Umuyobozi wa Batayo ya 73 y’ingabo zikorera mu karere ka Rusizi, Lieutenant Colonel Fred Habarugira, avuga ko bitumvikana kuba mu bajura bashikuza abaturage amatelefoni mu mirenge myinshi y’aka karere hagaragaramo n’abana b’imyaka 8 kuzamura, bagombye kuba bari mu ishuri, bataha bakaba hamwe n’ababyeyi, agasanga ahanini bituruka ku babyeyi bataye inshingano zo kurera.
Mu butumwa yahaye abaturage b’umurenge wa Giheke muri aka karere, mu muganda wo gutera imikindo ku muhanda munini wa Kaburimbo Rusizi-Huye, binajyanye n’ukwezi kw’isuku kwahariwe polisi y’igihugu mu Rwanda, Lt Col. Habarugira, yibanze cyane ku mutekano, aho yavuze ko mu bikorwa by’umutekano nta tekinika rigomba kuzamo nk’uko hari aho usanga abayobozi bamwe bakora raporo zitekinitse, ariko ku mutekano ho ari icyitonderwa.
Agaruka ku mirerere y’abana ikwiye, Lt Col. Habarugira yagarutse ku bujura bwari bumaze iminsi buvugwa mu mirenge myinshi y’aka karere mbere y’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani, cyane cyane mu mujyi n’inkengero zawo.
Icyo gihe abaturage ntibasibaga kwinubira kwamburwa ibirimo amafaranga n’amatelefoni n’insoresore zabategeraga mu mayira, abajura batoboraga inzu bagatwara ibirimo, abibaga inka cyangwa bakicira ingurube mu biraro bakazibagiramo bagatwara inyama cyangwa bakazibagira mu mashyamba yo hafi aho, n’ibindi,ku buryo byagaragariraga buri wese ko byari bimaze gufata intera yasabaga inzego zose bireba guhaguruka zikabihashya.
Ati: “Wibaza ukuntu inka yibwa ikava mu mudugudu ikarenga akagari n’umurenge ntiboneke, ntaho yabagiwe, ari inka y’imbyeyi, ikibazo kikaba amarondo adakora. Icyo gihe ayo marondo aba ari baringa. Abayobozi b’amasibo, ab’umudugudu,ba Gitifu b’utugari, imirenge, mwebwe abaturage n’izindi nzego mugomba kumenya ko buri wese arebwa n’umutekano. Ku mutekano nta gutekinika kubaho. Watekinika mu nyandiko cyangwa mu bindi ariko umutekano wo ntutekinikwa. Niba ari irondo nirikorwe uko bikwiye, kuko iyo rikorwa neza na wa mugizi wa nabi ugenda nijoro muramubona.’’
Ku bashikuza abaturage amatelefoni, ati: “Ba bandi bashikuza abaturage, cyane cyane abagore amatalefoni bavuka iwanyu ariko ntimubavuga. Urubyiruko rwiroha mu ngeso mbi zirimo n’ubujura bwo gushikuza amatalefoni, kuko rwanze inzira y’ishuri irugeza ku buzima bwiza, rukazitunga, rukazigurira ibyo rushaka. Birakorwa n’urubyiruko rwanze kwiga cyangwa kwihangira imirimo myizay’iterambere. Ntiwatungwa no kwiba ngo uzabeho,n tibishoboka, kuko ntiwakwiba telefoni uyu munsi,e jo ngo ejobundi uzongere tutaragushyikira.’’
Avuga ko urubyiruko nk’uru hari ibigo runyuzwamo, rukabanza kwigishwa, ariko uwo bigaragaye ko atumva inyigisho, icyo gihe ajyanwa aho ahanwa,kuko biba bigaragara ko adashobotse kandi abangamiye iterambere ry’abaturage.
Uyu musirikare yagarutse cyane no ku rubyiruko rwiyise abameni rwiba abaturage rukoresheje ikoranabuhanga, rukagaragara cyane cyane mu mirenge ya Nkungu na Nyakarenzo, na rwo ngo rurahangayikishije cyane kuko rwiba amafaranga ku matelefoni, mu buryo abaturage benshi badasobanukiwe, bagashiduka gusa amafaranga yabo yagiye.
Yaboneyeho gusaba ababyeyi, cyane cyane abagore kurushaho kwita ku mirere y’abana kuko byatangiye kugaragara ko hari abana batangira ingeso mbi bakiri bato cyane, bigaterwa no kutitabwaho uko bikwiye n’ababyeyi cyangwa ababarera.
Ati: “Ababyeyi b’abagore mufashe abana. Ubu dufite ikibazo gikomeye cyane, cy’uko dutangiye kugira abana bashikuza amatelefoni bari mu myaka 8,9,10. Waba uri umubyeyi ukavuga ute ko nk’uwo mwana yakunaniye? Ahubwo haba harananiwe ababyeyi. Iyo uri umubyeyi ufite umwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa w’iyo myaka,ukajya mu nzu ukaryama uzi ko atarataha, saa mbiri, saa tatu z’ijoro zikagera ataraza,uba uzi ko ari he? Usinzira ute utazi aho araye’’
Ibyo kuvuga ko hari abana bananira ababyeyi nubwo bamwe mu babyeyi baganiriye na Bwiza.com bagaragaje ko bahari, babananira burundu, bakiroha mu biyobyabwenge, uburaya cyangwa indi myitwarire iganisha habi, Lt Col. Habarugira asanga buri mubyeyi afashe inshingano ze ku mwana nk’uko bikwiye, umwana bigaragara koko ko yananiranye burundu agatangirwa amakuru, agakosorwa, ibiboneka mu rubyiruko rwinshi muri iki gihe rwigira indakoreka, rukishora mu biyobyabwenge cyangwa ubugizi bwa nabi byacika.
Muri uyu muganda, hatewe ibiti bigera ku 1000 by’imikindo ku nkengero z’umuhanda wa kaburimbo Rusizi-Huye, umuyobozi w’aka karere, Dr Kibiriga Anicet avuga ko, mu rwego rwo kugira Rusizi icyeye nk’uko babyiyemeje, hagiye guterwa imikindo kuva aho aka karere kagabanira na Nyamasheke muri uyu murenge wa Giheke, kugera mu Bugarama ku mupaka wa Ruhwa.
Avuga ko mu rwego rwo kubibungabunga higwa uburyo ufashwe ayangiza cyangwa yangiza ibindi bikorwa rusange zajya acibwa amande nk’uko n’ahandi bikorwa, aboneraho gusaba abaturage kubungabunga ibyiza begerezwa birimo ibikorwa remezo, ibidukikije n’ibindi, bakanarushaho gucunga umutekano wabo, uw’abana babo n’uw’ibi bikorwa byose, ko ubirenzeho amategeko amuhana.





