririmba neza, mu ndimi zitandukanye nkananoza imyandikire nicyo cyizere nishingikirijeho, mbese gukora cyane, ngashyira imbere umwimerere wanjye nibyo nizeye kurusha ibindi”.
Indirimbo Ntiwabimenye ya Clement TheVibe yakozwe na Meira Pro muri studio ya Umushanana Records imwe mu nzu itunganyanya imiziki nshya ariko irimo itanga icyizere.
Clement Thevibe abajijwe uko abona abahanzi bagenzi be muri iy’iminsi yasubije agira ati ” Abahanzi b’abanyarwanda barimo gukora ubutaruhuka, umwe arakora indirimbo ikurikiye ikaza ari rurangiza, nukuri umuziki wacu ufite urwego rwiza umaze kugeraho”.
Clement Thevibe asoza ikiganiro yagiranye na Bwiza.com, yasabye Abanyarwanda kumushyigikira ubundi akabaha ibyo afite byose, ikindi kandi yisabiye abanyamakuru b’ingeri zose kumushyigikira mu rugendo rushya rwa muzika atangiye, yashoje ashimira Bwiza.com kuba nayo yafashe iya mbere mu kumushyigikira.
Reba indirimbo Ntiwabimenye ya Clement TheVibe hano.


