Dore bibintu 6 byagufasha kugera ku ndoto zawe ugatera imbere vuba

Sangiza iyi nkuru

1.Ntugafatireho icyemezo igihe urakaye
Igihe urakaye ntukihutire gufata icyemezo kuko uyobowe n’uburakari kwiyobora aheza biramugora bigatuma ukora ibintu bigayitse utatekerejeho.
object
2.Shaka akanya ko gutuza igihe ujijinganya ku kintu runaka
Igihe ujijinganya utabona neza icyo gukora aho guhuzagurika shaka akanya ko gutuza no kwitaza abandi utekereze neza ubone igisubizo nibiba na ngombwa ugishe inama inshuti yawe.
3.kwishyurira umwenda ku gihe
Igihe ubukene buguteye umuntu runaka akakuguriza amafaranga, jya uzirikana kumwishyura kandi umwishyurire igihe kuko ari ejo ari ejobundi uzongera umukenere burya ibibazo ni ibihoraho wihemurwa n’ikibazo kizagaruka.
4.Gutega amatwi abantu bakunenga
Abakunegura bose si ko baba bakubeshyera, burya umuntu uzavuga intege nkeya zawe, aho gushwana nawe uzagerageze kuba mwiza kurushaho, nurangiza n’ibanga ryinshi umusabe ko ikibi akubonyeho ajya akikubwira mu ibanga ugikosore ataguteje rubanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
5.Gutanga ubufasha mu gihe ubishoboye
Ubuzima ni magirirane, ni byiza ko ufasha udafite ikintu runaka mu gihe ubifitiye ubushobozi, ubabaye wese ubishoboye ukamufasha kandi intwari mu gukunda mugenzi wayo isumba intwari ijana mu kurasana.
6.Guharanira kumenya impano zawe
Ni byiza ko mu miterere yawe ushimikira ukamenya impano ufite ugashaka uko wazibyaza umusaruro, ibyo bizagufasha gukora icyo ushoboye kandi ugikunze uzirikana kuyikoresha uko bikwiriye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *