Dore ibyiza 5 by’ingenzi byo kuba rwiyemezamirimo ukiri muto

Sangiza iyi nkuru

Akenshi ku migabane itandukanye y’isi usanga barwiyemezamirimo baba ari abantu bakuze ariko ntibaryoherwa nk’uko bibagendekera abakiri bato nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.
youngboss
1.Kwirengera ingaruka
Kuba rwiyemezamirimo ukiri muto bituma umenya kwirengera ingaruka bidahariwe umuntu runaka ukureberera bityo ukamenya n’uko wakemura ibibazo runaka igihe wugarijwe.
Bitandukanye n’abandi bakiri bato usanga bahora bateze amaso ku bakoresha babo cyangwa ku babyeyi akaba ari bo babamenyera byose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
2.kwishyira ukizana
Kuba rwiyemezamirimo ukiri muto , ni kimwe mu bituma wishyira ukizana udakorera ku gitsure runaka bigatuma unagirirwa ikizere muri Sosiyete bakakwigiraho byinshi mu kwiteza imbere.
3.kwerekana itandukanyirizo
Ba rwiyemezamirimo bakiri bato bagaragaza ko guhanga imirimo bidasaba imyaka myinshi ahubwo ko byose bikorerwa mu mutwe, ibyo bituma urugano rubafatiraho ubumenyi babisanzuyeho kuruta uko babukura ku bakuze.
4.Guterwa inkunga ku buryo bworoshye
Ibigo bikomeye byaba ibya Leta cyangwa ibyikorera, iyo bibonye ko hari rwiyemezamirimo ukiri muto wafashe iya mbere mu kwiteza imbere, bituma ayo masosiyete asiganirwa mu kumutera inkunga ngo arusheho kuzamuka mu ntera bityo rubanda nyamwinshi babashe kumwungukiraho nabo biyubake mu bushobozi.

  1. Kumenyana n’abakurusha ubushobozi

Uretse no guterwa inkunga n’amasosiyete atandukanye, bituma haba umuyoboro uguhuza n’abakurusha ubushobozi bakakungura ubumenyi utari uzi ukabukoresha mu kubaka ubushobozi bwa bizinesi ukora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *