Abahanga mu bukungu bavuga abakire n’abakene bakunze kugira imitekerereze ihabanye kuko niyo ubusanzwe umukire adasanzwe afite ubumenyi bwo yize mu ishuri akenshi ngo iyo abonye amafaranga ahindura urwego rw’imitekerereze mu gihe umukene usanga aguma ku rwego rumwe.

Mu gihe umukire akoresha amafaranga ye mu mishinga ibyara inyungu igihe cyose abonye inyungu cyangwa ubundi bushobozi, ufite ubukungu buciriritse we siko abikora kuko usanga akenshi abanza kureba ibyo akeneye by’ako kanya bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Urugero hano rutangwa ni igihe usanga yabonye nk’umushahara ugasanga yatangiye guhaha ibyo kurya, agatangira gutekereza uko abana bakeneye amafaranga y’ishuri cyangwa ko nta myambaro bafite mu gihe usanga umukire yarabikemuye kera ahubwo atekereza ikindi kintu yashoramo amafaranga afite ngo ejo cyangwa ejobundi gitangire kubyara inyungu.
Abenshi mu bakire usanga badakunda ubuzima bw’iraha no kwiyerekana bagaragaza urwego rw’ubukungu bagezeho ndetse ugasanga bahora bahuze, mu gihe abakene usanga bakunze kwishimisha igihe bikanze ku mafaranga ndetse bakihutira no kubyara abana benshi kuko baba bafite umwanya uhagije.
Thomas Stanley umushakashatsi mu bukungu no ku mibereho y’abakire yagaragaje ko abakire badakunda ubuzima buhenze ngo bakunde amaraha bihwanye n’ubukungu bafite, nyamara ufite ubukungu buciriritse ngo usanga yemera akaka n’inguzanyo ngo akunde agure imodoka yo kugendemo.
Ikindi kintu kigaragaza ko imitekerereze y’abakene itandukanye n’iy’abakire ngo n’uko abakene bahanga amaso ku uguhembwa ariko abakire bakora kugira ngo bunguke ubumenyi bushya
Aha hari itandukaniro rikomeye cyane aho abakene bajya ku kazi kugira ngo babone umushahara wo kubatunga uko babyifuza banazamurwa mu ntera bagahindura uko babagaho.
Bahora bahinduranya akazi bitewe n’aho babona umushahara munini naho abakire ntibajya bita ku mushahara ahubwo bita ku bumenyi bazakuramo bahora biga uburyo ibintu bikorwa ku buryo nabo bakora ibyabo.
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


