Dore ibyo umushomeri akwiye kugendera kure igihe nta nyunganizi afite

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe utabonye inyunganizi iturutse ahandi igufasha kugira icyo ukora, hari ibyo ukwiye kwirinda ukabigendera kure kuko byagukumira mu bikorwa by’iterambere.
unemployment
Kwitinya no kwisuzugura
Umuntu utagira akazi agomba gutinyuka abantu n’ahantu hashobora kuboneka akazi agasobanuza uko bimeze,iyo ufite uburere bukagerekwaho n’ubushake ugaragaza ko ukeneye akazi kandi ukabonye wagakora neza kurenze undi wese, bishobora kugufasha kubona icyo ukora n’iyo cyaba ikiraka biturutse ku bushake wagize n’imyitwarire wagaragarije bishobora kukuviramo kubona akazi kisumbuyeho.
Gucika intege
Kenshi abantu batagira imirimo bahora bashakisha ahaba hari akazi rimwe na rimwe bigatwara imyaka batarakabona uko byamera kose, usaba akazi yirinda gucika intege agahora ashaka n’ahandi.
Kenshi uko ugenda usaba ahantu hatandukanye ni ko ugenda umenyana n’abantu benshi bishobora kuba intandaro yo kubona icyo ukora n’iyo cyaba atari cyo ushaka.
Kutagira amakuru
Hari amakosa bamwe mu barangiza amashuri bakunda gukora bakajya ahantu batabasha kugerwaho n’amakuru aturuka ahantu hatandukanye.
Mu gihe uri ahantu utabona amakuru ntushobora kubona akazi kuko ntiwamenya aho kari n’uwagushaka ngo akurangire ntiyakubona.
Uwarangije amashuri agomba gushaka uko agera ku makuru aturuka ahantu hatandukanye.
Gusuzugura akazi
Hari benshi bagaragaza imyumvire yo gusuzugura akazi ngo ntigakwiranye n’urwego rw’amashuri bafite nyamara uku ni ukwibeshya cyane.
Ubusabusa buruta ubusa, aho kubaho ntacyo ufite wagira akantu gato kuko ejo gashobora kubyara akanini ugasanga akazi kemewe n’amategeko kandi gatanga amafaranga n’iyo yaba ari make, gashobora kugufasha kubona ako wifuza.
Gupfusha ubusa umwanya
Hari abafite ubunebwe cyangwa bakarambirwa bigatuma birirwa baryamye, batembera cyangwa batakaza umwanya mu bidatanga inyungu.
Muri iki gihe hariho abafata umwanya munini bakawuta kuri telefone kandi nta bintu by’agaciro bahavugira, byaba byiza umwanya ubonye uwukoresheje mu kuvuga ibintu bishobora kuzana impinduka nziza mu mibereho yawe.
Gukoresha amafaranga ibitari ngombwa
Kenshi abashomeri baba ari abakene, cyane cyane iyo basanzwe bavuka mu miryango y’amikoro make, usanga no kubona amafaranga yo gufotoza ibyangombwa bigorana.
Mu gihe uri umushomeri byongeye ubona amafaranga ku buryo bugoranye, gerageza nugira ayo ubona, uko angana kose, wirinde kuyakoresha ibidakenewe cyane.
Ushobora gufata udufaranga wabonye ukadukoresha mu bintu bitari ngombwa, ejo hakaza ibikomeye ukabura ikikugoboka, bityo amahirwe ukayabura utyo. Aho kugira ngo umushomeri afate amafaranga yose ayarangirize mu bintu bitunguka, yayazigama akayakoresha mu kintu abona yizeye neza ko kibyara inyungu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *